Digiqole ad

Nkore iki ko umugabo amafaranga ayamarira muri betting?

 Nkore iki ko umugabo amafaranga ayamarira muri betting?

Ndi umugore w’abana bane. Njye n’umuryango wanjye dutuye i Remera . Umugabo wanjye atwara taxi voiture ariko amafaranga akorera ayajyana ku ‘betinga’ ngo arebe ko Ikipe ya betingiye yatsinda maze bakamukubira kenshi.

Akunda kubetinga kuri Arsenal na Barcelona . Akenshi iyo yabetinze araribwa. Ntatinya no gushyiraho ibihumbi 80 aziko nibamukubira inshuro runaka azagutahana menshi kurushaho ariko barayarya, agataha amara masa.

Iyo mubwiye ko akabya ansubiza ko abagore ariko twabaye, ko dukunda gukuririza ibintu kandi aba ariwe uba wayaruhiye.

Tekereza ko hari igihe bamuriye amafaranga arenze ibihumbi 200 mu cyumweru kimwe !
Rwose njye bimaze kundenga kubona amafaranga akorera ahitamo kuyajyana muri betingi ngo arashaka andi menshi ataruhiye, nayo yaruhiye bakayarya.

Nimungire inama icyo nakora kuko mbona bizadukenesha kandi dufite abana bakuru ndetse biga.
Gusa icyo mukundira ni uko atanywa inzoga ariko tuzapfa ko apfusha ubusa amafaranga ngo arabetinga.
Kera kabaye mbona n’imodoka azayitanga muri betting.

Umusomyi wa Umuseke.rw

25 Comments

  • Niko zubakwa. Numureka abababuze babakobwa bamwe basa ninyenyeri mugiporoso bamwijyanire.
    ubundi ubure byose

    • Uravuga ngo imodoka nayo izagenda , Komeza urebere , uzashiduka nawe yakubitinze

  • humura harigihe azarya wibajyirwe ibyo byose uba uvuga cg bizaranjyire niyo taxi atwara bayimuriye…
    ibintu ni bi 2 muri betting

  • Ndi umwe mubakundaga betting, narabaryaga, ariko umunsi umwe nterura 12,000 mbihomaho kuri barca, barayarya yose ndataha icyo gihe cyose nari umusore. Nyuma nsubirayo narashatse, madamu ambuza bandiye kane gakurikiranye ibya betting ndabireka. Ariko rero mba numva nasubirayo wagira ngo bariya bantu bagira imiti. Wa mugore we ni yo modoka izagenda kandi uzaba ureba. Burya inzoga nta wanywera 20,000 yubatse, kereka ari wa musinzi gica, cyangwa hari business ari gutereta, ariko betting na 100,000 uyarambikaho.

  • Umurengwe wica nk’inzara muraje mubone!!!

  • ahaaa!! iyi minsi yanyuma iradusigamo invune kbsa!!!

  • Inzira ya mbere yo gukemura ikibazo ni communication.ariko ubwo wamubwiy akakunanira,wumujyana kundi muntu wumwizerwa akamwigisha tu,wenda padiri (niba uri catholic) cg pastor cg umu therapist niba mutajya kuri church.entre-temps ujye umusengera ubudacika intege kandi nawe wisengere kwihangana.courage

  • inzira ibereye yo kugirango areke urwo rusimbi ni ukugana mu bapfumu ukaraguza ukajya uterekera kandi mukabandwa mwese murugo iwanyu. lyangombe ry’impanga murinzi.

    • @kibwa urakoze kugaragaza ko izina ariryo muntu

    • Hahahahah ndumiwe pe! @kibwa, hari abantu bagitekereza gutya mu myaka tugezemo?

    • wowe kibwa izina ni ryo muntu koko ubwose niba wumva utazi icyo wamubwira wagiy uceceka abantu bafungutse mumutwe bakavuga,burigihe ntagitekerezo kizima ugira wagiye uceceka nuko wagaragaye ma!

  • Ubwo c aramutse ariye menshi ntiwajyayo nawe?iyo modoka c niwowe wayiguze?cg wabona nayo ariho yayikuye?murekekuko ntanicyo wakora imana niyo izi amaherezo naba nyiri betting nubundi nibene uwo baba bashaka,

  • Umva nkubwire nshuti,hari ibintu ukwiye kumenya. ntuhangayike cyane nubwo buri muntu ariwe umenya ububabare bwe iki nikibazo gihurihweho ningo nyinshi muri iki gihe. gusa niba umugabo wawe hari ubwo ajya aguha umwanya mukaganira,umenye ibi bintu bikurikira kuri betting byagufasha mugihe muzaba muganira..

    1.betting nubujura nkubundi burya kwisi nzima ntabwo abakire aribo batunga abakene aswi,ahubwo abakene benshi nibo batunga abakire bake. betting rero nuburyo umukire umwe ashobora kwigwizaho umutungo wa rubanda ababeshya ko abungura byahe byo kajya. burya ntihazagire ukubeshya, ikiza umuntu umwe igakenesha ibihumbi. nange mbere sinayikozwaga kuko nakuze iwacu bambuza urusimbi gusa nyuma nza kugira umugisha ngira umuryango (umugore numwana) bitewe nuko namaze iminsi ntakazi mfite mbona ndimo gukenesha umuryango, nigiriye inama yo kujya muri betting iminsi yambere nkashora 5000 nkatahana 30000,25000..40000…gutyo mbona ni business,gusa ibyo bihe ntibyatinz kuko nyuma byaranze ntakaza amafaranga menshi atagira ingano,imyenda myinshi,kutunvikana numuryango,ubukene..gusa nubwo nari murubwo buzima bukomeye namake nabonaga nayajyanagayo bakayarya ngahora nvuga ngo mbireke imbaraga nkazibura..kugeza ubwo nafashe ikemezo nkomeje imana ibinfashamo mbivamo burundu ariko byari binsenyeye.ntanyungu ibamo rwose ndabikubwiye..

    2.umugabo wawe arabizi ko afite ikibazo nawe ariko ntibimworoheye kugisohokamo ..irinde rero kumushinja ko yamaze umutungo awangiza. mwegere witonze muganire umusangize kubumenyi ufite kuri betting umwereke abantu waba uzi babikeneye mo abireke mbere yuko agira igihombo gikabije kuko hari nabiyahura kubera iyo mpanvu.

  • uzashiduka nawe yakubitinze

  • company ya Betting ntiyakunguka hatabayeho abantu nkabo. Erega ku isi niko bimeze, umwe aravuka undi agapfa, wahomba undi akunguka. utsindiye cash, bamuha ayo abandi bahobye?
    Wabonye umuntu urimo kugura inzu muri cyamunara ukuntu aba yishimye ko agiye kwigurira kuri make, mu gihe uwahombye aba yayakanuye yibaza ibimubayeho:

  • betting si ugutsindwa gusa hari n’abatsinda ahubwo umubwire ajye yitonda.Ugirango c yayatsindiye wavuga ayo magambo yose,ahubwo ko yahinduka cheri……. ukujya agenda wirata kubandi bagore ngo umugabo wawe azi gushakisha.mujye mutubabarira turabazi mukunda ibyiza gusaa.

  • Itegeko ry imikino y amahirwe mu Rwanda riteganya bino bikurikira mu Ingingo ya 32: Abantu bahejwe mu byerekeye imikino y’amahirwe
    Umuntu wifuza kurindwa kujya mu gikorwa icyo
    ari cyo cyose cy‟imikino y‟amahirwe ashobora
    kwiyandikisha nk‟uhejwe atanga inyandiko
    imenyesha kuri ibyo bintu igihe icyo ari cyo cyose
    no mu buryo bwagenwe n‟urwego rubishinzwe.
    Abantu bashobora gusaba urukiko rubifitiye
    ububasha icyemezo cyo kwandikwa nk‟umuntu
    uhejwe ni aba bakurikira:
    1° umwe mu bagize umuryango w‟usaba;

  • Gusa wowe ibibazo twese turabigira burya ntabwo uwo mugabo yajtiza abishaka ahubwo abagabo uko duteye dukunda ibihita byunguka niyo mpamvu abikora gusa ugomba kumwejyera ukamutwara gacye kuko ushobora kumuzira nabi ntakumve nibinanirana umuteze umuryango wanyu kumpande zose ntakundi wabijyenza gumya unamusejyere Imana izabigufashamo kuko urababaye

  • muraho, ahubwo c betting ikorwa ite? ko mba mbona baba bameze nk’abari mu mibare miremire. munsobanurire abayikinnye

  • Mada ihangane wagushije ishyano ahubgo ikizakurikiraho azahungabana,utarebye neza no guter’akabariro bizananirana,inama nakugira n’uko wamuba hafi kuko baca umuani ngo uwamize gucira ni ha mana.

  • Ese maman we iki nicyo kibazo cya mbere ugiranye n’umutware wawe, nizeye ntashidikanya ko nibirenze iki cya betting mwabikemuye na cyane ko mumaranye igihe. Numvise iyo bamuriye ubimenya byanga bikunda niyo yariye urabimenya ese arayazana, dore ko nta zindi ngeso mbi umushinja. Nawe umugabo wawe uramuzi kuturusha, ka kabaraga ukoresha ugirango asige rasio,minérvalles,n’ayo kwishyura inzu gakube kabiri urushaho no kumufata neza umubwireko utamushaka muri ibyo bintu byaba bihomba cyangwa byunguka. Wikigaramira ngo wumveko amagambo adafite byinshi biyaherekeje hari icyo azamutwara

  • Iki kibazo kiri mungo nyinshi ahubwo Leta nitabare kuko ingo ziza gusenyuka umugabo udatinya ku battinga 100.000fr abana batarishyura minerval badutabare .

  • komeza kwihangana natwe nuko,gusa wongere amasengesho umushyire mumaboko y’Imana niyo nyirububasha.

  • nugusenga agakizwa kuko ni shitani umushuka biriya bya beting Imana ibyanga urunuka kuko nurisimbi Imana ibafashe rwose nge mbasabiye ku Mana

  • itegeko ry’ imikino y’ amahirwe riteganya m’
    Ingingo ya 32: Abantu bahejwe mu byerekeye
    imikino y’amahirwe

    Umuntu wifuza kurindwa kujya mu gikorwa icyo
    ari cyo cyose cy‟imikino y‟amahirwe ashobora
    kwiyandikisha nk‟uhejwe atanga inyandiko
    imenyesha kuri ibyo bintu igihe icyo ari cyo cyose
    no mu buryo bwagenwe n‟urwego rubishinzwe.

    Abantu bashobora gusaba urukiko rubifitiye
    ububasha icyemezo cyo kwandikwa nk‟umuntu
    uhejwe ni aba bakurikira:

    1° umwe mu bagize umuryango w‟usaba;

    2° umuntu usaba agenderaho ku bw‟umutungo muri byose cyangwa
    bimwe;

    3° umuntu usaba ashinzwe mu byerekeye
    umutungo muri byose cyangwa bimwe;
    4° umuntu wafatiwe icyemezo n‟urukiko
    rubifitiye ububasha kigaragaza ko atameze
    neza mu mutwe cyangwa yasuzumwe
    uburwayi bwo mu mutwe;

    5° undi muntu uwo ariwe wese.

    Urukiko rusanze bifite ishingiro kandi ari byo
    kurinda umuntu kujya mu bikorwa by‟imikino
    y‟amahirwe, rushobora gutegeka iyandikwa ry‟uwo
    muntu nk‟umuntu uhejwe.

    Umuntu wahejwe ashobora gusubizwa
    uburenganzira bwo gukina imikino y‟amahirwe
    byemejwe n‟urukiko.

    imikino y’amahirwe

    Umuntu wifuza kurindwa kujya mu gikorwa icyo
    ari cyo cyose cy‟imikino y‟amahirwe ashobora
    kwiyandikisha nk‟uhejwe atanga inyandiko
    imenyesha kuri ibyo bintu igihe icyo ari cyo cyose
    no mu buryo bwagenwe n‟urwego rubishinzwe.

Comments are closed.

en_USEnglish