UN yasabye Museveni gutabara mu Burundi
Umunyamabanga wa UN, Ban Ki Moon yasabye President Museveni gutabara mu Burundi agafasha mu guhagarika amakimbirane amaze iminsi muri kiriya gihugu ashingiye ku ngingo y’uko abaturage badashaka ko President Nkurunziza yiyamamariza Manda ya gatatu.
Iri tangazo ryasohowe n’Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Uganda ejo ryaje nyuma gato y’uko Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga ryemeje ko Nkurunziza afite uburenganzira bwo kwiyamamariza Manda ya gatatu.
Ibintu bikomeje kugenda nabi mu Burundi ndetse ejo bundi, umuyobozi wungirije w’uru rukiko yahungiye mu Rwanda avuga ko hari abantu bamuhamagaraga bamutera ubwoba ko bazamwica.
Ban Ki-Moon bivugwa ko yaganiriye na Museveni mu muhezo ubwo bari bavuye mu nama ihuza ibihugu by’Isi yiga ku cyakorwa ngo amahoro n’iterambere bisugire.
Hari n’amakuru avuga ko abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda nabo bagiranye inama na Museveni bakamusaba kubuza President Nkurunziza gukomeza gutsimbarara kuri Manda ya gatatu.
Gusa icyo gihe Museveni yabasubije ko uwungiriye Umushinjacyaha Mukuru witwa Mwesigwa Rukutana ariwe yashinze kwiga itegeko nshinga n’amasezerano ya Arusha akareba icyo avuga ku ngingo ya Manda mbere y’uko Uganda igira icyo ivuga cyangwa ikora kuri kiriya kibazo.
Muri 2005, President Museveni niwe wari uhagarariye gahunda y’ibiyaga bigari yari igamije guhosha amakimbirane hagati y’impande zari zihanganye mu Burundi.
Kugeza ubu abantu 13 niba bamaze gupfa bazize amasasu baraswa n’igipolisi kibabuza kwigaragambya.
Daily Monitor
UM– USEKE.RW
12 Comments
ntangazwa niyo mukomeza kubara mudatabara, ariko wenda wasanga kubara no kurebera ariwo musanzu wanyu! ndavuga ababifitiye ubushobozi.
Muri Bible baravuga ngo ujye ukunda mugeni wawe uko wikunda.Nkurunziza amaze imyaka icumi, Museveni yaba amaze ingahe? Ikimugumisha kubuyobozi se niki? Ubundi se Nkurunziza we abuze abifuza ko yabugumaho mugihugu ye?Sinjya numva se avuga ko ntawe ufite uburenganzira bwo kwivanga mubiraba igihugu cye? Natanga urugero rwiza nabandi bazifuza kumureberaho cg kumugisha inama. Ariko hari nabo mbona bibwira ko gutera ikindi gihugu ari ibintu byoroshye, mbese ari nko kujya mumisa. Amaburaburizo iyo bivugwa na Tanzania niho gusimburana kubuyobozi bitajya bizamo amakimbirane muri EAC yose.Naho ahasigaye hose itegeko nshinga rigomba kumvikana uko abari kubuyobozi babishaka.
Ahhhhhaaah Museveni akemure ikibazo cy’uburundi ubuse we Uganda ayiyoboye imyaka ingahe?? Kumugirira ikizere harimo kudashishoza peeh Gusa we ikiza cye itegeko nshinga rya Uganda rirabimwemerere da! Nzaba mbarirwa.
M– USEVENI AHUBWO NIWE DICTATEUR WAMBERE MURI GRAND-LAC
UMUNTU WAYOBOYE NTARAVUKA NA NUBU AKIRI KUBUTEGETSI
Byari kuba byiza iyo UN ishyiraho umuperezida wo muri Afurika udafite amakemwa kandi wubahiriza neza amahame ya demokarasi akaba aba ariwe uba umuhuza w’impande zombi muri kiriya kibazo cy’i Bururndi. Ntabwo Museveni ari “bien indiqué” mu gukemura ikibazo cyo mu Burundi.
Museveni rwose nawe afite ubusembwa bwinshi ku buryo nta bunyangamugayo bumugaragaraho, cyane cyane ko nawe ubona ashaka kutava ku butegetsi akaba ari nayo mpamvu yahigitse MBAMBAZI mu gihe hari amakuru yavugaga ko MBABAZI ashobora kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda.
UN we!
Ejo siyo yavuzaga induru ngo Museveni abangamira human rights yanga gutanga political space!
Ubu se museveni ni inspector wa regional politics? Nawe ngo hari abazamusuzumira icyo amasezerano ya Arusha avuga kuri blablabla, then aze kureba icyo yakora ku miyoborere y’uburundi! Ibi ndabona ari ugukabya no gusuzugura ubudahangarwa rw’ibihugu bya Africa. Nabikore urebe ko ejo batamumukurikiza. Kadafi yaragambaniwe na bagenzi be ariko abenshi bamukurikiye nabi ndetse nubu abenshi baracyahondagurwa amanywa n’ijoro.
Ni agahomamurwa, gushakira inama ku munyagitugu museveni ni nko kubitsa ibpyisi inyama! Abarundi bakenyere bakomeze baracyagorwa! Imana ibafashe!
Bivuga ko Uburundi atali igihugu cyuzujuje ibyangombwa! Nawe se hali aho Mu7 yagizwe inararibonye mu bya demokarasi. Ni expert mu guteza intambara not kuzihagarika! He is rather a ruthless dictator! Shame on Ban Ki Moon!
Niba Secretaire general wa ONU yasabye MNuseveni ngo atabare mu burundi abuza Nkurunziza kwiyamamaza, ibyo ni ukwivanga bikabije. Uwo Banki Moon se kuki atawabujije uwo Museveni kwiyaamamaza kuva yajya ku butegetsi muli Uganda muli 1986? Abarundi bamamaza Nkurunziza barakulikiza itegeko nshinga ryabo libagenga. Perezida Nkurunzikza agomba kwiyamamaza, agatorwa n’abarundi cg se ntatorwe bikulikije uko abarundi babyumvba ubwabo, nta rwaserera ivuye hanze y’u Burundi, yaba ONU cg se ikindi gihugu. Ubu se ko iliya muli USA, bali kwiyamamaliza kuba Perezida, hali icyo uwo Banki moon cg Museveni babikoraho?
muragorwa nubusa pe, museveni abatwayiki nkabarundi? ubundi mutegereza abanyamahanga gukemura ibibazo byanyu gute? mugihe rero abantu barimo gupfa muburundi, mureke amahanga nayo atabare. kandi nuwo museveni munenga cyane, kuva yaba perezida, ntamyivumbagatanyo irabayo abantu ngo bapfe nkiri muburundi. museveni numugabo azi ibyo akora.
Ibibazo by’abarundi nibo bwa mbere bireba , Nkurunziza niba ashaka amahoro nakurikize amategeko ,kuko niba ashaka kwi toza ku ngufu nta mahoro azongera kuboneka i Burundi
Kimuni ni Kimuni koko!Yavuze ko yabuze uwo atuma aho gutuma Museveni!Yagombaga gutuma Kagame kuri Nkurunziza,ubutaha agatuma Museveni kuri Kagame!!!!!!Nahoubundi Kimuni arasetsa koko!watuma impyisi kukubikira inyama?!!!!!Nibareke abaturage bo mubiyaga bigari bazagobokwa n’Uwiteka!Kimunintafite ibihumbi 20 by’abasirikari muri Congo!?yababwiye bakajya kugarura ituze mu Burundi ko bitarenza amasaha abiri ko bitababuza gukomeza gukomeza gutunda amabuye yo muri Congo!!!!!!!!
Comments are closed.