Umwamikazi w’Ubwongereza yasuye UMWUZUKURUZA WE
Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth yasuye umwuzukuza we Charlotte wavutse kuwa Gatandatu ushize.Ubwo uyu mwana w’umukobwa uri ku mwanya wa kane mu bashobora kuragwa ingoma y’Ubwongereza yavukaga, aho yari ari hari abanyamakuru n’abaturage benshi bari bategereje kumva ko Kate, umugore w’Igikomangoma William, yibaruka umwana.
Umwamikazi Elizabeth yageze mu rugo rw’umwuzukuru we rwitwa Kensington Palace ahagana saa 2.30PM amarana nawe iminota irenga 30.
Uyu mwana amazina ye yose ni Charlotte Elizabeth Diana, iri zina rya Elizabeth bakaba bararimwise mu rwego rwo guha icyubahiro Umwamikazi Elzabeth ndetse n’umwuzukuru we.
Ajyayo Umwamikazi Elizabeth yari mu modoka ya Range Rover isa n’ibara ry’icyatsi n’imodoka zikomeye ebyiri ndetse na moto ebyiri za Police.
Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth afite imyaka 89 y’amavuko ariko aracyafite imbaraga kuko agenda yemye nta n’inkoni yitwaje.
Uyu mubyeyi ajya gusura umwuzukuruza we, ntiyari kumwe n’umugabo we Philip ariko ubwo uyu yavukaga bombi bari kumwe.
Abamaze gukunda uyu mwana w’umukobwa bakaba bararebye n’ukuntu Nyirakuruza yamukunze, ndetse n’ukuntu nawe akunzwe, bavuga bagenekereza ko Charlotte Elizabeth Diana azavamo umuntu ukomeye cyane mu bwami bw’Ubwongereza.
Mailonline
UM– USEKE.RW
9 Comments
umuhungu w’umuntu n’umwuzukuru w’umuntu biratandukanye! William ni umwuzukuru wa Elizabeth si umuhungu we!
Ubu se iyi nkuru imariye iki abanyarwanda kweri!
Ubu se iyi nkuru imariye iki umunyarwanda uyisomye?
Ariko ntimugakabye ubu se ntituba tumenye amakuru avugwa ahandi mukunda byacitse gusaaaa tuba dukeneye nibituruhura mu mutwe nizindi nkuru nziza gusa ubu iyo bakubwira ngo mubwongereza byacitse wari bubisamire hejuru kandi wowe niba ntacyo ikumariye hari abo ikimariye ntukitekerezeho wenyine gusa
Nina ntacyokumariye twebwe irakitumariye ubundise wayisomeraga iki hahh
Twakwivugira mandate ya 3 induru zikavuga nyamara uyu mukecuru amaze plus de/more than / hejuru ya 60.
Ariko abantu bananiwe mu mutwe kweli! ngo iyi nkuru ntacyo ikumariye? kandi bavuga amavuka y’umuyobozi uzaba ayoboye isi mu minsi irimbere? Wamugani abantu bakunda byacitse!
Ibi nibyo bituma nkunda ubwongereza.
Uwo inkuru itanejeje ntakirirwe ajya ku mbuga gusoma.nashaka amakuru y’u Rwanda gusa ajye ahamagarana nabari mu gihugu ayamenye
Icyizakubwira injiji izi enternet, ninkuyu! Nkubu sinarinzi ko Harry William ko yabaye ingabo un plus pilote.
Comments are closed.