Digiqole ad

USA: Ubwo berekanaga amashusho ya Muhamad, havuze amasasu

 USA: Ubwo berekanaga amashusho ya Muhamad, havuze amasasu

Birakekwa ko uyu musore ari we warashe muri bariya bantu

Amakuru ava muri USA aravuga ko ejo ubwo abantu bari bateraniye i Dallas muri Texas baje kureba amashusho bashushanyije intumwa y’Imana Muhamad (Amahoro y’Imana abe kuri we), umwe mu bashinzwe umutekano bari aho, yarashwe mu kaguru n’uwitwa Muhamad Hassan araswa hanyuma na mugenzi we bagwa aho.

Birakekwa ko uyu musore ari we warashe muri bariya bantu
Birakekwa ko uyu musore Muhamad Hasan w’imyaka 25 ari we warashe muri bariya bantu

Igipolisi kivuga ko ahabereye ibi hahise hagotwa na Police ibuza abantu gusohoka kugira ngo ikomeze gukora iperereza.

Muri ririya rushanwa ryabaye ejo, uwari bwerekane ishusho ya Muhamad nziza kurusha izindi yari buhembye amadolari ibihumbi icumi (10 000$) ariko byaburijwemo n’ariya masasu.

Mbere y’uko ibi biba, abantu bari bamaganye iki gikorwa cyo kwerekana amashusho y’Intumwa y’Imana Muhammad, bavuga ko kubikora byaba ari ukwiyenza no gusuzugura Islam.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, I Paris, muri Danmark, mu Bwongereza n’ahandi humvikanye amasasu yarashwe n’ibyihebe bya Al Quaeda byica abantu kubera ko ngo bashushanyije amashusho yerekana Muhamad kandi ubundi kizira.

Nyuma y’ibyabereye ku Kinyamakuru Charlie Hebdo, aho abanyamakuru barenga icumi bishwe basanzwe mu biro byabo, mu bihugu bitandukanye by’Isi habereye imyigaragambyo yo kwamagana buriya bwicanyi.

Muri bimwe mu bihugu by’Abarabu habereye imyigaragambyo yo gushyigikira bariya bagabye ibitero, babita intwari.

Itsinda ry'abapolisi kabuhariwe ryaje kureba uko ibintu bimeze rivugana n'abanyamakuru
Itsinda ry’abapolisi kabuhariwe ryaje kureba uko ibintu bimeze rivugana n’abanyamakuru
Babuza abaturage gusohoka mu guhe bagikusanya ibimenyetso by'ahabereye icyaha
Babuza abaturage gusohoka mu guhe bagikusanya ibimenyetso by’ahabereye icyaha
Abanyamakuru baganira n'ukuriye Police muri kariya gace
Abanyamakuru baganira n’ukuriye Police muri kariya gace

Mailonline

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ikiremwa muntu aho kiva kikagera umanza hari icyo gipfa n` amahoro , nemere ko uwabiteguye afitemo inyungu ze bwite , zo gusebya wenda idini , kurakaza abasiramu kugira ngo bikomeze bigaragare ko ari abicanyi etc aho umuntu yamwunva ,,, ariko koko nk` uwashushanyije iriya shusho azi neza ko bishobora gutera akaga kuki atayitanze ngo ayihe abayikreneye we anirindae kujyayo , inkundarubyino se zo zagiyeyo gukorayo iki? iyo bareka iyo foto yatoranyijwe bakazayireba kuri TV , Noneho reka ngaruke ku basiramu baretse abakafiri bagakora ibyabo bakabihorera koko , ubu se ko banga ingurube bazafata umunsi birirwe bica ingurube z`

  • ibikurikira ,
    bazica ingurube zose ngo barimo gusukura isi , ese isi ko yabihoreye bakarongora abagore barenze 1 kandi amategek o y` ibihugu byinshi atabyemera nabo baciye inkoni izamba abashushanyi bagakomeza kwishushanyiriza , ubu se umuryango w` abo bantu 2 ntusigaye mu gahinda , ese niba Muhamad bimubabaza we n` imana ye mwabaretse bakirwanirira ….

  • Ahubwo se niba Muhamad ari intumwa kandi afite ubushobozi yagiye abarwanirira aho kugirango birirwe bituritsa…cg Allah akabikora? Jye nibaza ko bariya bantu bayoborwa nimyuka mibi ibatera kwicana kuko jye sinumva uko umuntu apfira Imana ishobora byose bishoboka ko iyo basenga idashobora byose…Masikini

  • N’akaga nda kurahiyeeee

  • Bataye ubwenge ..ni inyamaswa bantu!

  • Haaaa!ese wamugani kwiyahurira intumwa byaba byemewe?iyo ntiyaba arintumwa iva ku Imana

  • Uzarwanire inzira yimana,muburyo4,uzakoreshe umutungo wawe,2ntiba namutungo uzakoreshe imbaraga zawe,3 ntambaraga uzakoreshe umunwa wawe,bidashobotse uzarebeshe amaso ubirwanirire kumutima

  • Ariko se iyo ufite umwana ugira amahane urakomeza ukamushotora cg ugerageza kumuha amahoro no kumurinda kurtakara? Abo basembura islam nabo rero bajye babyirengera

  • Abasilamu ni abasilamu koko Imana izabandinde

  • tajyo harya wowe iyo usenga ishoboye iki ihereho Wowe naho iby’imyuka tuzi iyo biri niyo biva muge musobanukirwa mbere yo kuropfangwa nta musilam muzima wituritsa babasobanuriye kenshi ko aeabahezanguni none se Padiri Munyeshya nAbo ba pasteur banyu bazimaze abantu ya Mana bigishaga nabayisengaga yabamariye iki
    Mujye mwitonda

  • Yemwe bavandimwe tuganirira kuri uru rubuga. Ese gusembura abandi no kwihorera bigenda byigaragaza murabona bituganisha he?Aho ntibizageraho bigazateza intambara hagati y’ibihugu byateye imbere na biriya bigwiriyemo abayoboke ba Islam? Mbona bitazacira aho..

  • jane we Imana ibakurinde kuko ntaho wahurira nabo.iyaba mwavugaga ibyo muzi.abavuga ko bapfira intumwa ubwo ni ubujiji ntanuwafataa umwanya wo kubasobanurira byaba byiza mugiye mubanza kubaza mbere yo gushyanuka muvuga ibyo mutazi.

  • Bariya bararwanira inzira yimana,bakahasiga nubuzima bwabo,kuko ntabwo bazemerako abakafree bashushanya intumwa yimana,uko biboneye,kd ntawayibonye urimo.ngo avuge ATI:yarimeze gutya.ubworero bagomba kubirwanya bakoresheje imbaraga bafite size.

Comments are closed.

en_USEnglish