Digiqole ad

John Kerry ari muri Kenya gutegura urugendo rwa Obama

 John Kerry ari muri Kenya gutegura urugendo rwa Obama

John Kerry ubwo yageraga muri Kenya ku munsi w’ejo

Umunyamabanga wa Leta ya Usa ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry ari muri Kenya mu ruzindo rwo gutegura uko urugendo rwa President Barrack Obama ruzaba muri Nyakanga uyu mwaka.

John Kerry ubwo yageraga muri Kenya ku munsi w'ejo
John Kerry ubwo yageraga muri Kenya ku munsi w’ejo

Umukuru w’igihugu wa USA yaherukaga gusura Kenya muri 2012, kandi rubaye nyuma y’uko President Uhuru wa Kenya avuzwe uruhare mu bwicanyi bwabaye mu guhugu cye mu gihe cy’amatora yabaye muri 2007 ishyira 2008.

Nyuma ariko ibyo urukiko rwatesheje abagaciro ibyo ubushinjacyaha bwashinjaga Kenyatta kuko ngo nta bimenyetso simusiga abatanga buhamya bagaragaje.

Ubwo yageregayo, Kerry yabwiye abanyamakuru ko igihugu cye gifitanye umubano umaze imyaka 50 na USA, ushingiye ku butwererane mu by’ubukungu n’umuco kandi ngo ntiwigeze uhagarara.

Yagize ati: “Ubu tugiye kuwongerera ingufu kandi uru ruzinduko rwanjye ruje mu rwego rwo gutegura uruzinduko rwa President Obama ruzaba mu mpera za Kamena.”

Ubwo Kerry yageraga ku kibuga k’indege, Jome Kenyatta International Airport, umutekano w’ikibuga wari urinzwe n’ingabo za USA.

Abantu bose bari baje kwakira Kerry barasatwe bihagije ndetse n’abanyamakuru barabasatse biratinda.
Zaba impapuro, ibyangombwa, cameras, recorders, n’ibindi byose babicishaga mu byuma bisuzuma ngo barebe ko nta kabutindi yaba ihishemo.

Imbwa yitwa Egra ifite imyaka irindwi niyo yahunahunaga ngo yumve mu bikapu ko nta gisasu kirimo.
Uyu munsi John Kerry arasura ahari urwibutso rw’ibisasu byarashwe muri Ambasade ya USA muri 1998, bivugwa ko byarashwe na Al Quaeda.

Nyuma arabonana n’abatavuga rumwe na Leta bahagarariwe na Raila Odinga nyuma aze kubonana na President Uhuru Kenyatta.

Narangiza kuvugana n’aba bayobozi, Kerry araha abanyamakuru ikiganiro kibera muri Sankara Hotel.

Daily Nation
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ni byiza bino bintu….

    Mukomeze muze muri benshi bizana akamiya !!!

Comments are closed.

en_USEnglish