Digiqole ad

Volleyball: U Rwanda rwatsinze Uganda Seti 3-2 bigoranye

 Volleyball: U Rwanda rwatsinze Uganda Seti 3-2 bigoranye

Uyu mukino wahuje amakipe agize Itsinda rya gatanu mu marushanwa nyafrika y’umukino w’amaboko (Volleyball), ahuza ibihugu byo muri aka karere wabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ntoya I Remera, warangiye u Rwanda rutsinze Uganda amaseti atatu kuri abiri.

Uyu mukino watangiye ushyushye, wagaragayemo imbaraga ku mpande zombi. Amaseti abiri ya mbere yatsinzwe na Uganda ku biro biremereye byaterwaga n’abasore barebare b’ibikara kandi batsibaze (bafite inyama zikomeye) ba Uganda.

Umutoza Paul Bitok utoza ikipe y’u Rwanda yahisemo gusimbuza utanga imipira (passeur) hanyuma ibintu bihindura isura.

Abakinnyi b’u Rwanda bari bafite abafana benshi cyane bahise bayoboka umurongo passeur yabahaye hanyuma batangira ‘kuroba’ no ‘gukubita’ ibiro bikomeye.

Iseti ya mbere bayishyuye n’iya kabiri barayishyura baba banganyije n’Ikipe ya Uganda. Nyuma hakurikiyeho Iseti ya  kamarampaka bita ‘Sewuru’ irangira u Rwanda rutsinze Uganda.

Umwe mu bafana b’Ikipe y’Uburundi izakina n’u Rwanda mu minsi iri imbere yabwiye Umuseke ko u Rwanda rufite abakinnyi bakundana, kandi basenyera umugozi umwe bityo bigatuma bagira intsinzi.

Ku kibuga cya Petit Stade hari abafana benshi b’u Rwanda barimo abasanzwe ari abakeba mu mukino w’amaguru (football) aribo Rwarutabura ufana Rayon Sport na Rujugiro ufana APR FC, ariko bose bari bahuje imbaraga bafana U Rwanda bituma abandi bafana.

Uyu mukino witabiriwe na  Perezida wa Senat Bernard Makuza na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne bari baje gutera ingabo mu bitugu ikipe y’u Rwanda.

Aya marushanwa arahuza u Rwanda, Uburundi, Kenya na Uganda. Biteganyijwe ko azasozwa kuri uyu wa mbere tariki ya 04, Gicurasi, 2015.

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Iyi nkuru itavuga umubare w’ibitego se bite? Inkuru itagira ifoto a l’appui. Umuseke turabemera ariko dukeneye ubunyamwuga SVP!

  • abana b’u Rwanda bongeye kuruhesha ishema, nibo gushimirwa

  • inkuru itagira ifoto nimwe? boring

  • Abasore b’u Rwanda bahakoze akazi gakomeye pe! Iyi ntsinzi yavuye kure.

  • N’ubwo iyi nkuru idafite umubare w’ibitego nibura nabo bagerageje kuyitugezaho. Nari nashakishije ahandi hose ndaheba. Ibyo bitego nabyo mubitugezeho.

  • Abagande ntibakabone batwifatira muri football bibwirengo nomuri volleyball nuko!Abasore b,Urwanda oyeee!!!!!

  • Iyi nkuru ni nziza ariko ubutaha abandika bajye bakora editing bakosore amakosa y’imyandikire.

  • Mbanje kubashimira ko mwanditse iyi nkuru kdi hari web za Sport ariko zitayishyizeho

  • Kandi muri titre babivuze ko urwanda rwatsinze uganda set 3 kuri 2, ibyo nibyo bitego.

  • Wow! nishimiye iyi nkuru rwose nubwo nta ka record kiyo match, umuriro wari wangendeyeho ndimo kuyireba ugaruka yarangiye ndishimye kuba abana b’u Rda barahacanye umucyo.

  • courage!!!!!!!!!

  • Kuba abakinnyi ba Uganda ari barebare b’ibikara ntacyo bitwungura.

Comments are closed.

en_USEnglish