Igikomangoma William yishimiye kwibaruka UMUKOBWA
Igikomangoma William uzima ingoma ya cyami y’Ubwongereza yabwiye imbaga y’abaturage yaraye hafi y’iwe itegereje kubwirwa ko babyaye ndetse no kumenya igitsina bibarutse, ko we n’umugore we Kate bishimiye kwibaruka umukobwa.
Uyu mukobwa avutwe asanga musaza we witwa George. Kate yibarutse nyuma y’amasaha atatu yari amaze kwa muganga.
Ministre w’intebe David Cameron yashimiye aba babyeyi ko bibarutse umukobwa.
Uyu mwana utaritwa izina ni uwa kane ushobora kwima ingoma y’Ubwongereza .
Abongereza bari bari baje ari benshi cyane bamwe baremera barara hanze y’ingoro y’Ibwami barinzwe na Police bategeje kumva ko igikomangoma cyavutse ndetse no kumenya izina ryacyo.
Mailonline
UM– USEKE.RW
16 Comments
Uwavutse ni umwuzukuruza w’umwamikazi w’abongereza. Se ni umwuzukuru w’umwamikazi. Nizeyimana get your facts straight.
Icyo baturusha, kubaha ubuyobozi no kubuha agaciro kabwo.
ABANYAMAKURU BO MU rWANDA BANDIKA IBINYOMA!
nINKURU ZABEREYE MU RWANDA HABA HARIMO AMAKOSA!
ABANYAMAKURU BO MU RWANDA BANDIKA IBINYOMA!
NINKURU ZABEREYE MU RWANDA HABA HARIMO AMAKOSA!
————- ———————–
“Icyo baturusha, kubaha ubuyobozi no kubuha agaciro kabwo.”
nKURIKIJE UKO MBYUNVA, abami bo mu bwongereza bari kurwego rurenze kuba abayobozi kuko iyo abarwanira ubwo buyobozi uvuga(nkuko bisanzwe ahantu hose mu butegeti) abami nibo babakiranura!
Kuri njye mbafata nkabacamanza not abayobozi, ntibabogama, nta shyaka baba barimo!! cg uruhande urwo arirwo rwose. Ubwo se abaturage baba babaziza iki!!
Naho abategetsi basanzwe nkaba biwacu!! nabakozi nkabandi bose
Abongereza baratangaje peeh Ubwami baracyabufata nkaho bukorwamo n’abantu batameze kimwe n’abandi ndakakuroga!! Gusa ni umuco mwiza wo gukunda igihugu n’ubuyobozi bwacyo.
Ubwami bwabo ku bwabaha kwabo bifite ishingiro kuko bibojyerera ingufu zikomeye mu kuyibora ibihugu byinshi kw’isi !!!!
Abari muri common. bose bari munsi y’amabwiriza yubu bwami !!
Natwe tuzane umwami mu Rwanda turebe ko twagira amahoro arambye aho guhora turwanira za manda.
Nyine niyo mpamvu urwanda ntamahoro umwami adahari ndakabaroga, ibi bihugu byose bituje muzarebe ko abami babyo bataganje!!!
Si mperuka ejo bundi bivugwa ko yaragiye gutaha raaa !!!
Iyo foto y’Umwamikazi Elizaberth ni iyakerea kuko inyuma ye hararagaragara Diana.
ifoto y’uruhinja si yo Umuseke mushake ifoto nyakuri. Iyo ni iya musaza we
Bage bareka natwe tugire umwami.@gahigi ibyo uvuga!hari abavuga ko kagame bamusingiza hh
Bana bato U Rwanda n’amahoro. Iyo nsoma comment za bamwe musebya igihugu cyacu ati nt’amahoro. Wowe Kamanzi wisuzume cyane kandi wigaye kuba usebya igihugu cyacu kandi amahanga yose bifuza kuza kwibera muriki gihugu kiranzwe n’amahoro masa. Imana ikubabarire.
Amakuru avuga ko abami b’iburayi bayaye abana amariye iki abanyarwanda n’abandi banyafrka muri rusange? Ibinyamakuru byacu ntibyagombye guta igihe n’umwanya bibandikaho. Babyaye batabyaye ntacyo bivuze kuritwe nta nicyo bitumariye.
Aho baturutira nuko batabeshya abandi ko umwana yavukanye imbuto!
Comments are closed.