Digiqole ad

Dr. Binagwaho yasobanuye ibyo kwegurira abikorera ‘Ibigo by’Ubuzima’

 Dr. Binagwaho yasobanuye ibyo kwegurira abikorera ‘Ibigo by’Ubuzima’

Dr Agnes Binagwaho agerageza kumvisha abadepite ko imicungire ya post de sante yasobanuwe ariko hakaba hari abatinda kubyumva

Kuri uyu wa kabiri tariki 5 Gicurasi 2015, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, yasobanuye byinshi ku bibazo by’abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, ni nyuma y’aho abari abaforomo bo ku rwego rwa A2 biyambaje Inteko bavuga ko hari ibidasobanutse muri politiki nshya yo kwegurira abikorera ‘Postes de Sante’.

Dr Agnes Binagwaho agerageza kumvisha abadepite ko imicungire ya post de sante yasobanuwe ariko hakaba hari abatinda kubyumva
Dr Agnes Binagwaho agerageza kumvisha abadepite ko imicungire ya postes de sante yasobanuwe ariko hakaba hari abatinda kubyumva

Abaforomo bari bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) bakoraga mu bitaro bya Leta, bamwe baje kugongwa n’amavugurura mu nzego za Leta, barirukanwa, nubwo hari n’abandi bakiri mu kazi ariko bakazagenda bavamo abafite A1 bahagije nibamara kuboneka.

Nyuma baje kugirwa inama yo gukorana n’abikorera bakaba bafatanya gushinga ‘business’ yo gucuruza imiti (Pharmacy) mu rwego rwo kugira ngo batazabura akazi, ariko Minisiteri y’Ubuzima ikabasaba ko aribo bayobora ubuzima ku rwego rwa ‘postes de sante’.

Nyuma y’aho haziye impinduka, abaforomo bagannye Inteko Nshingamategeko bavuga ko ibyo kujya gukorera mu bigo by’ubuzima ‘postes de sante’ bitumvikana, ndetse bagaragaza ko Minisiteri y’Ubuzima yabajugunye kandi na bo bafite uruhare mu kubaka igihugu.

Abadepite bavuze ko mu kiganiro bagiranye n’abo baforomo basaga 400, babagaragarije impungenge z’uko batagifite icyizere cy’ubuzima kubera ko bakuwe ku kazi.

Ibyo bibazo rero ni byo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yagomba gusobanurira abagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi kugira ngo impungenge zagaragajwe n’abo baturage ziveho.

Dr Binagwaho yavuze ko Leta izirikana akamaro k’abaforomo birikanywe kwa muganga kubera ko batari bujuje impamyabumenyi zisabwa, dore ko nibura ku bitaro bya Leta basaba umuforomo uri ku rwego rwa A1 (ufite icyiciro cya mbere cya kaminuza).

Yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima yatanze igihe gihagije cyo kugira ngo, abo bari abaforomo, ndetse n’abakoraga muri Pharmacy, ariko badafite impamyabumenyi, zisabwa (kuko ubu ukora muri Pharmacy agomba kuba yarabyize muri Kaminuza) babe bishyize hamwe kugira ngo bazashinge amashyirahamwe yo gucuruza imiti ariko binyuze muri poste de sante.

Minisitiri w’Ubuzima, avuga ko mu Rwanda hakenewe post de santé zisaga 1500, mu gihe ubu izimaze kubakwa ari 400, gusa muri icyu cyumweru ngo ku bufatanye na Minisiteri y’Ingabo hazatashwa izindi 51, mu gihe muri uyu mwaka hari intego yo kubaka izigera kuri 250.

Binagwaho yavuze ko mu mpinduka hari abatayakira vuba, bika ari muri urwo rwego haba hari abantu biyambaje Inteko.

Gusa abadepite bo basanga kuba haba hari abantu barenga batatu bavuga ko politiki itameze neza, bakwiye kumvwa ndetse byaba ngombwa n’itegeko rigahinduka kugira ngo ibintu binozwe neza, ndetse byagarutsweho na Perezida wa Komisiyo, Hon Bwiza Sekamana Connie.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Patrick Ndimubanzi, yabwiye Umuseke ko Post de santé ari urwego rw’ubuzima ariko rwubakiye ku baforomo bafite impamyabumenyi ya A2, ariko bakazajya bakora mu buryo bwigenga.

Yagize ati “Postes de santé zije gukemura ikibazo cy’amaserivisi. Twagira ngo twegereze abaturage serivisi ntibajye bakora ingendo ndende. Postes de Sante zizajya ziba zirimo umuforomo bafite impamyabumenyi ya (A2), watoranyijwe n’abaturage atange serivisi n’imiti.

Ibyo bizafasha abatuye bari batuye kure y’amavuriro asanzwe kubona imiti. Modele uko dushaka kuyubaka, izaba ishingiye ku baforomo b’aba A2 bakora mu buryo bwigenga, bafatanyije n’aho bari, bizaba ari mu buryo bwa ‘Private Public Community, Partnership’, bazajya bafatanya n’abayobozi n’abaturage bari aho.”
Ndimubanzi avuga ko post de santé nta gihombo zizateza ku bigo nderabuzima cyangwa ku bitaro, ngo kuko zizashyirwa ahantu n’ubundi hari kimwe muri ibyo.

Abadepite bagaragaje impungenge z’uko hari abazahomba kubera kujya gukorera mu cyaro, bityo hakazabura abajya gukorera ahantu hatari ibikorwaremezo nk’umuriro n’izindi serivisi bari bafite mu mujyi.

Gusa, Dr Binagwaho yavuze ko ibyo atari ikibazo ngo kuko, postes de santé abazazikoreramo ntibazajya bishyura ubukode, kandi ngo abazemera gushora amafaranga yabo mu cyaro kure hari icyizere ko Minisiteri izabaha amafaranga yo kubatera ingabo mu bitugu.

Abadepite basabye ko Minisiteri y’Ubuzima yazakorana inama n’abo baforomo ikarushaho kubasobanurira iby’iyo politiki, kandi bagatumiramo n’abayobozi b’uturere twose tw’igihugu ngo kuko ni bo bazaba bashinzwe izo postes de santé.

Minisiteri y’Ubuzima ngo izajya itanga icyangombwa cyo gukora ku bantu biyemeje kujya batanga serivisi z’ubuzima muri postes de santé, ariko uko hagaragara ko bazakoresha umuforomo wa A2.

Ikindi ni uko ikarita y’Ubwishingizi mu kwivuza, (mutuelle de santé) izajya yemerwa, kandi abakene bakivuza ku buntu.

Hon Depite Uwanyiligira Gloriose avuga ko Minisante yajya ikorana na Minfra mu kubaka post de sante
Hon Depite Uwanyiligira Gloriose avuga ko Minisante yajya ikorana na Minfra mu kubaka post de sante
Minisitiri yari kumwe na bamwe mu bamwungirije
Minisitiri yari kumwe na bamwe mu bamwungirije
Perezidante wa Komisiyo, wa kabiri uhereye iburyo yarimo avuga ko iyi politiki igomba gusobanurirwa abaforomo mu buryo burashe
Perezidante wa Komisiyo, wa kabiri uhereye iburyo yarimo avuga ko iyi politiki igomba gusobanurirwa abaforomo mu buryo burashe

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

30 Comments

  • aho bukera ibintu byose bizegurirwa abikorera! ibi ni ugucuruza ubuzima bw’abanyarwanda kuko ibiciro bizazamuka maze hivuze uwifite utifite ahagwe!

    • Ariko ubundi leta isigaranye iki? Onatracom barariye, King Fayisal, EWASA yitwaga Electrogaz,Rwanda air ibyahoze byitwa Trafipro,Oprovia,OCIR.ubu rero ubwo bigeze muzima ntagisigaye kuko uburezi bwo bwagulishijwe kera.

    • Jye mbona Minister avangavanga ibintu kabisa. Niba abo umuformo yarakuwe mubitaro kuko ntabushobozi cy ubumenyi afite ubwo abegereje abaturage ngo babamarire iki? kuva mu bitaro cg centre de sante ukegera abaturage bitanga iyihe mpamyabumenyi? Umvo noneho bagiye no gukora icyo bita cumul de fonction gusuma abarwayi(atari abaganga), gufata ibizamini( atari aba laborantin), gutanga imiti (atari aba pharmacien). Ngaho mbira nawe?? ariko muzi ibintu biri gukorwa aha hanze aho buri muntu atanga cg akiha umuti? ubundi ukumva ngo yarwaye iki niki kandi ari ingaruka za wamuti? cyangwa ukumva ngo yapfuye bikarangira na nukomye akandi ari umuti azize!!! umundi ukumva ngo umuti uyu nuyu ntugikora kubera ko indwara yawurushije ubukana!!! ibi byose bitwara Leta amafaranga kandi biterwa nibi byemezo Minister afata atagishije inama. Ukagirango ntabahanga tugira mu Rwanda. Ahhhaaa nzaba mbarirwa

  • Uyu mugore ari tayari? Mutuelle yananiwe kwishyura amavuiro isanzwe ikorana nayo none ngo igiye gukorana na ba rwiyemezamirimo. Muhagarare hakorwe amahano mur’izo poste de sante.

  • mugutegura uwo mushinga hakagoombye kwiga uburyo abaturage aribo bazabyngukiramo mbere y’abandi kuko abikorera baharanira inyungu zabo kurusha izabaje bayigana.

  • Ibi byose nibyerekana ko leta ikennye.

  • Uyu mushinga ndabona utanoze namba kuko byanze bikunze hari abazahomba either ni abaturage,Abaforomo cyangw ibigo ndetabuzima finally leta ihombe totally igaruke kureba uko yabikemura biyigore.

  • Ubwo se umuntu uri kuri post de sante ye muzajya mumenya guye umubare wa abantu yavuye kuri Mutuelle ngo abishyurwe!? Ubwo nazana Fagitire muzajya muzemezwa ni iki!? Cg nawe azahabwa umukozi wa Mutuelle!?

  • All i have to say about this is:Dr. Agnes, you’re a pediatrician, and i think the country would be better off if people like you would be willing to go out there, be doctors and not politicians. There are people who can manage health systems but you’re a damn doctor, so be a doctor and not a politician.

  • Uyu mushinga,ntusobanutse nagato Dr .nashake impuguke muby,ubuzima bige kuruwo mushinga.Kuko we ibyavuga ntibisobanutse,nagato,Yitonde kukw,Amagara ngw,araseseka ntayorwa Nzineza ko ari Dr ariko ntibivuze ko amasomo yize harimo nayo kuyobora amavuriro nizego zitandukanye.

  • ntako bisa

    • iyo ibintu bigitangira biragorana ntihabura(risk) bizagenda neza.

  • muguuuuuuuuuuuuuu sawa,tuliya!

  • umva arashaka gushora amafaranga muri iyo mishingaye ikazamera nkazanzitiramibu

  • Semikindo wisetsaaaa

  • Nge ndagirango bwire abumuseke mure ikibazo gituma umuntu afungura inkuru muba mwaduhaye kugirango ayoseme bigatinda bigatuma umuntu atihutira gusoma uruga rwanyu kandi abishaka murako

  • Sijui labda siasa yake itazaa matunda,lakini si rahisi kuwapa mabepari shughuli za nyanja ya maisha ya wananchi.

  • Yewe niba A2 ananiwe mu bitaro poste de sante azabishobora ate?Aya mahindura abe ari ayo kongera umushahara ku baganga kuko hari aho mu bitaro bya Leta baguha Randez-vous yo mu kwezi gutaha , wajya prive mugahurirayo aje kukuvura. Hari n’abashinga amavuriro y’amenyo barize amaso.None se A2 we bamwe banatangaga serivise mbi bari mu bitaro ,aho hasi bazajya bakurikiranwa nande! ahaaa

  • hahaha ngicyo igituma nifatira umuravumba nkituriza. kuba umuntu avuye muri kamenuza ntibivuga ubumenyi buhamye. kuko hari umu A2 umuze imyaka myinshi ari mubuvuzi kandi bivugako afite experience ihagije mubyo akora, uwo aruta urangije kamenuza nta experience ntibanavura kimwe. ahubwo bakagombye kureka abafite experience bagakora bagasangiza ubumenyi abo bavuye muri za kamenuza, hanyuma ubumenyi bukivanga nuburambe tukavirwa neza. umwe akigisha undi icyo amurusha. naho ubundi ubuzima buhindutse business, bazatwandikira imiti byinshi itari ngombwa kugirango bagurishe

  • yewe icyo nzicyo nta mushinga urimo! abantu barikuba barize ubukanishi bw’amamodoka cg ubuhizi bafite A2 nyumasinzi aho bikubita bakazana A1 Y’IGIFOROMO agahabwa akazi yaza kuri ambulance gufata umubyeyi ati nimunyumvire BCF kandi abaza wa mu A2 wayize muri secondaire! uburero icyo mutazi mwapfobeje A2 ubu bahinduye domaine abenshi bigiriye mubindi bafite za AO ubu A1 zihari nabo bize ubukanishi ubuhinzi… mwitonde ireme ry’ikiganga naryo murisuzume!

  • service mbi abaganga batanga zacika ubuvuzi bweguriwe abikorera kugiti cyabo nibyoije ubona ntacyo bibabwiye kuko ari leta. kuki mubitaro byigenga bigenda neza muri leta ntibigende?babyegurire abikorera noneho leta ibagenzure cyane

  • ariko iyo umuntu yicaye kurizamilion zumushahara ugafata umwanzuro utumabantu 400 babura nubwo buhumbi 100 muba mwumvaribyo? ayomafranga yose nimisoroyabaturage sayanyu. ibyo bikubayeho ugafata iyishyamba ngongwiki. muge mureka kurengwa ngomurengerwe kuri rubanda. cg minute repports zudushya ngo mutoragure ibibonetse mukubite hejuru yumunyarwanda. all of those bad acts nibyo bitera kwanga leta .be care full pliz

  • Leta yari ikwiye gushishoza igafata icyemezo cyo guhagarika uyu mushinga kuko ushobora kuzateza ibibazo bikomeye. Ntabwo muri iki gihe dukwiye gukina n’ubuzima bw’abantu. Ibyo byo guprivatiza (privatisation) za poste de santé rwose mubyibagirwe, “ce serait une catastrophe”.

  • binagwaho ajye aha agaciro diplomes,A2 ni diplome yakora mu bitaro byose byo kwisi wazagira ubushobozi ugakomeza.we,koyahoze ari umuforomokaziA2 ntiyakraga,,,,,,,/?

  • Kuva nabaho mbonye umuashinga upfuye, udasobanutse, ariko kuki hatabanje gukorwa igeragezwa. ubu baraje bashore amafaranga ya Leta muri Poste de Sante nibarngiza bahombe kuko ziafite abazikoreramo, hanyuma bazongere bajye kuvuga ngo byarahombye. kuki hatabanza igerageza.

  • Uyu mushinga uteguye nabi pe! Intumwa za rubanda mube hafi, ntago waha umuntu wi genga no acunge poste de sante ngo azunguke anatange service nziza, keretse niba hari frws leta izashyiramo ariko nabyo ntiwakwizera ko yazacungwa neza wasanga akoreshejwe nabi, kuko byigenga nyine. Amafar ya mutuelle nayo ashobora kwibwa muri izo poste de sante , verfication ntibyoroshye bitewe nu ko nta bakozi ba mutuelle bakorera kuri poste de sante.ugasanga nyuma y’igihe hari aba bibazwa kandi umushinga warizwe nabi, nkubu batangiye gukorana na mutuelle nta tegeko rihari rivuga ko mutuelle ikorana na mavuriro yigenga nta n’amabwiriza ye.

  • je regrete fort ,que ca soit A0 ou A1 n’ ont pas de specialité par rapport aux A2, ils exercent les memes fonctions, je conseillerais au minister de differencier d’ abord les taches des A0 ,A1, et A2
    et puis les chasser dans les hopitaux apres
    si non on aura des hopitaux qui ont des infirmiers avec niveau sans experience.

  • yewe ministre yibagiwe ko yabaye Dr avuye kuri A2!!!!! Umuntu yise MCB arangije ajya muri Uganda na Kongo agura A1 ngo ni muganga!!! A2 y’u Rwanda uwo uyitesha agaciro ninde! Nje nzi ko abaforomo bashoboye ahubwo nibabongeze umushahara

  • YEWE ARANSEKEJEEE CYANEE PE UBWO SE YUMVA UWIKORERA UZAJYA MU CYARO CYA HERERABANDI KU ISHYAMBA RYA TARAMA MU BIKOMBE BYA BUZINGANJWIRI MU KIBAYA CY’AKAGERA ZA GICUMA NAHANDI NKAHO MU KINYARWANDA CYIZA BAHITA MURUTUMVINGOMA ABONA UWO MUSHORAMARI ARINDE KO BOSE BIKUNDIRA UMUGI YEWE TWE TWIBERA IYO MUDUSABIRE PEEE IBINTU NI DANGER

  • Ariko namwe murasetsa,bababwiye ko Binagwaho akora yarangiza akabona gutekereza!!!ni opposite y’ibyo abandi bakora. Nibaza ko atarakwiye kuyobora ubuzima bw’abatu. niko ameze muragirango se atange icyo adafite?

Comments are closed.

en_USEnglish