Bugesera: Abakobwa bigishwa gukunda no gukurana umuco wo kwizigama
Kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Bugesera, ahitwa Nyabagendwa habereye igikorwa cyo guhemba abakobwa biga mu mashuri yisumbuye babaye indashyirwa ku kwihingamo umuco wo kwizigama ku bigo bigaho kandi bakabishishikariza bagenzi babo no mu ngo iwabo.
Abakobwa bo mu bigo by’amashuri bya G.S Nyabagendwa, G.S Rilima, G.S Murama, G.S Mwenda na Nyamata Catholique barushanyijwe gukora imivugo, gukora inkuru zishushanyije, n’indirimbo n’udukino twerekana ubwenge bwo kumenya no gukunda kwizigama.
Nk’uko byagarutsweho mu butumwa aba bana batangaga, ngo kwizigama ukiri muto bituma ukura ufite umuco wo kudasesagura, ukamenya ko n’ejo ari umunsi.
Abakobwa biga muri biriya bigo basabye bagenzi babo kwirinda gupfusha ubusa amafaranga bagura amandazi ya hato na hato, n’utundi ducogocogo, tumutwara amafaranga y’ubusa.
Nk’uko abayobozi bari muri biriya birori babivuze, ngo iki gikorwa cyo gukwizigama cyaturutse ko mushinga Aflatoun ukora ibikirwa ku isi byo kwigisha abana kugira umuco wo kwizigama.
Ibigo bya G.S Rilima na Mwendo nibyo byitwaye neza biza ku myanya ya mbere mu mivugo n’indirimbo.
Umwe mu bakobwa wiga muri G. S Rilima witwa Mutoni waganiriye na Umuseke.rw yatubwiye ko kwizigama byamaze kuba umuco mu kigo cyabo, ko bafite udutabo bizigamiramo mu matsinda bityo hagira uhura n’ikibazo akabasha kugikemura bitamugoye.
Ngo iyo hagize utizigamira, nta mugabane abona bityo, bikabatera akanyabugabo ko kwizigama uko bishoboka kose.
Umuhanzi wo muri kariya gace witwa O ne by One hamwe n’abana babyina indirimbo zihimbaza Imana nibo basusurukije abantu.
Iki gikorwa cyateguwe n’Umushinga YWCA ifatanyije na Plan Rwanda, bivugwa ko kizakomeza mu minsi iri imbere, intego ikaba ari ugufasha abana gukomeza umuco wo kwizigama kugira ngo uzabarange mu buzima bwabo bwose.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW
1 Comment
Mbega ibintu byiza weeee abana nibatozwe kuzigama pe ubwo murumva u Rwanda rwejo hazaza ukuntu ruzaba ari rwiza koko
Comments are closed.