Digiqole ad

Menya uko umwana akura igihe Nyina amutwite

 Menya uko umwana akura igihe Nyina amutwite

Imibiri y’abagore batwite icika intege

Abahanga bo muri Chicago Museum of Science and Industry bakoze akantu mu ikoranabuhanga kerekana ukuntu umwana akura ari mu nda ya Nyina.

Imibiri y'abagore batwite icika intege
Imibiri y’abagore batwite icika intege

Aka kantu kerekana ukuntu inyama zo mu nda z’umugore zikora iyo igihe cyose amara atwite.
Zimwe mu ngingo zigaragara ni ibihaha, umutima, uruti rw’umugongo n’izindi.

Uko umwana agenda akura ari munda niko ingingo zimwe na zimwe zigenda zimwimukira zikamuha akanya kugira ngo abone aho akurira, nta kimubyiga.

Ibi byose byerekana ukuntu umugore utwite ahura n’ibibazo bituma agira umunaniro, iseseme , guhurwa ibiryo bimwe na bimwe n’ibindi.

Ku byumweru umunani, umwana atangira kwikora uduce tw’ibanze tugatangira kwikora, umutima ugatera, amaboko n’amaguru nayo agatangira kuza ndetse na bimwe mu bice byo mu maso bigatangira gufata gahunda.

Iyo igika cya mbere kigizwe n’ibyumweru 12 kirangiye, biba bishoboka ko wamenya niba uzabyara umuhungu cyangwa umukobwa.

Mu mpera z’igika cya mbere, amaso n’imitsi n’inyama(muscles) bitangira kwikorana .
Mu gika cya kabiri, mu maso h’umugore hatangira guhinduka, hanyuma inda igatangira kugaragara.

Mu mizo ya mbere biramubabaza ariko agenda abimenyera gahoro gahoro nubwo haba hari n’ibindi bimubabaza ahantu hatandukanye ku mubiri we.

Ku byumweu 20, umwana aba yamaze gukura bihagije hanyuma akajya atera n’utugeri mu nda.

Icyo gihe aba afite byibura centimeter 15 kandi apima grams 255, aba abasha kumva no kumira.

Mu gika cya gatatu, ingingo z’umugore zirushaho kwaguka, inda ye ikagaragara cyane kurusha mbere hose.
Ku byumweru 24 umwana amera umusatsi kandi akazana intoki ziriho inzara.

Icyo gihe inyama y’umwijima wa Nyina itangira kujya hejuru, hanyuma nyababyeyi ikabona aho ijya n’umutima ugatera cyane.

Bana rero mwubahe ababyeyi banyu kuko niba baruha babatwita kandi bakaruha babarera kugeza mukuze.

Bagabo mwadukira abagore banyu mukabahutaza kandi batwite, mumenye ko muba muri kubahemukira mutaretse abo batwite ndetse namwe mutiretse.

Hasi hari video yerekana ukuntu umwana akurira mu nda ya Nyina:

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Iyi nkuru ni nziza turabakunda cyane.

  • iyi nkuru ni nziza cyane,iratwubatse, Umuseke mukomereze aho.

  • yooooo mana we urumuhanga pe!

  • muraho? nfite inda yibyumweru 15 njye ko ntajya nunva umwana wanjye akinira munda haba hakirikare cyangwa.murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish