Digiqole ad

Emmanuel Macron ushobora gutsindira kuyobora France ni muntu ki?

 Emmanuel Macron ushobora gutsindira kuyobora France ni muntu ki?

Emmanuel Macron uri guhatanira kuba Perezida.

Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron ni Umufaransa wavutse tariki 21, Ukuboza, 1977. Yavukiye Amiens mu Bufaransa yiga Philosophie muri Kaminuza ya Paris Nanterre. Yize kandi amasomo ya Politiki ku kiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishuri rikuru ryitwa Ecole Nationale d’Administration aho yarangije muri 2004.

Emmanuel Macron uri guhatanira kuba Perezida.
Emmanuel Macron uri guhatanira kuba Perezida.

Nyuma y’amasomo yakoze mu nzego zitandukanye za Politiki n’ubukungu, yabaye umugenzuzi w’imari mu Kigo cyitwa Inspectorat Général des Finances. Yakoze no muri Bank zikomenye nka Rothschild & Cie Banque.

Guhera muri 2006 kugeza 2009 yabaye umurwanashyaka ry’abasosiyalisiti aho yari yungirije Francois Hollande ubwo uyu watorerwaga kuyobora Ubufaransa muri 2012.

Nyuma muri 2014 yaje kugirwa Minisitiri w’imari, inganda no kwita ku ikoranabuhanga, icyo gihe Minisitiri  w’intebe akaba yari Emmanuel Valls.

Muri iyi minisiteri Emmanuel Macron yakoze impinduka nyinshi mu rwego rw’inganda kandi byatanze umusaruro nubwo muri 2016  yaje kwegura kugira ngo ategure uburyo bwo kuziyamamariza kuba Umukuru w’igihugu muri uyu mwaka turimo.

Mu Ukwakira umwaka ushize nibwo yabwiye abanyamakuru ko aziyamamariza kuyobora Ubufaransa.

Yahise ava mu ishyaka yabagamo ashinga irye yise ‘En Marche’ ugenekerejea wakwita ngo: “Urugendo rurakomeje”, iri niryo yiyamamaje afashe ibendera ryaryo.

Ni ishyaka rigamije gukomeza ibyo Ubufaransa bumaze kugeraho.

 

Yemeza ko natorwa azatuma Ubufaransa burushaho kwaguka mu mibanire yabwo n’amahanga

Kuri iki Cyumweru nibwo inzozi ze zisa naho zagezweho kuko yatsinze abo bahanganye ku manota arenga 23.9%, mu gihe Marine Le Pen umukurikiye afite 21.4%.

Ubu Macron asigaye ahanganye na Marie Le Pen mu kiciro cya nyuma cy'amatora ya Perezida.
Ubu Macron asigaye ahanganye na Marie Le Pen mu kiciro cya nyuma cy’amatora ya Perezida aza mu kwezi gutaha.

Se wa Macron yitwa Jean Michel Macron akaba yari umuganga w’indwara zifata ubwonko akanigisha muri Kaminuza ya Picardy, naho Nyina akitwa Francoise Noguès nawe akaba ari umuforomokazi.

Mu kwiyamamaza kwe afite abantu benshi bakomeye bamushyigikiye harimo Francois Bayrou wo mu ishyaka ryitwa Mouvement Democratique, Daniel Cohn-Bendit, umuhanga mu kurengera ibidukikije wubahwa mu Bufaransa witwa Francois de Rugy na Richard Ferrand akaba n’Umunyamabanga mukuru w’ishyaka ‘En Marche’ rya Emmanuel Macron.

Kimwe mu bituma uyu mugabo akunzwe mu Bufaransa ngo ni uko atari umuhezanguni mu bitekerezo bye.

Abasesengura Politiki y’Ubufaransa basanga imigambi ye ifite ahantu hanini ihuriye n’iy’abanyapolitiki bo mu Burayi na USA bakomeye nka Bill Clinton, Tony Blair na Gerhard Schröder wahoze ari Chancellor w’Ubudage  guhera muri 1998 kugeza 2005, n’abandi.

 

Afite intego yo kuzamura ubukungu

Macron ubwo yiyamamazaga yagarutse cyane ku migambi ye yo gushyiraho isoko ryaguye kandi Abafaransa bagafatanya n’abandi batuye Uburayi mu bucuruzi bufunguye.

Tubibutse ko Ubufaransa n’Ubudage hari igihe bijya bigonganira ku nyungu z’ubucuruzi mu Burayi cyane cyane ko ari byo bihugu kugeza ubu bifite ijambo rikomeye mu bikoresha ifaranga rya Euro.

Muri 2015 yabwiye ikinyamakuru Le Monde ko ari umuntu udakagatiza mu bitekerezo ngo agire aho abogamira.

Mu  gitabo yanditse yise La Révolution cyasohotse muri Nzeri 2016 yavuze ko ikibazo cya Politiki kiri mu Bufaransa ari uko harimo ibice bibiri: Abagitsimbaraye ku hashize (conservatives) n’abifuza impinduka (progressists).

We yemeza ko afashe impu zombi, ngo buri ruhande rwavamo ikintu kiza cyakubaka Ubufaransa.

Mu bucuruzi avuga ko azakorana na Canada ndetse n’ibindi bihugu bya EU binyuze mu masezerano yiswe “Comprehensive Economic and Trade Agreement (CETA)” kandi ngo azakorana na USA mu buryo bwagutse kurushaho.

Muri Mata uyu mwaka yavuze ko burya Ubudage bwungukira ku busumbane bw’ibipimo by’ubucuruzi mu Burayi, bityo bwo bugahitamo kugurisha aho bubona bafite ubushobozi bwo kugura kandi ibi bituma Ubufaransa butabona aho bumenera ngo bube bwahangana n’Ubudage ku isoko ry’i Burayi.

 

 Macron yemera ko ibyo Ubufaransa bwakoze muri Algeria ari icyaha kibasiye inyokomuntu

Muri kimwe mu biganiro yahaye ibitangazamakuru byo mu Bufaransa vuba aha, Macron yagize ati “ Ibyo Ubufaransa bwakoze muri Algeria ni agahomamunwa, ni ubunyamaswa. Ni amateka tugomba kwemera tugasaba imbabazi abo byagize ho ingaruka bose.”

Macron kandi yemera ko igihugu cye kigomba kwitonda mu kibazo cya Syria, akavuga ko byaba byiza habayeho ibiganiro na Perezida Assad kugira ngo intambara iriyo ihoshe.

Yemera ko Politiki ya Hollande kuri Israel yakomeza ariko akirinda kuvuga niba yamera ko habaho Leta ya Palestine yigenga.

Ku byerekeye ubuzima bw’Umuryango w’Uburayi bwunze ubumwe, Emmanuel Macron avuga ko byaba byiza bukomeje kunga ubumwe koko, ibihugu ntibikomeze kubwivanamo nk’uko Ubwongereza buherutse kubigenza.

Ku rundi ruhande ariko we na mugenzi we w’Umudage witwa Sigmar Gabriel bumva hakenewe kunoza inzego z’uyu Muryango kugira ngo urusheho gukorana neza no gutera imbere.

Kuri we ngo yumva hajyaho ibiro byihariye bishinzwe kurinda ko Euro zone ihungabana kandi hakajyaho uburyo ibihugu biyigize byazajya bishyiraho ingengo y’imari imwe.

Macron kandi yemeza ko ibihugu bigize Euro Zone bigomba gukomeza gufasha Ubugiriki kwivana mu bibazo by’ubukungu mu buryo burambye, ingamba zikakaye bwashyiriweho zo kubufasha kwishyura imyenda zikoroshywa.

 

We yifuza ku Uburayi bwakugururira amarembo abimukira

Mu buryo butandukanye n’ubwo abandi bakoresha muri Politiki ireba abimukira, Emmanuel Macron asanga kureka abimukira bakinjira i Burayi byafasha mu gutuma haboneka abakozi kuko abenshi mu batuye uyu mugabane bashaje.

Yemeza ko abimukira bazafasha mu guteza imbere inganda, Serivise n’ubukungu by’Uburayi.

Yasabye ko igihe cyo gusuzuma ibyangombwa byemerera abantu kuba abimukira bemewe n’amategeko kigomba kugirwa kigufi abo bigaragaye ko batabyujuje bakazajya bahita basubizwa iwabo vuba na bwangu.

Emmanuel Macron asanga kwima ubwenegihugu abatuye Ubufaransa kubera ko ‘bakekwaho gukorana’ n’abakora iterabwoba nta shingiro bifite kandi ngo gukomeza gushyiraho ibihe bidasanzwe mu Bufaransa ngo nta kindi bimaze uretse gutuma abantu bahora bahangayitse.

Kuri we ngo ikiza ni uguteza imbere inzego z’ubutasi, zigakora akazi neza aho gukomeza guhoza abaturage ku nkeke.

Yumva Politiki yo kuba ijisho ry’umuturanyi (Community Policing) yatanga umusaruro kurushaho kandi ngo azayiteza imbere nagera ku butegetsi.

Macron yemeza ko byaba byiza Leta ikoranye bya bigufi n’ibigo bitanga internet kugira ngo bijye biyifasha kumenya amakuru y’ubutasi yayifasha kuburizamo ibitero by’iterabwoba no gufata bidatinze ababikekwaho.

Ku byerekeye kwita ku bidukikije, Emmanuel Macron asanga byaba byiza abantu barebye uburyo bahuza ubukungu n’inganda hamwe no kwita ku bidukikije.

Ngo byose birakenewe, kuko ubukungu bugomba gukomeza gutera imbere ariko nanone uyu mubumbe dutuye ntituwangize.

Asanga byaba byiza ibihugu birebye ukuntu byakoresha ingufu za kirimbuzi (nuclear power) mu nganda kurusha uko zikoresha ingufu z’ibikomoka kuri Petelori.

Ku byerekeye idini, yanenze abantu babuza abanyeshuri b’Abasilamu kwambara hijaab (imyambaro ipfuka umubiri wose).

Ababuza abantu kwambara iyi myenda bavuga ko itiza umurindi abakora iterabwoba, bakabona uko batwara intwaro cyangwa ibisasu bakoresha bica abantu ahantu hatandukanye.

Yagize ati “Ku ruhande rwanjye nsanga nta mpamvu yo gushyiraho amategeko mashya, amabwiriza mashya mu rwego rwo guhangana n’ikibi muri za Kaminuza zacu… tukirirwa twiruka inyuma y’abantu tubabuza kwambara imyenda bemererwa n’amadini yabo.”

Macron asaba Abasilamu b’Abafaransa kubaha imyitwarire igenga abantu mu ruhame kandi agasaba buri wese kumva ko idini rye ritari hejuru y’ubusugire bwa Repubulika.

Ati “Amategeko y’idini ntaruta na gato amategeko ya Repubulika.”

Umugore wa Emmanuel Macron yitwa Brigitte Trogneux. Uyu mugore arusha umugabo we imyaka 24 kandi yaramwigishije mu mashuri yisumbuye yitwa La Providence aherereye i Amiens ari naho Macron avuka.

Urukundo rwabo rwatangiye kumenyekana ubwo Macron yari afite imyaka 18. Ababyeyi be babanje kumwamagana bashaka ko batana ariko undi ababera ibamba.

Ubu barabana hamwe n’abana batatu Trogneux yabyaye ku mugabo we wa mbere.

Macron n'umugorewe umuruta cyane.
Macron n’umugorewe umuruta cyane.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Courage Emmanuel!

Comments are closed.

en_USEnglish