Digiqole ad

Ingabo za Koreya y’epfo ngo zambariye urugamba na Koreya ya ruguru

 Ingabo za Koreya y’epfo ngo zambariye urugamba na Koreya ya ruguru

Abasirikare ba Korea y’Epfo bagendagenda hafi y’umupaka na Korea ya ruguru

Kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bw’ingabo muri Koreya y’epfo bwemeje ko igisirikare cyamaze kwegeranya ibikoresho by’intambara kugira ngo kizivune Koreya ya ruguru igihe cyose yakoma rutenderi. Ibi babikoze mu gihe Koreya ya ruguru yitegura kwizihiza undi munsi mukuru igisirikare cyabo cyashingiwe.

Abasirikare ba Korea y'Epfo bagendagenda hafi y'umupaka na Korea ya ruguru
Abasirikare ba Korea y’Epfo bagendagenda hafi y’umupaka na Korea ya ruguru

Intambara iratutumba hagati y’ibihugu byombi kuko impande zombi zamaze gushyira ingabo ku mipaka yabyo hamwe n’intwaro ziremereye.

Hari amakuru aturuka Pyongyang avuga ko bagiye kugerageza ikindi gisasu kirimbuzi mu mpera z’uku kwezi.

Amakuru aremeza kandi ko n’ingabo z’u Burusiya ziteguye kuba zatabara Koreya ya ruguru iramutse itewe na USA cyangwa Koreya y’epfo ndetse ngo zatangiye kurunda intwaro ziremereye ku mupaka wayo na Koreya ya ruguru.

Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya RIA News bivuga ko umuvugizi wa Leta y’u Burusiya yirinze kugira icyo atangaza kuri ibi.

Minisitiri muri Koreya y’epfo ushinzwe guhuza Koreya zombi avuga ko kuwa Kabiri w’Icyumweru gitaha Koreya ya ruguru izizihiza umunsi igisirikare cyabo cyashingiwe, bityo igihugu cye kikaba gifite impungenge ko hazaba akantu.

Kuri uwo munsi ngo hazaba inama izahuza USA, Koreya y’epfo n’u Buyapani kugira ngo bigire hamwe uko bahangana n’ibikorwa bita ubushotoranyi bikorwa na Koreya ya ruguru.

Uriya Minisitiri wa Korea y’Epfo yatangaje ko ingabo z’igihugu cye ziteguye urugamba kandi zicungira hafi ibiri gukorwa mu karere.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • USA ihavanye ibirenge bahita bayikurikira nubundi bariho kuberayo kuva muri 1953 bakubishwe incuro ikabatabara.Ubu USA ihafite abasilikare ibihumbi 38 bashinzwe gusa gucunga ngo koreya ya ruguru itabinjirana.

  • america urarenze ubwo ushutse korea yepfo gushoza urugamba kugirango urase korea yaruguru urabeshya urahulirayo numurusiya

  • Barwane ndebe imbwa n’umugabo. Njye mpora nifuza hagati ya USA na Russia kumenya urusha undi intege, ba nyagupfa ba Afurika ubundi tukogeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish