Abahamya ba Yehova baciwe mu Burusiya
Kuri uyu wa Kane Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro ko Umuteguro w’Abahamya ba Yehova muri kiriya gihugu uhagaritswe kuko ngo ari abahezanguni kandi ngo inyubako zawo n’ibikoresho byawo bigahabwa Leta y’u Burusiya.
Ubuyobozi bw’Abahamya ba Yehova mu Burusiya nabwo bwemeje aya makuru.
Umuvugizi wabo witwa Yaroslav Sivulskiy akoresheje e-mail yagize ati: “Tubabajwe n’uko ibintu byifashe ubu ndetse n’ingaruka uyu mwanzuro uzagira ku muteguro wacu muri iki gihugu.”
Yongeyeho ko bazajuririra uriya mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga kandi ngo yizeye ko uburenganzira bwabo burimo no gukora imirimo ya Gikirisitu ikozwe mu mahoro bazabusubizwa mu gihe kitarambiranye.
Abahamya ba Yehova muri kiriya gihugu bafite iminsi 30 yo kuba bajuririye kiriya cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga kandi ngo bikazakorwa n’itsinda ry’abantu batatu.
Mu Burusiya higanje idini ry’Aba Orthodox rikaba ariryo bivugwa ko ryigira ingaruka ku myanzuro ya Politiki ifatwa muri kiriya gihugu cyane cyane ko rishyigikiwe na Perezida Vladimir Putin.
The Reuters ivuga ko hari intiti nyinshi kandi zifite ijambo muri Burusiya zo mu idini rya Orthodox zifata Abahamya ba Yehova ‘nk’agatsiko k’idini k’abahazanguni’.
Ubutegetsi bw’u Burusiya bwabanje kubuza inyandiko zimwe na zimwe z’Abahamya ba Yehova kwinjizwa no gukwirakwizwa mu baturage binyuze mu murimo wabo wo kubwiriza.
Ubushinjacyaha bwabashinje ko bagira uruhare mu gutanya imiryango, guhembera urwango no gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Abahamya ba Yehova bo bahakana ibyo bashinjwa bakavuga ko ari Umuteguro wa Gikirisitu wigisha abantu urukundo, Bibiliya no kubibutsa ko umugambi w’Imana ari ukuzahindura isi Paradizo nk’uko yabisezeranyije Adam na Eva mbere y’uko bakora icyaha.
Ikicaro cy’Abahamya ba Yehova mu Burusiya giherereye St Petersburg. Muri kiriya gihugu ngo hari Abahamya ba Yehova bagera ku bihumbi 175.
Ikicaro cy’Abahamya ba Yehova ku Isi kiba muri USA, Manhattan, New York.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
10 Comments
Na hano icyo cyemezo kirakwiye. Abantu ntibitabira gahunda za Leta etc… sinzi iyo mana bakorera
@Kaleb
Umuntu ushyira mu gaciro, kandi ufite gutekereza kuzima, akaba nta n’aho abogamiye ku bw’inyungu ze tudasobanukiwe, ntashobora gufata icyemezo nka kiriya.
Mwanditsi w’umuseke nagushimira ko wabyanditse uko biri koko kandi ntaho ubogamiye.
Kaleb we GAHUNDA ZA lETA se batitabira ni izihe?? ahbwo ntibivanga muri politiki byo birazwi kandi jye mbona arukuri kuko idini iyo ryivanze muri politiki biba ari ubudyandya.
nyamara jye mbona Abahamya ba Yehova ari idini ryukuri. muzangaye tutabibonye amaherezo!!!
dore aho nibereye daaaaa
Nubwo ntari Umuyehova, icyemezo nka kiriya ntabwo ari cyiza.
(ikibazo ni kimwe gusa; ese ibyo bakora ni byiza cg ni bibi? “Yes or Not”, full stop “.”)
Ariko se ko ntamuntu bari bica, ko batajya no muri politiki ubwo nigute babita ngo ni intagodwa ra!? ngo bahungabanya umutekaqno wigihugu? ubwo nibindi babaziza buriya tu.
jye mbona ari abantu babanyamahoro rwose pee. ni amayobera rwose!!
ahaaa!!!! ibyahanuwe birimo bisohora abahamya ba Yehova sibo kibazo cyumutekano muburusiya ahubwo nkuko byahanuwe ngo ubwoko bwimana cg abitirirwa izina ryimana buzahigwa niko biri gusohora
Ndabona umwanzuro bafashe atariwo kubera bativanga muri politics niba batabangamira igihugu nabaturage ndumva ntacyo bazira
Nta gihugu gifite ubwingenge busesuye kitabaca kuko bigize intakoreka mu mabanga akomeye. U Burusiya bwari bugeze igihe cyo kwitabara naho ibindi bihugu byose byarashize (Reba iyi karita y’isi http://beta.foreignassistance.gov/explore yerekana uko ibihugu byose byafashwe).
Urabona uretse u Burusiya hari ikindi gihugu cyakopfora! Gahunda irazwi ni ugufata isi babyitirira ubutegetsi bw’Imana. Abarusiya barabizi rwose!!
Naho ibitekerezo mbona hano, ntabwo aba birabura bashobora kugira ibitekerezo byo ku rwego rw’Igihugu cyabaye icya mbere gukora IBYOGAJURU, cyadukoreye Tableau Periodic batarabasha no gukora imyenda bambara! Nta gusimbuka inzego!!
Ariko abayehova bazira iki ubukeba? Dore ahonibereye aha
Niba yehova atazagira icyo akora vuba aha reka twihere
Amaso turebe Rusi na yehova.
Ahubwo iyaba abatuye Isi bose bari bahindutse bakaba abahamya ba Yehova
ngo urebe ngo amahoro araganza mu Isi,abarwanya abahamya ni abatazi Imana by’ukuri cg batanayemera.ariko ibi ntihagire uwo bica intege na Yesu abantu bamwe na bamwe ntibamwemera ariko ibyo yahanuye ntibibura gusohora uko bukeye n’uko bwije.
ibyo byogajuru se babikoreye ku Isi baremye?ikirere se ni bo bakiremye?inyenyeri se nazo ni bo bazikoze?inyanja se ni bo baziremye?niyo Tableau Periodic yavuzwe bayikora ntibahereye ku busa,icyo bahereyeho na cyo ni icya YEHOVA.None se haba hari uruganda rw’abantu rukora atome?utekereze umuremyi w’atome,ubone gupinga ibyo abahamya bakora cg bigisha. si ndi umuhamya ariko ibyo bakora bifite ishingiro.ariko nibinkundira nzaba we.
Comments are closed.