USA: Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru yamaganywe kubera ‘gupfobya Holocaust’

Sean Spicer ni umunyamabanga wa Leta ushinzwe itangazamakuru, yasabye imbabazi nyuma y’amagambo yavuze kuri uyu wa Kabiri ko ‘Hitler atari bukore ikosa ryo kwiyicira abaturage’. Uyu mugabo kandi aravugwaho kuvuga ko ibyumba Abayahudi bicirwagamo hakoreshejwe ibyuka bihumanya bikwiye kwitwa Ibigo bya Holocaust. Ibi byababaje umuryango w’Abayahudi baba muri USA n’ahandi ku Isi bamaganira kure ibyavuzwe […]Irambuye

Burundi: Agathon Rwasa ngo abasirikari ‘barashaka kumwica’

Agathon Rwasa muri iki gihe wungirije Umukuru w’Inteko ishinga amategeko y’u Burundi ngo afite impungenge ko ashobora kwicwa  niba Leta idakoze ibishoboka ngo yihutishe ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo. Agathon Rwasa ni umunyapolitiki uri mu batavuga rumwe na Leta ufite ishyaka rya Politiki FNL(Forces Nationales de Liberation) ryamaze igihe mu ishyamba rihanganye n’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza. Rwasa […]Irambuye

Rukumberi: Umugore n’umugabo bafatanywe ibitoki ‘bibye’ babihisha mu buriri bwabo

Ngoma – Mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 09 Mata 2017 mu mudugudu wa Ruyenzi, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Rukumberi haraye hafatiwe umugabo n’umugore we bashakanye bivugwa ko bari bamaze kwiba ibitoki by’uwitwa Ndabamenye. Amakuru abatuye muri uyu mudugudu batangarije Umuseke ni uko umugore ari we wagiye gutema ibitoki abihisha hafi y’urugo rwabo kuko […]Irambuye

Iran n’UBurusiya byaburiye USA ko bashobora kujya mu ntambara yeruye

UBurusiya na Iran byasohoye itangazo bihuriyeho biburira America ko byiteguye kujya mu rugamba rweruye igihe yakongera kurasa  missiles ku ngabo za Syria ikoresheje indege. Ibi bihugu bivuga ko USA yamaze ‘kurenga umurongo utukura’ bityo ko bitazakomeza kurebera. Kuba America yakomeza kurasa muri Syria ikoresheje missile ni ikintu ubutegetsi bwa Putin na Rouhanni budashobora gukomeza kwihanganira. Daily […]Irambuye

Perezida wa Somalia yemereye imbabazi abarwanyi ba Al Shabab

Perezida wa Somalia Mohamed Abdullahi “Farmajo” umaze amezi ane ku buyobozi yatangaje intambara yeruye ku mutwe wa Al Shabab. Yatangaje kandi ko abarwanyi ba Al Shabab bazashyira intwaro hasi mu minsi 60 bazahabwa imbabazi, bagahugurwa, bagahabwa akazi abandi bakajyanwa kwigank’uko bivugwa na Radio Shabelle. Avuze ibi nyuma y’umunsi umwe gusa ku nyubako ya Leta i […]Irambuye

Muri Nzeri 2017 icyahoze ari KIE kizimukira i Rukara muri

Amakuru ava muri Kaminuza y’u Rwanda yemeza ko muri Nzeri uyu mwaka aribwo ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha uburezi (ryahoze ari kaminuza ya KIE) rizimukira mu ishami ryayo rya Rukara mu Karere ka Kayonza. Kugeza ubu ngo ishuri rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha uburezi n’andi arishamikiyeho ryigamo abanyeshuri barenga ibihumbi birindwi. Kwimukira i Rukara […]Irambuye

Rwankuba: Abajura bibye Laptops 15 mu kigo cy’ishuri

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri abajura bataramenyekana binjiye mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Rwankuba biba mudasobwa zigendanwa 15. Ngo bari basanze abazamu basinziriye. Ubu bujura ngo bwabaye mu masaha akuze mu mudugudu wa Musango, Akagali ka Nyakamira, mu Murenge wa Rwankuba mu Karera ka Karongi. Umwe mu bakozi kuri iki kigo yabwiye Umuseke […]Irambuye

Senderi n’urubyiruko 30 rwo muri Nyarubuye basohoye indirimbo yo kwibuka

Indirimbo yise ‘Turiho’,  Senderi yayikoranye n’urubyiruko 30 ruvuka mu murenge wa Nyarubuye, Kirehe buri wese ngo afite amasogonda 55 avuga incamake y’amateka ye aho muri Kiliziya ya Nyarubuye benshi biciwe, bake baharokokera. Senderi ati “Twayikoze kugira ngo dufashe abakiri bato n’abakuru kugira ngo bafatanye kwibuka ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri rusange no […]Irambuye

Kicukiro: Ya nka yatemwe abaganga barayidoze, ngo izakira

Mu ijoro ryo kuwa mbere ni bwo abagizi ba nabi bataramenyekana batemye bikomeye inka y’uwitwa Ferdinand Mukurira warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu kagali ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, abaganga b’abamatungo bamaze kudoda iyi nka baremeza ko ishobora gukira. Umwe mu baganga b’amatungo bari kuvura iyi nka yabwiye Umuseke ko iri koroherwa […]Irambuye

Homo Sapiens (twebwe) ngo azasimburwa na Homo Deus

Umwanditsi w’ibitabo witwa Yuval Noah Harari akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Giheburayo y’i Yeruzalemu yasohoye igitabo Homo Deus: A Brief History of Tomorrow, aho avuga ko inyoko muntu iri kuva mu gihe cyayo cy’ubwihindurize kitwa Homo Sapiens (ba twebwe) ijya mu kindi gihe yise Home Deus aho umuntu azaba ari nk’imana( Home-Deus). Home Sapiens ubusanzwe […]Irambuye

en_USEnglish