Akuma gahuza ubwonko na Computer yawe…bigahana amakuru
Elon Musk uyobora ibigo bikora ibikoresho by’ikoranabuhanga biba muri USA nka SpaceX, Tesla In nc na Neuralink yatangaje ko mu myaka ine iri imbere ikigo Neuralink kizakora akuma abantu babishaka bazajya bashyirisha mu bwonko bwabo kugira ngo babuhuze na mudasobwa zabo bityo habeho gukorana hagati ya byombi.
Musk ufite inkomoko muri Africa y’epfo ariko akaba ari Umunyamerika avuga ko iri koranabuhanga rizafasha abantu gukora ku rwego rusumbye. Hakaba kandi guhanahana amakuru hagati y’ubwonko n’imashini yawe.
Mu gihe cy’imyaka umunani ngo iri koranabuhanga rizaba ryarageze ku bantu bose bazaba babifuza kurikoresha.
Rizaba rigizwe n’utwuma duto bazajya bashyira mu gice cy’ubwonko kitwa cortex gishinzwe guha ingingo runaka amabwiriza y’ibyo zikora.
Utu twuma bise ‘neural laces’ ngo tuzajya dufasha umuntu kohereza ibitekerezo bye kuri mudasobwa ye cyangwa se agafata ibiri muri mudasobwa akabishyira mu bwonko bwe.
Igeragezwa ry’uyu mushinga ngo niryo rizatuma amategeko yemera ko ritangira gukoreshwa mu bantu nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru YCombinator.
Musk avuga ko abantu batagomba gutinya Artificial Intelligenge(AI) kuko ngo bazabasha kubana nayo ubuzima bugakomeza kugana aho buri kwerekeza.
Artificial Intelligence ni uburyo bw’ikoranabuhanga butuma ibintu runaka bikora imirimo runaka byifashishije ingufu runaka nka rukuruzi, mudasobwa n’ibindi.
Urugero rukaba ari nk’ibyuma bizamura abantu mu mazu maremare, za robots zikora imirimo itandukanye ndetse n’ibi bintu bishya bashaka kuzana mu mikoranire y’ubwonko n’imashini.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Dans cette course à l’infiniment petit et puissant, la technologie et « Transhumanisme », où l’homme devient une machine il ne faut pas égarer nos valeurs les plus fondamentales. Il faut agir avec précaution, tout en informant le grand public de façon pédagogique. En conclusion, les Etats se doivent de récupérer leur souveraineté afin de contrôler de manière efficiente les avancées de ces technologies. Donner libre champ aux entreprises privées conduirait immanquablement à une surveillance globale de l’espèce humaine.
Ibi bintu bizarangira umuntu ataye agaciro face à la technologie. Ibi bintu nibibi kuko umuntu asigaye ameze nk’inyanya cyangwa inkoko. Ubu umuntu asigaye ashyiraho igihe azapfira, cyagera akiyahura ngo ni uburenganzira bwe,abana ushatse ukuramo inda nk’ukuramo utwenda tw’imbere, kurongora umukobwa cyangwa umuhungu nicyo kimwe,imashini ziigaye zitwita mukigwi cy’abantu,donc umubyeyi si uwabyaye kuko abana batwitirwa mumashini baba ntababyeyi bagira cyangwa se ababyeyi babo bakaba izo machine nyine.
Muminsi mike ababana bahuje ibitsina bazajya bajya gukoresha abana munganda kuko ubu biroroshye. Ubu hari aho bafite uburenganzira bwo kumenya niba umwana afite ubumuga munda,bakamwica kuko ntakibanza aba azagira,donc, bakabatoranya nk’utoranya inyanya zirwaye muzikiri nzima.
Ni akumiro, gusa hatagiyeho umurongo w’ibyo abantu bakora,isi tuzayirimburira twebwe ubwacu kandi agaciro k’umuntu karimo gutakara bigaragara.
N’ako ibisasu byakirimbuzi biryamye mubihugu bikomeye,bizaba byaratumazeho kuko usanga bahatanira kwigamba ko bakoze igisasu gishobora kurimbura isi mukanya gato. Bon nibakore, hanyuma umunsi byarenze ubushobozi bwabo bwo kubigenzura bizirasa byo ubwabyo. Abanyafurika twe twaramenyereye kuko n’ubundi twashize baturashiza za rubahu n’ama grenades
Pauvre l’être humain qui creuse sa propre tombe avec ses dents.
Comments are closed.