Digiqole ad

Karongi: Imfubyi n’Incike zirimo uwiciwe abana 12 baremewe ibya miliyoni 3

 Karongi: Imfubyi n’Incike zirimo uwiciwe abana 12 baremewe ibya miliyoni 3

Nyiramanyeni Pauline wabuze abana 12 muri Jenoside ari mu baremewe Incike ya jenoside, asaba gusindagizwa kuko nta ntege afite

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Imfubyi, Abapfakazi n’Incike za Jenoside baremewe n’abakozi b’ihuriro ry’inganda zitunganya umusaruro w’umuceri (Rwanda Forum for Rice Mil) batanze ibikoresho birimo ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni zisaga eshatu.

Nyiramanyeni  Pauline wabuze abana 12 muri Jenoside ari mu baremewe Incike ya jenoside, asaba gusindagizwa  kuko nta ntege afite
Nyiramanyeni Pauline wabuze abana 12 muri Jenoside ari mu baremewe Incike ya jenoside, asaba gusindagizwa kuko nta ntege afite

Muri uyu muhango, imfubyi; Abapfakazi n’incike barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babanje kwifatanya n’abakozi b’izi nganda zigize ihuriro ry’inganda 21 zitunganya umusaruro w’umuceri bunamira imibiri isaga ibihumbi 50 ishyinguye mu rwibutso rwa Bisesero.

Aba bakozi b’inganda basobanuriwe ubwicanyi bwakorewe aha, aho abaharokokeye bagarutse ku bwicanyi bwakozwe n’Interahamwe n’abasirikare, n’uko batereranywe n’ingabo z’Abafaransa zari zoherejwe guhagarika ubwicanyi ariko zikabutiza umurindi.

Aba bakozi bihereye amaso amahano yabereye muri aka gace, baremeye abatishoboye basizwe iheruheru na Jenoside barimo Nyiramanyezi Pauline ufite imyaka 90, aho bahawe ibikoresho birimo ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni Eshatu.

Uyu mubyeyi w’incike Nyiramanyezi Pauline yavuze ko muri Jenoside yiciwe abana 12, ariko ko iyo abonye  abaza kumufata mu mugongo nk’uku bimuremamo icyizere.

Nyiramanyezi avuga ko uru rukundo aba yeretswe n’aba bagiraneza bimwereka ko atasigaye wenyine nk’uko abanzi babyifuzaga ahubwo ko hari abandi bantu bamutekereza.

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro  ry’inganda zitunganya umuceri, Niyongira Uzziel wabanje kwihanganisha imiryango yabuze ababo, yavuze ko hari bamwe mu banyenganda batije umurindi ubu bwicanyi, barimo abagiye batera inkunga.

Uyu muyobozi wagarutse ku ruhare rw’inganda mu kubaka igihugu, yavuze ko nk’inganda zitunganya ibiribwa bidakwiye kugarukira aho ahubwo ko bagomba no gufata mu mugongo abacitse ku icumu batishoboye.

Niyongira yaboneyeho kugaya bamwe mu bacuruzi barenze inshingano zabo zo kwakira ababagana bakishora mu bikorwa by’ubwicanyi byahitanye abahoze ari abakiliya babo.

Uyu muyobozi watunze agatoki umwe mu bakoze ibi, yagize ati « Mwibuke Munyakazi Yussuf wari umucuruzi ukomeye, yavuye mu Bugarama aza gutanga umusada wo kwica Abatutsi  mu cyahoze ari Perefegitura ya  Kibuye»

Usibye  ibi biribwa bifite agaciro ka Miliyoni eshatu byatanzwe n’abakozi b’ihuriro ry’inganda zitunganya umuceri, banatanze amafaranga ibihumbi 500 azakoreshwa mu kubungabunga urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.

Bamwe mu ncike n'abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimiye ubufasha bahawe.
Bamwe mu ncike n’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimiye ubufasha bahawe
Bimwe mu biribwa byahawe incike zarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Bimwe mu biribwa byahawe incike zarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Isukari iherekejwe n'ibindi biribwa birimo Umuceri n'amavuta
Isukari iherekejwe n’ibindi biribwa birimo Umuceri n’amavuta
Banabahaye amavuta yo guteka
Banabahaye amavuta yo guteka
Niyongira Uzziel atanga inkunga y'ibihumbi 500 byo kubungabunga urwibutso
Niyongira Uzziel atanga inkunga y’ibihumbi 500 byo kubungabunga urwibutso
Abakozi b'inganda 21 bashyira indabo ahashyinguye imibiri y'inzirakarengane.
Abakozi b’inganda 21 bashyira indabo ahashyinguye imibiri y’inzirakarengane
Urwibutso rwa Mbere rurimo ibitabo bivuga ku mateka ya jenoside, izindi zishyinguyemo imibiri  irenga  50
Urwibutso rwa Mbere rurimo ibitabo bivuga ku mateka ya jenoside, izindi zishyinguyemo imibiri irenga 50

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Karongi

en_USEnglish