Digiqole ad

Ngo Mbarushimana ntiyari kugirira urwango ubwoko akanabushakamo- Abavoka

 Ngo Mbarushimana ntiyari kugirira urwango ubwoko akanabushakamo- Abavoka

Mbarushimana Emmanuel mu rukiko mu mwaka wa 2015 nyuma y’igihe gito agejejwe mu Rwanda. Photo/Theodomile NTEZIRIZAZA/Umuseke

*Ngo abantu bose bababwiye ko umugore wa Mbarushimana ari Umututsikazi,
*Ngo nta butegetse yamaraniraga ku buryo yakwijandika mu bwicanyi,…Ngo ntiyakwibera ikitso.

Me Twagirayezu Christophe na Bizimana Shoshi J. Claude bunganira Mbarushimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuze ko umukiliya wabo atashoboraga kwica Abatutsi kuko yari yarabashatsemo ndetse ko nta butegetsi yarwaniraga ku buryo yari kwijandika muri ibi bikorwa.

Mbarushimana Emmanuel mu rukiko
Mbarushimana Emmanuel mu rukiko

Aba banyamategeko bahagarariye inyungu z’ubutabera muri uru rubanza (bunganira Mbarushimana atabemera) bashinjuraga umukiliya wabo, bavuze ko nta mpamvu n’imwe yari gutuma akora Jenoside.

Me Twagirayezu Christophe wagaragaje impamvu ebyiri zatumye abantu bakora Jenoside, yavuze ko ari urwango bamwe mu bahutu bari basanzwe bafitiye  Abatutsi.

Uyu munyamategeko yavuze ko kuri Mbarushimana iyi mpamvu itigeze ibaho kuko yashatse mu bwoko bwibasiwe muri Jenoside.

Uyu munyametegeko wagenderaga ku makuru bakuye mu iperereza ry’ahari hatuye umukiliya wabo, yagize ati “ Mu makuru dufite kandi twumva ko ariyo ni uko Mbarushimana yashatse mu bwoko bw’Abatutsi,…ntabwo waba ufitiye urwango ubwoko nurangiza ukabushakemo.”

Abajijwe n’Umucamanza aho bakuye aya makuru, Me Twagirayezu yasubije agira ati “Abaturage bose batubwiye ko umugore we (Mbarushimana) ari Umututsikazi.”

Umucamanza Muhima Antoine uyoboye uru rubanza, yahise abaza aba banyamategeko niba kuba uregwa yari yarashatse mu bwoko bw’Abatutsi bivuze ko atakurikiranwaho  Jenoside yabakorewe. Ati “ Umututsi we ntiyayikurikiranwaho ?”

Aba banyamategeko bashingiraga ku bikorwa bigize umugambi, bavuze ko ibi bitari gushoboka kuko gushaka mu bwoko bw’Abatutsi (akekwaho kwica/ntibiramuhama) ari ikimenyetso simuziga ko atigeze yanga abo muri ubu bwoko.

Me Shoshi we ngo yiteguye kuzabona umugore wa Mbarushimana mu batangabuhamya bazitabira uru rubanza.

Ati “ Mu mwirondoro wa Mbarushimana bagaragazamo umugore bari barashakanye (avuga amazina ye), bazamuzane tumubaze n’ubwoko bwe, ariko amakuru dufite ni uko yari Umututsikazi,…nako ni Umututsikazi kuko aracyariho.”

Ku mpamvu yo kumaranira umwanya muri Leta na yo yatumye bamwe bishora mu bwicanyi, Me Twagirayezu yavuze ko hari abategetsi bagiye muri ibi bikorwa kugira ngo badatakaza imyanya yabo cyangwa bazamurwe mu ntera, bityo ko iyi mpamvu na yo itareba Mbarushimana kuko jenoside yabaye atakiri umukozi wa Leta.

Umucamanza yabajije aba banyamategeko niba Mbarushimana atari kugira ubushake bwo gukora Jenoside bimujemo ako kanya. Me Shoshi Bizimana asubiza agira ati “Ubwo yaba abutewe n’iki?…Niba yarakoze iki cyaha ntiyagikoze bimutunguye.”

 

Ngo umukiliya wabo ntiyakwibera icyitso…

Ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, Me Twagirayezu yavuze ko umuntu adashobora gukurikiranwa nka gatozi ngo anakurikiranwe nk’icyitso ku cyaha kimwe. Ati “Niba aregwa icyaha cya Jenoside, yabaye icyitso cye?”

Aba banyamategeko babajijwe niba umukiliya wabo atari kuba gatozi mu bwicanyi bwakorewe mu gace runaka akanaba icyitso mu kandi gace, bavuze ko bakurikije ibikubiye mu kirego gishinja umukiliya wabo ibi bidashoboka kuko ibikorwa ashinjwa nka gatozi ari na byo ashinjwa nk’icyitso.

Me Shoshi ati “Bavuga ko yayoboye, yashishikarije,…none se ninyobora umuntu ni jye umufasha cyangwa ni we umfasha? Ni we winjiye mu mugambi wanjye ntabwo ari njye winjiye mu we.”

Mbarushimana Emmanuel Alias Kunda akurikiranyweho ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ibihumbi 50, barimo abari bahungiye ku gasozi ka Kabuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • aba bavoka wagira ngo si abanyarwanda, none se ni ubwa mbere bimvise umuntu washatse umututsi akanagira uruhare muri Jenoside? ahubwo hari nabishe abo bashatse none ngo, sha nibavuge babahe amafranga birire ariko bareke kuburana urwa ndanze

  • Izi manza nazo nizo gushinyagurira abaciwe ababo muri jenoside.Nibivugire ibyo bashaka byose ariko bajye bibuka ko isi idasakaye!

  • Aba ba avoca ariko bajye bitabira gahunda zo kwibuka kugira ngo bumve ubuhamya bwa abarokotse Gennocide yakorewe abatusi 1994.Aho umugabo yicaga umugore,akongeraho nabana basa na nyina iyo nyina yabaga ari umututsikazi.cg umugore akicisha umugore no kwa sebukwe .a
    Jye Masenge yishwe numugabo we bari barasezeranye muri 1968,amwica 1994 ,bafite umwuzukuru.None ngo umukiriya wabo ntiyari kigambanira ubwoko yasgatsemo koko!,bareke kudukomeretsa kuko ababibonye bariho,kandi nabo barabizi ko byabayeho

  • Aba banyamategeko ibyo bavuga ntabyo bazi.
    Hari benshi bari barashatse mu batutsi ariko bakoze Jenoside. Mbarushimana Emmanuuel ni mwene HAGANJE bari batuye ahitwa mu Twarubona ku musozi wa Dahwe mu cyahoze ari Komine Muganza, ibyo gushaka mu batutsi nibyo koko yari yarashakanye na (…) umukobwa wa MUNYANKINDI Jerome (wahoze ari umwarimu) ni umututsi yishwe muri Jenoside ndetse umuryango wose wa Munyankindi barawurimbuye harokoka uwo mukobwa wari warashakanye na Mbarushimana gusa. Ubwo Jenoside yabaga Mbarushimana Emmanuel yari Umugenzuzi w’amashuri (Inspecteur) muri Komine Muganza, yagiye mu nama zitandukanye zashishikarizaga kwica abatutsi ndetse zimwe yaranaziyoboye, nayabonetse kuri za bariere zimwe na zimwe azitangaho amabwiriza yo kurimbura abatutsi nk’ahitwa ku Ndatemwa ho ku musozi wa Kabuye warimbukiyeho imbaga y’abatutsi.

  • Ngo ntiyakwica ubwoko yashatsemo?ahubwo se ko mutamubaza impamvu atahishe n’umwana numwe wo kwa sebukwe?abarokotse jenoside bo mu karere ka Gisagara turabazi bihagije.umugore we muzamureke yarihahamukiye.urumva kuba umuryango wawe warashize, umugabo wawe akaba genocidaire atari agahinda gakomeye,dore jyewe icyo mpfa no gushakana abantu badahuje ni izo ngaruka zose!

  • Hari abajya banibagirwa ko kuva multi 1960 kugeza 1994, umuhutu wese wifite yabaga afite umugore yashatse w’umuhutukazi , aliko akaba afite ku ruhande agatutsikazi atunze nk’ihabara kubera ko babafataga nka sex slaves. Umuhutu wese ufite inoti yunvaga ko ngo imodoka ali Benz,inzoga ali Champagne, umugore ali umututsikazi.
    Ibi ninabyo byatumye abahutukazi bica abakobwa n’abagore bacu urupfu rubi rw’agashinyaguro.
    Jyewe uko mbizi, hagati ya Avril-Juillet 1994, abahutu batishe ni bacye
    Abatari mu gihugu, abahigwaga nk’abatutsi, abana batazi gutema no guterura ibyo kwicisha, n’a bamwe mu bari barwaye barembye. Hair n’abasahuraga gusa,bakanacuza intumbi.
    Ni agahomamunwa.

    • @Gashamura, muri ibyo byiciro by’abahutu uvuga ko batishe, ko mbona abarwanye ku batutsi bicwaga nta na kimwe bagaragaramo? Urumva nta kibazo kirimo? Ubwiyunge bw’abanyarwanda buracyari kure nk’ukwezi.

      • Bwana Serweza,
        Nagushubije aliko igisubizo ngo bagishyize muli moderation, ubwo nibamenya ko aho kunigwa n’Ijambo nanigwa nuwo ndibwiye bazabigarura.

  • Ariko rwose, birarenze imyumvire,jye nibaza ko ntabutabera bukiri mu rwanda,
    kubona urukiko rutinda kumwanzuro w´uyo mwicanyi,nibareke gushinyagurira abakiriho,
    mbese uyo mugorewe bavuga,abe bose ko narimbuwe yaba yarabarengeye?
    ibikomere dufite ntabwo bizakira pe niba abacamanza bagiye baritwara ukuraho!!!!!

  • Abapfobya genocide ba mbere jye mbona ari abayirokotse babeshyera abatarayikoze. ibi ni nabyo byatumye abantu benshi ku giti cyabo ndetse nibihugu bihagarika ubufatanye n´inkiko zo mu Rwanda. Kuvuga ibyo umuntu yiboneye bitwaye iki?. kwihanukira ukavugango abahutu batishe ni uko batari mu Rwanda wowe wumva nta muntu ukomerekeje?? Nonese ko bizwiko hari abahutu batabaye abatutsi ,bakabahisha, yewe bakasiga ubuzima, ni iki kikwemezako uwo muhutu wari hanze y´igihugu, wari urwaye cyangwa wari ukiri umwana, we atashoboraga kugira butwari nkubwo??. Aka ni agasuzuguro gapfobya genocide. Ntimugashakire rero abapfobya kure yanyu: babarimo, muricaranye.
    Guha agaciro ibyabaye iwacu ni ukuguga ukuri. UKURI GUSA.

  • Ntamoko akiri murwanda,ariko abahutu bishe abatutsi? Ubwiyunjye.com ( kwibuka abatutsi bishwe nabahutu) amoko ubwiyunge cg ubuhezanguni?

Comments are closed.

en_USEnglish