Digiqole ad

Ngo hari ibihugu byibagiriwe mu tubati impapuro zo gufata abashinjwa Jenoside

 Ngo hari ibihugu byibagiriwe mu tubati impapuro zo gufata abashinjwa Jenoside

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Richard Muhumuza yatangaje ku iperereza ryatangiye.

*Ngo gusaba gufata aba bantu ni umuzigo uba uhaye igihugu kibacumbikiye,
*DRC, France,…Ngo impapuro zo gufata abakekwaho Jenoside zibagiriwe mu tubati.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Muhumuza Richard avuga ko bitoroha gufata aba bantu baba bashakishwa kandi nabo bazi ko bashakishwa, nubwo ngo ari umuzigo uba uhaye ibyo bihugu, ariko ngo hari n’ibibigiramo ubushake bucye.

Muhumuza avuga ko gusaba ibihugu gufata aba bantu ari umuzigo uba ubyikoreje
Muhumuza avuga ko gusaba ibihugu gufata aba bantu ari umuzigo uba ubyikoreje

Mu cyumweru gishize, Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimaze kugerwaho muri uyu mwaka w’Ubucamanza wa 2015-2016, aho bwerekanye ko kuva muri 2007 bumaze gutanga impapuro 605 zo gufata abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bahungiye mu bihugu bitandukanye ku isi.

Bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo ku mugabane w’Uburayi byakunze gutungwa agatoki kurangwa n’ubushake bucye mu gufata aba bantu.

Umushinjacyaha Mukuru, Richard Muhumuza yavuze ko gufata aba bantu biba bitoroshye.

Ati “ Gushakisha ‘fugitives’ (abakurikiranyweho ibyaha) nabo babizi ko bashakishwa, ntabwo ari akazi koroshye.”

Muhumuza avuga ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butanga izi mpapuro buzi aho aba bantu baba baherereye ariko bugacya bahavuye.

Umushinjacyaha Mukuru avuga ko abanyamategeko baba bahawe ubu busabe bwo guta muri yombi abakekwaho ibyaha bacumbikiwe n’ibihugu byabo, kaba ari akazi gakomeye bahawe.

Ati “ Uyu munsi unyoherereje urutonde rw’abantu 50 cyangwa 100 ngo mbagufatire hano mu Rwanda, nzagusaba kumbwira aho baherereye, kunyoherereza amafoto yabo kugira ngo nzabamenye, kandi biza bisanga n’akazi nsanganywe.”

Muhumuza avuga ariko ko hari ibindi bihugu biba bitanagerageje ubushake mu gushyira mu bikorwa ubu busabe.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, France na Congo Brazzaville ni bimwe mu bihugu byatunzwe agatoki na ko bikomeje kurangwa n’ubushake bucye bwa politiki mu gufata aba bantu.

Ati “Twatanze Impapuro zo gufata abantu bari muri ibi bihugu ariko ugasanga zirashyirwa mu kabati.”

Congo ni iya kabiri icumbikiye abakekwaho Jenoside, yahawe impapuro 145, naho Ubufaransa bwahawe impapuro 39.

Siboyintore Jean Bosco uyobora agashami k’Ubushinjacyaha gakurikirana aba bantu bakekwaho ibyaha bya Jenoside bari mu mahanga, avuga ko ihame ry’Ubucamanza Mpuzamahanga (Universal Jurisdiction) ryemerera ibi bihugu kuburanisha aba bantu mu gihe bitifuza kuboherereza u Rwanda.

Yatanze urugero rw’Ubufaransa ruriho ruburanisha Octavien Ngenzi na Tito Barahira bigeze kuyobora icyahoze ari komini ya Kabarondo, avuga ko ibisabwa byose muri uru rubanza birimo amafaranga y’ingendo z’Abatangabuhamya n’ibindi byishyurwa n’iki gihugu kiriho kibaburanisha.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ibintu byose, bijyanye nibi uzasanga bavuga u Bufransa mubambere.Iyo batabuvuga byari kuntangaza.Gusa abicanyi kwibwirako arabatsinzwe urugamba gusa niwa mutego utega hanyuma ukagushibukana.Uti kuki: Bazakoresha ayo mategeko wishyiriyeho wasinye uhigisha abandi nta na kimwe bavanyeho cyangwa bongeyeho.Iyo umuntu atsinzwe intambara jya umwubahire ko yemeye ko yatsinzwe.

    • Yatsinzwe intambara??????? Yahagaritswe kwica you mean??? Yahagaritswe gukora Bariere zo kwiciraho abantu mbese inyota yubutegetsi yabakoresheje amahano niyo ikuyoboye kwirengagiza inzibutso 265 zirimo abo mwishe none uti iyo umuntu atsinzwe….. Quel honte! Inda nini ikomeje kwirukansa nyirayo kabisa….

Comments are closed.

en_USEnglish