Kirehe: Barataka igihombo bakomeje gutezwa n’umuhanda wangiritse
Abaturage basanzwe bakoresha umuhanda Nganda-Mubuga, mu murenge wa Musaza, mu karere ka Kirehe bavuga ko iyangirika ry’uyu muhanda usanzwe wifashishwa mu kugeza umusaruro wabo kuri kaburimbo rikomeje kubateza igihombo.
Aba baturage bavuga ko n’ingobyi y’abarwayi (Ambulance) itagipfa guca uyu muhanda, basaba ubuyozi kubakorera uyu muhanda.
Uyu muhanda ukunze gukoreshwa n’abaturage bo mu murenge wa Musaza, bavuga ko bawifashishaga mu kugeza umusaruro w’ubuhinzi bwabo ku muhanda mukuru.
Aba baturage bavuga ko iki kibazo atari gishya ndetse ko bakigejeje ku buyobozi bw’akarere bukabakurira inzira ku murima bubabwira ko gukora uyu muhanda bisaba ubushobozi buhenze dore ko urimo ibiraro bibiri.
Ndayishimiye Petero usanzwe ukoresha uyu muhanda, yagize ati ”Inaha muri Musaza duhinga ibigori, ibitoki,…ariko kubigeza ku isoko ntibyoroshye kubera uyu muhanda wangiritse. Twasabye akarere ngo kawukore batubwira ko kuwukora birenze ubushobozi bwabo kuko urimo ibiraro bibiri.”
Aba baturage bataka igihombo bakomeje guterwa n’iyangirika ry’uyu muhanda, bavuga ko umusaruro w’ubuhinzi bwabo uri kugurwa ku giciro cyo hasi ugereranyije n’icyo bagurirwagaho ku isoko.
Ndayishimiye akomeza agira ati ” Nk’ubu iyo twasaruye, abamamyi batugurira kuri macye, reba nk’ubu ingemeri y’ibishyimbo I Nyakarambi (Ku isoko) iri kugurwa amafaranga 400 Frw mu gihe hano bari kutugurira kuri 300 Frw”.
Jean Baptiste we agaruka ku mbogamizi y’ubuvuzi bari guterwa n’uyu muhanda wangiritse. Ati ”Ambulance ijyanye umurwayi ku bitaro bya Kirehe inyura muri uyu muhanda, urumva rero kunyuza umurwayi muri uyu muhanda umeze utya agerayo yanegekaye.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buvuga ko ikibazo cy’imihanda yangiritse mu bice by’icyaro atari umwihariko w’aha, bukavuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka iyi mihanda izagenda itunganywa.
Muzungu Gerard uyobora aka karere, agira ati ”Imihanda ikeneye gukorwa ni myinshi, natwe twifuza ko yose yakorwa ariko ingengo y’imari tuba twahawe ntabwo yatuma tuyikorera icyarimwe nk’uko abaturage babyifuza, ariko uko iminsi izagenda ishira tuzagenda tuyikora”.
Akarere ka Kirehe kari mu turere two mu ntara y’Uburasirazuba duhinga tukeza, by’umwihariko ubuhinzi bw’urutooki.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW