Njye na Nelson twarashigutse abari bari aho bose nabo barikanga bayoberwa ibibaye batangira kutubaza cyane ikiduteye kwikanga… Rosy- “Daddy! Ko mwikanze bigenze gute?” Mama Rosy- “Mubaye iki se basore mwe?” Mama Gasongo- “Nanjye ndababaza erega! Ko mwikanze?” Nelson- “Mama Gaso! Ihangane!” Mama Gasongo- “Ayiwe! Ibi se ni ibiki mwo kabyara mwe? Niko mwaba muzi Gasongo […]Irambuye
Nyuma y’imyaka irindwi ari muri Leta Zunze Ubumwe za America, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Adrien Misigaro agarutse mu Rwanda mu gitaramo cy’itsinda rya Beauty For Ashes rigiye kumurika album ryise La Naissance. Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa ‘Nkwitende’ yaririmbanye na The Ben n’indi yakoranye na Meddy yitwa ‘Ntacyo nzaba’ ageze I Kanombe ku […]Irambuye
*Abana 18% n’ababyeyi/abarezi 41% barya rimwe ku munsi, *Ababyeyi 68% ngo ikibazo ni ukubura umwanya, *Abana 5% ni bo batunga udutabo tw’Ikinyarwanda, 6% bakabasha kugera ku masomero. Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urengera abana, Save The Children ku muco wo gusoma mu Rwanda bugaragaza ko abana 24% ari bo bashobora gusoma nibura rimwe mu kwezi. Ubu bushakashatsi […]Irambuye
Umugi wa Gisenyi watoranyijwe mu migi 6 izunganira Kigali, uravugwamo isuku nke iterwa n’abaturage banyanyagiza umwanda muri uyu mugi. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bushinja uburangare n’ubushobozi buke amakoperative akora akazi ko gutwara imyanda, na yo akavuga ko ubu buyobozi budashishikariza abaturage kwishyura umusanzu w’isuku. Uyu mwanda ugaragara cyane mu tugari twa Kambugangali, Kivumu na Bugoyi […]Irambuye
*Substations twise Inganda ni aho amashanyarazi anyura mbere yo kugera aho akoreshwa Mu mishanga igamije kongera ingufu z’amashanyarazi, Ubuyapani bwateye inkunga u Rwanda miliyoni 25 USD yakoreshejwe mu kubaka, gusana no kuvugurura zimwe mu nganda z’amashanyarazi (Substations), zirimo urwa Jabana n’urwa Musha ziri gutanga amashanyarazi yikubye kane ugereranyije n’ayo zatanganga mbere yo kuvugururwa. Uru ruganda […]Irambuye
Umuyobozi ucyuye igihe w’ikigo cy’Abongereza gishinzwe guteza imbere ubutwererane mu by’umuco n’uburezi (British Council), Sheilagh Nielson aravuga ko mu nkunga igihugu ke gisanzwe giteramo u Rwanda hagiye kwiyongeramo gahunda yo guhugura abadogiteri b’indwara z’imitsi na Cancer. Sheilagh Nielson urangije igihe yagombaga kuyobora British Council mu Rwanda avuga ko yishimiye ibyagezweho muri iki gihe yari amaze […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, tariki 29 Kamena, urukiko rw’I Bruxelles mu Bubiligi ruzasuzuma ubusabe mu manza ebyiri ziregwamo Abanyarwanda babatu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Impaka ziri muri izi manza zishingiye ku bibazo byo guharanira uburenganzira, Ubushinjacyaha busaba ko abaregwa baburanishwa n’inkiko mpanabyaha zisanzwe aho kuburanishwa n’urukiko rwihariye ruburanisha ibyaha biremereye […]Irambuye
Chauffeur akimara kumbwira gutyo nacitse intege, numva agahinda kazamutse muri njye ntangira kumusubirishamo, Njyewe- “Ibyo umbwira koko ni byo?” We- “Ni byo kabisa! Ahubwo se ko mbona nawe ubabaye, uwo mukecuru wari umuzi?” Njyewe- “Byihorere muvandi, n’ubundi ibi byishimo ntabwo numvaga ko byageza ku ndunduro” We- “Uuuh! Bro! Erega umukecuru iyo akuze agomba kuruhuka, ikizima […]Irambuye
*Ati “Nabonye imiyoborere myiza,…nta munyarwanda ukwiye kuba impunzi hanze” *Ngo azakumbura Abanyarwanda ariko azajya aruzamo kenshi aje mu bukerarugendo. Azam Saber wari umaze imyaka itatu ayoboye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda, (UNHCR-Rwanda) avuga ko muri iyi myaka ahamaze yabonye iki gihugu gifite umwihariko mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’impunzi zigihungiyemo, akavuga ko ari […]Irambuye
Josette Umurerwa nyuma yo kurangiza amashuri ye mu Buhindi akahavana impamyabumenyi mpuzamahanga mu bijyanye no guhanga imideli mu ishami rya ‘Fashion Technoogy’ avuga ko nyuma yo kugaruka mu Rwanda yasanze abahanga imideli bamwe badahanga imyambaro mishya ahubwo bigana ibyakozwe n’abandi. Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke, Umurerwa Josette yavuze ko yatangiye gukunda ibyo guhanga imideli akiri […]Irambuye