Digiqole ad

Rwanda: Ubwongereza bugiye guhugura abaganga mu bya Cancer n’Imitsi

 Rwanda: Ubwongereza bugiye guhugura abaganga mu bya Cancer n’Imitsi

Sheilagh Nielson avuga ko inzobere mu bya Cancer zizaza guhugura abaganga b’indwara ya Cancer

Umuyobozi ucyuye igihe w’ikigo cy’Abongereza gishinzwe guteza imbere ubutwererane mu by’umuco n’uburezi (British Council), Sheilagh Nielson aravuga ko mu nkunga igihugu ke gisanzwe giteramo u Rwanda hagiye kwiyongeramo gahunda yo guhugura abadogiteri b’indwara z’imitsi na Cancer.

Sheilagh Nielson avuga ko inzobere mu bya Cancer zizaza guhugura abaganga b'indwara ya Cancer
Sheilagh Nielson avuga ko inzobere mu bya Cancer zizaza guhugura abaganga b’indwara ya Cancer

Sheilagh Nielson urangije igihe yagombaga kuyobora British Council mu Rwanda avuga ko yishimiye ibyagezweho muri iki gihe yari amaze mu Rwanda.

Avuga ko iki kigo yayoboraga cyagize uruhare mu kuzamura ireme ry’Uburezi mu Rwanda kibinyujije mu guhugura abarimu mu ndimi z’icyongereza.

Agaruka kuri gahunda iki kigo cyagizemo uruhare mu kuzamura mu Rwanda, Sheilagh Nielson avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi iki kigo cyatangije uburyo bwo kwigisha ururimi rw’icyongereza n’ubundi bumenyi mu mashuri abanza hifashishijwe indirimbo.

Avuga kandi ko iki kigo cyafashije abana b’u Rwanda kubona amahirwe yo kujya kuminuza mu mashuri makuru yo mu Bwongereza.

Sheilagh wahaye inkoni mugenzi we ugiye kumukorera mu ngata mu buyobozi bwa British Council, avuga ko iki kigo kiri gusoza ibiganiro na Leta y’u Rwanda bigamije guhugura abaganga b’indwara z’imitsi na Cancer.

Avuga ko muri iyi gahunda nshya bazakorana n’ibitaro bikuru bya Gisirikare by’I Kanombe n’ibitaro bya kaminuza nkuru I Butare (CHUB).

Iyi gahunda ya MTF (Medical  Training and Fellowship) yatangijwe na Banki y’Iterambere y’Umuryango wa Afurika y’Uburengerazuba ikazaterwa inkunga na British Council, izaba ikorera mu bihugu bine bigize EAC (Rwanda, Tanzania, Kenya na Uganda).

Sheilagh avuga ko igihugu ke kizohereza inzobere mu by’ubuvuzi bwa Cancer n’Imitsi bakaza guhugura abaganga bakiri bato mu kiciro cya gatatu cya kaminuza mu buvuzi.

Avuga ko inzobere mu gusuzuma indwara ya Cancer ari bake mu Rwanda bityo ko igihugu ke kifuje gutanga ubumenyi bwo guhangana n’iyi ndwara ikomeje gutwara ubuzima bwa benshi.

Ati “Mu bihugu byinshi byo muri aka gace n’u Rwanda rurimo ubuvuzi bwindwara ya Cancer butangwa indwara yaramaze kurengerana, igitekerezo ni uguhugura abaganga bakajya babasha kumenya iyi ndwara hakiri kare kugira ngo abayirwaye bahite bayivurwa.”

Iyi gahunda igiye gutangirira mu Rwanda, biteganyijwe ko izatangira mu Ukwakira uyu mwaka. Sheilagh avuga ko mu myaka itatu iri imbere bifuza ko muri ibi bihugu bine bazaba bamaze guhugura abantu bagera muri 600.

Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, William Gelling avuga ko iyi gahunda nshya igiye gutangirira mu Rwanda izafasha abaganga b’indwara ya Cancer kandi igafasha Abanyarwanda muri rusange guhangana n’iyi ndwara yugarije Isi.

Ambasaderi William Gelling avuga ko igihugu ke kizakomeza gutera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo uburezi nko guha amahirwe abanyarwanda kujya kwiga mu bwongereza.

Ambasaderi William avuga ko igihugu ke kizakomeza guha amahirwe Abanyarwanda kujya kuminuza mu Bwongereza
Ambasaderi William avuga ko igihugu ke kizakomeza guha amahirwe Abanyarwanda kujya kuminuza mu Bwongereza
Sheilagh avuga ko mu gihe amaze ayobora British Council mu Rwanda, igihugu ke cyagize uruhare mu kuzamura ireme ry'uburezi
Sheilagh avuga ko mu gihe amaze ayobora British Council mu Rwanda, igihugu ke cyagize uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi
Yaraye asezeye anaha ikaze mugenzi we uje kumukorera mu ngata
Yaraye asezeye anaha ikaze mugenzi we uje kumukorera mu ngata
Brian Young ni we usimbuye Sheilagh
Brian Young ni we usimbuye Sheilagh
Ambasaderi yamwifurije imirimo myiza
Ambasaderi yamwifurije imirimo myiza
British Council isanzwe ikorana n'urubyiruko rw'u Rwanda
British Council isanzwe ikorana n’urubyiruko rw’u Rwanda

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish