Digiqole ad

Episode 148: Bob abuze amahitamo hagati ya Sacha na Christa…Agisha inama Daddy

 Episode 148: Bob abuze amahitamo hagati ya Sacha na Christa…Agisha inama Daddy

Njye na Nelson twarashigutse abari bari aho bose nabo barikanga bayoberwa ibibaye batangira kutubaza cyane ikiduteye kwikanga…

Rosy- “Daddy! Ko mwikanze bigenze gute?”

Mama Rosy- “Mubaye iki se basore mwe?”

Mama Gasongo- “Nanjye ndababaza erega! Ko mwikanze?”

Nelson- “Mama Gaso! Ihangane!”

Mama Gasongo- “Ayiwe! Ibi se ni ibiki mwo kabyara mwe? Niko mwaba muzi Gasongo umwana wanjye?”

Nelson- “Mama Gaso! Ni njyewe Nelson wakuranye na Gasongo umuhungu wawe! Nakubonye ndatengurwa nshaka inzira mbinyuzamo ndayibura biba ngombwa ko ntuza ngo ubanze uruhure umutima”

Mama Gasongo- “Cyore! Ntabivuga! Nuliso! Nakumvise ndakumenya! Yoooh! Imana igira amaboko ni ukuri!”

Mama Rosy- “Si ngaho muramenyanye! Erega ababanye ntibabura guhura ngo bamenyane! Imana ishimwe rwose!”

Nelson- “Mama Gaso! Gusa wihangane ibyo ngiye kukubwira birakomeye!”

Mama Gasongo– “Uuuh! Ni ibiki se mwana wa? Gasongo yarapfuye?”

Nelson- “Mama Gaso! Nyine nako…”

Mama Rosy- “Ihangane uvuge rwose niyo haba hari icyabaye turamufasha kubyakira!”

Nelson- “Uribuka igihe duherukana uvuye gushyingura Papa wa Gasongo?”

Mama Gasongo- “Yego ndabyibuka mwana wanjye! None se yaheze mu buroko ra? Afungiye hehe se ko igihe kibaye kirekire?”

Nelson- “Oya ntabwo bigeze bamufunga ahubwo kuva ubwo yahise asara!”

Bose- “Ayiwee!”

Nelson- “Mama Gaso! Wihangane rwose niwe wagufashe ku ngufu!”

Mama Gasongo- “Oya wee! Oya oya…”

Ibyabereye aho byari ibindi bindi, birumvikana iyo nkuru yari iteye agahinda kenshi ku bayumvise.

Mama Gasongo yataye ubwenge ashaka kwiruka turafata arira nk’umwana muto ibintu byaduteye intimba ikomeye twongera kubona neza ko igihango kidakurikirana nyiracyo gusa ahubwo cyangiza n’isura y’umuryango.

Hashize akanya katari gato amarira adakama, Mama Gasongo avuga aganya cyane,

Mama Gasongo– “Mana yanjye koko, ubu ni iki nakoze gituma umpa igihano nk’iki? Koko ubu nari nkwiye kuba iciro ry’imigani? Gaso! Genda urarikoze uwakuvumye yakuvumiye ku gahera uzapfa ugaragurika…”

Mama Gasongo yakomeje kuvuga amagambo menshi yiganjemo agahinda maze natwe dukomeza kumufasha gutuza nubwo byari bigoranye.

Hashize akanya,

Mama Rosy- “Rosy! Enda mfasha tujye kumuryamisha ndabona aguye agacuho”

Mama Rosy na Rosy bahise bafata Mama Gasongo bamujyana kumuryamisha hashize akanya baragaruka,

Mama Rosy- “Mbega amahano! Ubu se dukoze iki mwo kabyaramwe!”

Rosy- “Mama! Uwo musore ari hariya iwabo wa Nelson! Ubu se koko nakira azarebana na Mama we?”

Mama Rosy- “Wowe se urumva yamureba ahubwo iyaba yapfaga bikagira inzira!”

Nelson- “Oya Mama Rosy! Gupfa cyaba ari igihano kandi uko byagenda kose ntabwo ikosa rikosozwa irindi”

Rosy- “Mama! Erega uwo musore yataye ubwenge! Ubu nta kintu na kimwe akibuka”

Mama Rosy- “Reka reka azakomeze abute! Ikimbabaje ni Mama we ugiye gupfana agahinda”

Njyewe- “Nta kundi nyine iyo ibyago bije birakirwa, burya ubutwari ni ukwakira ibyo utabasha guhindura kandi burya intambwe y’ubuzima biragoye kuyisubiza inyuma nkuko iyo busesetse butayorwa”

Mama Rosy- “Ahaaa! Reka dukomeze dutegereze nta kundi! Hagati aho rero ntabwo nabamenye! Twebwe uriya mubyeyi twamucumbikiye ubwo yari aturutse iyo ku Gisenyi aje inaha gushaka uwo mwana we, ubwo rero natwe twaramwakiye ibi byose biba tureba”

Nelson- “Mwarakoze cyane gufasha uriya mubyeyi, najye nitwa Nelson uyu musore turi kumwe yitwa Daddy, Rosy we aramuzi, nk’uko nabibabwiye rero uriya musore….”

Nelson yahaye Mama Rosy ibisobanuro byose arangije aduha karibu mu rugo ndetse ibibazo bya Gasongo na Mama we twemeranya kubigira ibyacu batugeza ku irembo baradusezera dufata umuhanda.

Njyewe na Nelson twagiye twibaza byinshi, twibaza ikigiye gukurikiraho mbega ishyano ryari ryadushyuhije ubwenge twarinze tugera ku kazi kwa Nelson nta mwanzuro dufashe.

Maze gusezera Nelson narakase nsubira inyuma mfata umuhanda ujya aho nacururizaga, ndi mu nzira nahise mbona telephone yanjye isonnye mu kureba neza mbona ni Bob nsunika njyana kuri yes nshyira ku gutwi,

Njyewe- “Yes Bob! Bite se?”

Bob- “Ewana Daddy ni sawa ariko ngeze iwawe ndakubura kandi ndagushaka cyane!”

Njyewe- “Hari ahantu nari naramukiye ndimo ndaza aho ku kazi nimpagera ndakubwira”

Bob- “Ok! Nta kibazo reka mbe mpagaze aha ku muryango”

Call end.

Nashyize telephone ku ruhande nongeramo vitsess mu minota micye nari ngeze aho nakoreraga, nkiva mu modoka mbona koko Bob ahagaze ku muryango ngenda musanga ndamusuhuza,

Bob- “Yes Bro!”

Njyewe- “Ni sawa kabisa! N’amahoro se ko mbona waruhagazeho?”

Bob- “Daddy! Kingura nkubwire kuko dutinze aha byaba ari ibindi bindi”

Nahise nkingura twinjira mu nzu maze mukururira agatebe nanjye ninjira muri contoire nzana indi ako kanya Bob atangira kumbwira,

Bob- “Daddy! Mbere ya byose mbabarira, naratsikiye ndagwa nibeshya ko utanyifuriza ihirwe gusa aka kanya maze kubona ko nashutswe n’umwanzi w’ikiza niba ubishoboye wakongera kungarurira ikizere”

Njyewe- “Bob! Nta kibazo rwose nubwo ni ubutwari gusa kuri njyewe ndacyazirikana byose kandi ndi Daddy uzahora ukwita intwari kuko wangeneye ituro ntari niteze nye na Mama twongera kubona ubuturo”

Bob- “Urakoze cyane Daddy! Fata push kabisa!”

Njyewe- “Hhh! Asanti Bro!”

Bob- “Ubu rero nje hano kukigisha inama y’icyo nakora!”

Njyewe- “Ku byerekeye iki se Bob?”

Bob- “Erega nabikoze ngira ngo nihimure none ndanze ndatsinzwe!”

Njyewe- “Uuh! Bob mbwira neza erega uri kunshyira mu gihirahiro!”

Bob- “Nimugoroba ngira ngo uzi ko wasanze Christa iwanjye!”

Njyewe-“Ndakumva Bob!”

Bob- “Daddy! Buriya erega yanahiriwe!”

Njyewe- “What? Bob! Ko unteye kwibaza byinshi? Tuvuge ko yahiriwe ahasomera ibitabo se cyangwa…”

Bob- “Daddy! Yahiriwe kuko yari yaharaye!”

Njyewe- “Bob! Koko waratinyutse ukina umutima wa Sacha uzi n’ukuntu agukunda?”

Bob- “Daddy! Mbabarira nanjye ubu ndikwibaza niba ndi umuntu, niba ndi iki, ntabwo nzi icyo ndicyo, nabuze icyo nkora byanyobeye!”

Njyewe- “None se Bob! Wabikoreye iki ko ntacyo Sacha atakwijeje? Ndabizi aragukunda! Sinzi nako…”

Bob- “Daddy! Byose nabitewe na kamere! Urabizi ko Christa twakundanaga maze akandeka kuko yansanze nteruye Sacha, nakomeje kubigenderaho ngo mwereke ko nubwo yanyanze ntabura undi, maze nawe aza antakambira aba ari nawe unsaba imbabazi yemera gutanga byose ngo twongere gukundana birangira musabye icyo atari yarampaye”

Njyewe- “Ooohlala! Nta kindi ndakeka ari ubusugi!”

Bob- “Wabimenye Bro! buri gihe nakekaga ko nawe na Sacha mwabikoze igihe mujya ku Gisenyi kuko nabonaga amafoto online yatumye nanjye nsirika umujinya gusa bikavuga byinshi nicuza kuri Sacha, Daddy! Mbabarira kabisa ubanza naribeshye!”

Njyewe- “Njyewe! Nta kabuza waribeshye Bob! Icyakubwira ko umunsi twari ku Gisenyi ari nabwo yampishuriye ko wamwatse urukundo ndetse ambwira ko yiteguye amahitamo ari nabwo yaguhisemo”

Bob- “Wivunika ndakumva Daddy! Ubu Sacha yarangije gusezera online kubera kwanga gushavuzwa nanjye, Christa nawe namwemereye ko mubabariye!”

Njyewe- “Inka yanjye! Ubwo se nyuma y’ibi byose Bob ahagaze hehe?”

Bob- “Daddy! Nimugoroba umaze kunzanira telephone ukigendera, nongeye kwitekerezaho, nongeye kubona neza ko nataye inzira nkagera ha handi mpindukira nkabura umuntu ariko wowe ukaba ukinkurikira umbwira kugaruka ari nabwo nafashe umwanzuro wo kuza kukwitura imbere ngo umbabarire ndetse ungire n’inama kuko ubu nabuze  icyo nakora”

Njyewe- “Bob! Biragoye kubona icyo umuntu avuga gusa kuba wemeye kwigarura ukamenya ko nta mutwe umwe, icyo nakwisabira rero ni kimwe, wirengagije ko bizashavuza umwe muri aba, hitamo”

Bob- “Eeeh! Daddy! Ko byangora?”

Njyewe- “None urumva wakeza abami babiri? Bob! Urumva wakundira Sacha kuri Christa?”

Bob- “Ahwiii! Ubu se nkore iki?”

Njyewe- “Bob! Amahitamo ni ayawe, ni wowe ufite ijambo rya nyuma ryo kwemeza uwo umutima wawe ushaka”

Bob yaracecetse gato maze mbona biramucanze hashize akanya yitsa umutima maze arambwira,

Njyewe- “Daddy! Reka ngende nkomeze mbitekerezeho ubwo nzagaruka nkubwira amahitamo yanjye”

Njyewe- “Nta kibazo Bob! Gusa uzazirikane ko umutima w’umuntu ari wo muntu, uzitegure ko hari igikomere gitinda gukira ugiye gutera ube ushaka n’umuti wo kuzacyomora”

Bob- “Daddy! Ni hatari kabisa nanjye ndi kubone kubisoroma binsumba, gusa uzamfashe wirengagije ko naguhindutse!”

Njyewe- “Oya aha ho ni ahawe, icyo nzagufasha ni ukubyakira”

Bob- “Reka ngende, kandi nongeye kugushimira ko uri inshuti nziza idaha agaciro ikibi ikazirikana ikiza!”

Njyewe- “Urisanga Bob!”

Bob yarahagurutse aransezera maze aragenda nanjye nsubira muri comptoire ntegereza abakiriya nk’uko bisanzwe.

Nakomeje akazi nk’uko bisanzwe amasaha yegereye isahani numva inzara mu mu ifiriti nako numva inzara iranyishe mba ndakinze ngo njye gufata agafiriti.

Ngihindukira nahise nkubitana amaso na Clovis ntari mperutse,

Njyewe- “Eeh! Ukibaho wana?”

Clovis- “Bikaze ahubwo! Bite se Daddy?”

Njyewe- “Ni sawa kabisa! Usigaye uba he se?”

Clovis- “Ewana naragiye ndabura ubu maze iminsi ntaboneka!”

Njyewe- “Wagiye mu kihe kirombe se gituma uturayo ukibagirwa ko ufite abantu aha ra?”

Clovis- “Keretse twicaye ahantu nkakubwira akazi nsigaye nkora nibwo wabyumva neza!”

Njyewe- “Noneho niba nta handi hantu ugiye dutambikane dusangire agafiliti, ubu duhuye nari ngiye kurya kabisa ndashonje bya hatali”

Clovis- “Ok! Nta kibazo nanjye nubwo mfite umwanya muto uri mu bantu banzanye aha!”

Njye na Clovis twaratambitse tujya muri restaurant yo kwa Bishyushye tugezeyo turicara baratwakira dutangira kurya tunaganira,

Njyewe- “Clovi! None se ngo usigaye uba hehe?”

Clovis- “Daddy! Burya tukiva muri bya bibazo nahise ngira amahirwe ka ga permis kanjye kambyarira akazi!”

Njyewe- “Wooow! Ntiwumva se! Imana ishimwe kabisa!”

Clovis- “Nakubwiye uko byagenze rero wakumirwa!”

Njyewe- “Uuuh! Byagenze bite se ngo numirwe?”

Clovis- “Hari umunsi umwe najyanye na mushiki wanjye kwishimira ko yacitse Gatera muri bya bihe maze agatama gatangira kumfata mba mbibwiye abantu bose bari bari muri ako kabari ntacyo nitangiye”

Njyewe- “Hhh! Koko se?”

Clovis- “Umva sha! Buriya njyewe iyo nagize amahirwe nkagasoma buriya mba nshaka ko buri wese abibona!”

Njyewe- “Hhh!”

Clovis- “Ubwo nyine nagiye hariya nitaka ukuntu njye na mushiki wanjye twanesheje Gatera nyuma mu gutaha mbura mushiki wanjye!”

Njyewe- “Yampaye inka! Ubwo se wamuburiye he kandi?”

Clovis- “Ndacyakubwira! Daddy! Ako nari nanyoye kose kahise kanshiramo, ntangira kureba hirya no hino nza kubona ahantu yari ahagararanye n’umugabo ntahise menya, si ukubyimba nafuhiye mushiki wanjye nguma aho mbitegereza neza!”

Njyewe– “Hhh! Uwari kukunyereka nari guseka shahu!”

Clovis- “Hhh! Ntibyatinze mushiki wanjye yaraje ntangira kumutura umujinya mubaza ibyo yari arimo maze acisha macye atangira kumbwira uko byose byagenze”

Njyewe- “Ubwo se yakubwiye ngo iki?”

Clovis- “Yarambwiye ati uriya mugabo yampamagaye atangira kumbaza niba koko ibyo wavugaga ari ukuri, nanjye mubwira ko ari byo ansaba kumubwira by’imvaho, nanjye niva inyuma ndamubwira, birangiye arambwira ngo murangire iwacu azaze kudusura”

Njyewe- “Yampaye inka!”

Clovis- “Nahise mwuka inabi ndetse mushyira n’imbere turataha, ejo bigeze mbona umusore ahingutse iwacu, mubajije ikimugenza ati nari nje kureba mushiki wawe, maze kumuha karibu uzi icyo yambwiye?”

Njyewe- “Oya ntabwo mbizi, ahubwo se yakubwiye ngo iki?”

Clovis- “Yarambwiye ngo wowe na Mushiki wawe Boss arabantumye, kandi ni amahire kuri mwe mupfa kwemera kuza tukajyana!”

Njyewe- “Ampaye inka data! Nizere ko utabyanze!”

Clovis- “Umva nawe! Nahise mbwira mushiki wanjye Sifa aritegura twinjira mu modoka y’abandi dufata umuhanda twerekera aho tutazi, tugezeyo duhinguka ku nzu nziza cyane ntangira kugira ubwoba,

Tumaze kwinjira imodoka yaraparitse tuvamo wa musore atujya imbere twinjira mu nzu, tugezeyo atwereka aho twicara turatuza dutegereza igikurukiraho”

Njyewe- “Ndakumva Clovi!”

Clovis- “Hashize akanya tubona haje umugabo wari wambaye bisanzwe bigaragara ko yari ari iwe nongorera mushiki wanjye mubaza niba ari we wamusabye kumurangira aho dutuye ambwira ko atari we noneho si ukwikanga ndatitira”

Njyewe- “Uuh! Ni hatari kabisa! Ubwo se…nako nguteze amatwi”

Clovis- “Yahise yicara imbere yacu, ako kanya haba haje undi mugabo, mushiki wanjye ahita anyongorera ambwira ngo: ‘Dore ahubwo wa wundi ni uyu’ akihagera wa mugabo waje mbere ahita amubaza ngo:

“Ni aba wambwiraga se?”

Nawe aramusubiza ngo “Ni aba Boss!”

Ubwoba bwakomeje kwiyongera aho nari ndi nkomeza gutitira hashize akanya aba aravuze ngo:

“Murumva mwifuza iki ko mbaha iki?”

Twabaye nk’abari mu nzozi zikomeye, turarebana tubura icyo tuvuga maze ahita yongera aravuga ngo,

“Erega mwitinya, uwakoze agomba kugororerwa kandi uwatsinze umwanzi ahabwa ishimwe rimukwiye”

Akivuga gutyo twarongeye turarebana aribwo nahise mvuga ko aga permis kanjye kansaziyeho utwuma nshuruza natwo tukaba turi mu marembera, nkibivuga yahise yongorera wa mugabo ubundi arahaguruka arigendera

Njyewe- “Clovi! None se ubwo yagiye mutamubajije uwo ari we n’icyatumye abahamagaza?”

Clovis- “Reka reka! Yahise yigendera adusiga aho na nubu ntabwo turongera kumubona”

Njyewe- “Yampaye inka! Ibi ni ibiki ra?”

Clovis- “Sinakubwiye ko wumirwa! Ubwo nyine wa mugabo wadusigaranye yahise ambaza niba nzi gutwara imodoka neza? Nanjye mubwira ko nta kibazo nyizi ni ko kunjyana hanze anyereka imodoka yo mu bwoko bwa prado arambaza ngo ‘Uri tayali gukorera kure’…

Namubwiye ko nta kibazo rwose aho yambwira gukorera ndi tayali ati ngaho fata imfunguzo tujyane mu isuzuma, mba ndakije ikizamini mba ndagitsinze, ubu ntwara secretaire wa Company yabo ikorera I goma, mushiki wanjye we asigaye akorera kuri branche y’I gatuna”

Njyewe- “Eeeh! Clovis! Ibyo uvuga ni ukuri?”

Clovis- “Byose ni ukuri Daddy! Ubu mboneka rimwe na rimwe!”

Njyewe- “None se ubu muri mu kazi kubera ko mwashoboye kwigobotora Gatera cyangwa ni ikindi?”

Clovis- “None ubwo urumva hari ikindi kitari icyo? Ahubwo buriya nari nyuze hariya iwawe ngo nkubwire uzaze nkujyane yo nawe uvuge ko wamutsinze ubu akaba ari kuryozwa ibyo yabakoreye kuva cyera”

Njyewe- “Uuuh! Clovis! Ahubwo ndumva uwo mugabo yishakira mushiki wawe nta kindi!”

Clovis- “Eeh! Ariko uzi ko ibyo ntigeze mbiteketezaho! Yebaba wee! Daddy! Wari uzi n’ikindi nako reka nze ……………………

Ntuzacikwe na Episode ya 149 ejo mu gitondo…..

 

16 Comments

  • Ndabatanze rwose

  • Naniwe gifungura episode 148 kandi nararishe, mfite na receipts, none nkore iki? Mungire inama.

  • please umuseke mudufashe pe kwishyura byanze nagerageje no kwifashisha aba agent ba mobile money birabananira pe .

  • kwishyura byo abenshi byaratunaniye.

  • mwaramutse!Abari i Burundi mutubwire uko tworiha

  • Mudufashe kwishyura byananiranye

  • Uyu mugabo wahaye akazi clovis ni Jules tuu,ntiyapfuye,umuseke muri abambere gusa kwishyura byanze kubantu batari mu rwanda murebe icyo mwadufasha.

  • Uyu mugabo wahaye akazi clovis ni Jules tuu,ntiyapfuye, Daddy na mama we bagiye kuzahura na jules.umuseke muri abambere gusa kwishyura byanze kubantu batari mu rwanda murebe icyo mwadufasha.

  • Uganda twebwe byaranze pe!!ninza mu Rwanda nzabageraho mubimfashemo kuko kwishyura sikibazo cy mutworohereze kwishyura mubyigeho kuko biragoye sana

  • bjr,
    njyewe sindi no kubona aho baca batangira process yo kwishyura,nimufashe

  • umuseke mubitekerezeho mudufashe number yo kwishyuriraho niba bishoboka cg c ubundi buryo bwatworohera rwose mugerageze mufashe abasomyi ba online game .

  • uuuuh Jules aracyariho rwose ntabwo yapfuye Museke murabambere tu. kwishyura byo byaranze ariko kuwa mbere nzarara mbagezeho ngo mudufashe twisomere Thanks

  • Nibaturangire aho bakorera.

  • Nujuje byose ariko kuri adress nashyizemo kacyiru biranga mudufashe

  • muturangire aho mukorera kbsa tuze mudufashe naho twabigerageje byanze pe kuko guhomba iyinkuru ninkokubura ibiryo rwose

  • Njye nabuze ahanfitse iriya gura kbsa byanshanze.

Comments are closed.

en_USEnglish