Digiqole ad

Umwanda mu mugi wa Gisenyi…Umurenge na koperative z’isuku baritana bamwana

 Umwanda mu mugi wa Gisenyi…Umurenge na koperative z’isuku baritana bamwana

Ngo ntibatanga umusanzu w’isuku ariko ijoro ryagwa bakajya kujugunya imyanda ahatarabigenewe

Umugi wa Gisenyi watoranyijwe mu migi 6 izunganira Kigali, uravugwamo isuku nke iterwa n’abaturage banyanyagiza umwanda muri uyu mugi. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bushinja uburangare n’ubushobozi buke amakoperative akora akazi ko gutwara imyanda, na yo akavuga ko ubu buyobozi budashishikariza abaturage kwishyura umusanzu w’isuku.

Ngo ntibatanga umusanzu w'isuku ariko ijoro ryagwa bakajya kujugunya imyanda ahatarabigenewe
Ngo ntibatanga umusanzu w’isuku ariko ijoro ryagwa bakajya kujugunya imyanda ahatarabigenewe

Uyu mwanda ugaragara cyane mu tugari twa Kambugangali, Kivumu na Bugoyi twose tudatuwe cyane. Abayihamena ngo bitwikira ijoro.

Uwambayeneza chalotte uyobora koperative ‘Isuku kuri bose’ (KOPIBO) itwara imyanda mu murenge wa Gisenyi yabwiye Umuseke ko iki kibazo gishingiye ku mikoranire itanoze iri hagati y’amakoperative atwara imyanda n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi.

Uyu muyobozi wiyemerera ko koperative ayoboye itabuze ubushobozi bwo gukemura iki kibazo cy’umwanda mu mugi wa Gisenyi kuko bafite imodoka enye, avuga ko ubuyobozi budakurikirana abaturage niba bafite amakoperative bakorana mu gutwara imyanda.

Umuhuzabikorwa wa koperative ACAP na yo itwara imyanda, Sibomana Ladislas avuga ko imyanda imenwa mu mihanda y’umugi wa Gisenyi iterwa n’imyumvire y’abaturage bavuga ko nta myanda bagira nyamara bagahengera ijoro riguye bakajya kuyinyanyagiza mu mugi.

Ati “Bavuze ko abaturage nta bushobozi bafite, ahubwo abaturage ntibatojwe gutanga amafaranga yo kubatwarira imyanda.”

Uyu muyobozi wa ACAP avuga ko amakoperative atwara imyanda atishyurwa. Ati “koperative yo iracuruza, igera ku muturage igasanga nta mafaranga  none se iyo myanda irayikuraho nta mafaranga ihawe!”

Aba bayobozi b’amakoperative atwara imyanda bahuriza ku burangare bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bakavuga ko umurenge wa Gisenyi ukwiye kumvusha abatuye umugi wa Rubavu ko bagomba kwishyura amafaranga y’imyanda ituruka mu ngo zabo.

Bavuga ko ubu buyobozi bukwiye kwicara buzi neza ko buri muturage afitanye amasezerano na koperative zitwara imyanda kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti.

Umukozi w’umurenge wa Gisenyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Callixte Habanjintwari avuga ko imyumvire y’abaturage ikwiye guhinduka kuko ingaruka z’iyi suku nke zizabageraho.

Avuga ko aya makoperative abashinja kudaha agaciro inshingano zayo atagiranye amasezerano n’ubuyobozi bw’umurenge ahubwo ko yayagiranye n’akarere.

Anenga aya makoperative agasaba ko yakwamburwa isoko. Ati “Usananga nta bushobozi bafite, turi gushaka amakoperative afite ubushobozi ariko tukanasaba akarere uburenganzira bw’uko umurenge wacu watanga isoko.”

Aya makoperative yose ariko avuga ko afite ubuzima gatozi kuko yahawe ibyangombwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe ifitiye igihugu akamaro.

Bayijugunya ahantu hatandukanye
Bayijugunya ahantu hatandukanye
Imodoka za KOPIBO ngo zifite ubushobozi bwo gukemura iki kibazo ariko abaturage ntibishyura
Imodoka za KOPIBO ngo zifite ubushobozi bwo gukemura iki kibazo ariko abaturage ntibishyura

KAGAME  KABERUKA  Alain
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ubuyobozi bw,umurenge wa gisenyi n,abayobozi b,amakorativi atwara imyanda bicare hamwwe bashake igisubizo naho ubundi birakabije.

Comments are closed.

en_USEnglish