Abasanzwe bakora umurimo wo gukangurira abantu kwitabira gahunda za Leta bazwi ku izina ry’Abahwituzi (I Gicumbi) baravuga ko kugira ngo akazi kabo kagende neza mu gihe cy’amatora bazahabwa indangururamajwi (megaphone) kuko basanzwe bakoresha umunwa. Aba bakunze kumvikana mu rukerera bagaruka ku bikorwa bya Leta biba biteganyijwe kuri uwo munsi, mu murenge wa Byumba bavuga ko […]Irambuye
*Abanyarwanda bize muri China basuye abagize ‘humura nturi wenyine’ babaha miliyoni 2 Frw Mu mpera z’icyumweru gishize ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu gihugu cy’Ubushinwa basuye abakecuru n’abasaza bagizwe incike na jenoside yakorewe abatutsi bibumbiye mu itsinda ‘Humura nturi wenyine’ babaha ninkunga ya 2000 000 Rwf. Izi ncike zivuga ko inkunga ya ibakora ku mutima kurusha izindi […]Irambuye
Mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara, Imisozi yahingwagaho igihingwa k’inanasi, imwe yambaye ubusa, indi yuzuyeho ibigunda, biragoye kumenya ko ubutaka bwo muri aka gace bwari busanzwe bukunze kweraho iki gihingwa. Abahinzi b’inanasi bavuga ko iki gihingwa kimaze imyaka itatu kibasiwe n’indwara bataramenya. Ubuyobozi bw’akarere burabizeza ko bagiye guhabwa imbuto nshya. Aba bahinzi bavuga […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demakarasi ya Congo na Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo bagiranye ibiganiro. Jacob Zuma yashimye mugenzi we wa DRC ngo kubera politiki ye nziza anashima ikemezo cyafashwe n’igihugu ke cyo kudakoresha amatora mu Ukuboza umwaka ushize. Perezida Zuma waganiriye na Kabila ku bibazo bivugwa muri DRC, […]Irambuye
Batangiye urugendo ari abahanzi 10, bazenguruka mu ntara enye basusurutsa abakunzi ba muzika Nyarwanda, bari babizi ko igikombe kizahabwa umuhanzi umwe cyangwa itsinda rimwe. Urugendo basoreje i Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro, Itsinda rya Dream Boyz rigizwe n’abasore babiri rishyikirizwa igikombe n’igihembo cya 24 000 000 Frw. 10:Davis D. 09:Danny Nanone 08:Active Boys 07:Social […]Irambuye
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude kuri uyu wa Gatandatu yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi, abasaba guhagurukira isuku nke igaragara muri aka gace, ategeka abayobozi bo hasi gufunga utubari tudafite ubwiherero kuko twangiza ubuzima bw’abaturage. Muri uyu muganda wabereye mu murenge wa Nyamiyaga , wanitabiriwe […]Irambuye
*Barafinda na Mpayimana ngo ibyangombwa baburaga byose babitanze, *NEC ivuga ko abatarazanye ibyemezo byuzuye bashobora kubizana kugeza kuwa 07/07 Paul Kagame, Barafinda Sekikubo Fred, Mwenedata Gilbert, Habineza Frank, Diane Shimwa Rwigara na Mpayimana Philippe ni bo batanze ibyangombwa by’abifuza kuba abakandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama. Komisiyo y’amatora imaze gufunga ibikorwa byo kwakira […]Irambuye
Abagore bahoze bakora ubucuruzi bwo ku gataro butemewe n’amategeko bakaza kwibumbira muri Koperative Batique Berwa Gisozi (COBABEGI) bavuga ko ubu batunzwe no guhindura amabara y’imyenda (Dyeing). Rosette Uwimpuhwe uyobora iyi koperative irimo n’abagore bahoze badafite imirimo yabwiye Umuseke ko bibumbiye hamwe muri Gashyantare 2015 Ati “Twishyize hamwe k’ubw’igetekerezo cyo kwiteza imbere, ubusanzwe bamwe muri twe […]Irambuye
Hashize umwaka urenga Komite nyobozi y’Akarere ka Muhanga igiyeho, gusa bamwe mu baturage bavuga ko nta mpinduka zigeze zibaho mu buzima bw’umugi wa Muhanga ahubwo ko hari imishinga irimo imihanda, imyubakire yagiye idindira indi ntiyitabweho, abakozi b’akarere na bo batangaza ko batagihemberwa ku gihe nk’uko byahoze muri manda zabanjirije iyi nyobozi iriho. Kuva aho Komite […]Irambuye
Abaturage bamaze imyaka 10 batujwe mu gace ko mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo baraye batashye ikigo cy’ubuzima (poste de santé) cya Kabeza. Bavuga ko bamaze iyi myaka yose bibagora kwivuza. Bavuga ko bakoraga urugendo rw’amasaaha atatu n’amaguru bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Ndama cyo muri Gatsibo cyangwa icya Ryamanyoni cyo mu karere ka […]Irambuye