Mahama: Barataka ubujura bakorerwa n’abana batahunganye n’imiryango yabo
Kirehe- Mu nkambi ya Mahama yatujwemo impunzi zaturutse mu gihugu cy’u Burundi haravugwa ikibazo cy’ubujura bukorwa n’abana b’inzererezi bahunze batari kumwe n’imiryango yabo, ngo iyo ijoro riguye birara mu mahema bakiba ibiribwa baba bahawe nk’imfashanyo.
Aba bana batungwa agatoki guteza umutekano mucye, ngo ntibajya kwishuri nk’uko bagenzi babo babigenza ahubwo birirwa baryamye mu mihanda iri mu nkambi rwa gati.
Ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita kumpunzi mu Rwanda (UNHCR) buvuga ko iki kibazo ari kimwe mu bibahangayikishije gusa ko bari kugishyiramo ingufu kugira ngo kibonerwe umuti.
Aba bana bo bavuga ko ibi babiterwa no kudahabwa ifunguro rihagije bityo bagahitamo kwirwanaho bajya gusahura ibyo abandi baba bahawe.
Abana batahunganye n’imiryango yabo, bashinjwa kudakoresha neza inkunga bahabwa kuko ibiribwa bahabwa nk’izindi mpunzi bo bahita baziha abacuruzi bo muri aka gace bakaba amafaranga macye.
Umwe muri izi mpuzi, Rwasa Tharcise agaragaza urugomo rw’aba bana we yita ‘inzererezi’, ati ” Hano tubangamiwe n’ikibazo cy’imbobo, barinjira mu mahema yacu bakatwiba ibirirwa hano munkambi, yewe no kwiga ntibiga ahubwo barateza umutekano muke.”
Impunzi zo muri iyi nkambi zivuga ko zibabazwa no kuba aba bana baba bafashijwe kimwe na bo ariko bakabaca ruhinga nyuma bakabiba ibyabo kandi na byo bavuga ko ari bicye.
Niyonizera Shemsa we avuga ko ku ruhande rumwe yumva aba bana kuko ba nta miryango bahunganye ngo ibe yajya kubacira inshuro bityo ko batakwicwa n’inzara bazi ko muri bagenzi babo hari ibiribwa babitse.
ati ” Ntabiryo baba bafite babaha amasorori arindwi gusa, mu kwezi bakayamara ako kanya, ahasigaye bakirirwa biba kuko nta bundi buryo bafite bwo kubaho, none bakwemera kwicwa n’inzara?
Akomeza avuga ko amabwiriza bagenderaho aha icyuho ibi bikorwa by’ubujura bikorwa n’aba bana. Ati “ N’iyo wamufata ntacyo wamukora numukubita baraguhana ngo wahohoteye umwana…”
Bamwe muri izi mpunzi bavuga ko ntawatera ibuye aba bana abaziza kuva mu ishuri kuko batakwiga nta kiri mu nda.
Gusa izi mpunzi z’Abarundi zivuga ko aba bana bananywa ibiyobyabwenge birimo urumogi bityo bakaba bahangayikishijwe n’umutekano mucye ushobora gutezwa n’aba bana
Dr. Azam Saber uyobora ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR mu Rwanda, avuga iki kibazo cy’abana bavugwaho kubangamira impunzi bagenzi babo bagiye kugikemura.
Uyu muyobozi wa HCR mu Rwanda atunga agatoki impunzi zahunganye n’aba bana kutagira ubushake bwo gukemura iki kibazo.
Ati “ Ubuyobozi bw’izi mpunzi n’imiryango y’aba bana by’umwihariko bakwiye kwita ku nshingano zabo kuko kuba impunzi ntibivuze ko bagomba kwigenga ijana ku ijana, ntibivuze ko bagomba kwitwara bitandukanye n’abandi.”
Dr Azam avuga ko bagiye gukangurira izi mpunzi zikumva ko ari abo bafite umuti w’iki kibazo kuko n’ubwo aba bana batahunganye n’ababyeyi babo ariko bakwiye kwita kuri aba bana nk’ababo.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW