Digiqole ad

AS Kigali itsinzwe na APR FC 3-2 ihita isezererwa mu irushanwa yateguye

 AS Kigali itsinzwe na APR FC 3-2 ihita isezererwa mu irushanwa yateguye

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya mbere cya Issa Bigirimana

Mu mukino wo gusoza itsinda rya mbere mu irushanwa ‘AS Kigali Preaseason Tournement’, APR FC ivuye mu matsinda ari iya mbere nyuma yo gutsinda AS Kigali yateguye aya marushanwa ibitego 3-2.

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya mbere cya Issa Bigirimana
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya mbere cya Issa Bigirimana

Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Nzeri 2016, kuri stade regional ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali isezerewe mu irushanwa yateguye igamije kwitegura shampiyona, ‘AS Kigali Preseason Tournement’, nyuma yo kuyobora umukino ariko igatsindwa na APR FC 3-2.

Umukino watangiye AS Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana igaragaza urwego rwo hejuru mu gusatira, ibifashijwemo na Mubumbyi Barnabe na Ntamuhanga Tumaine Tity bombi bayijemo bava muri APR FC.

N’ubwo yakinaga neza kandi isatira, APR FC ikoresheje ‘counter attack’ abasore bayo nka, Sekamana Maxime na Muhadjiri Hakizimana bahererekanyije neza, bageza umupira kuri Issa Bigirimana, afungura amazamu, atsindira APR FC igitego cya mbere ku munota wa 32.

Ibi byatumye Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali ahita asimbuza, ngo yongere imbaraga mu busatirizi. Sebanani Emmanuel Crespo utigeze agora ba myugariro ba APR FC yahise asimbuzwa Ndahinduka Michel nawe wahuraga na APR FC yahozemo.

Byafashije iyi kipe y’umujyi wa Kigali kuko ku munota wa 39 yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Ndayisaba Hamidu, ku mupira mwiza yahawe na Ntwali Evode.

Muri iyi minota abakinnyi bo hagati ba AS Kigali, Murengezi Rodrigue na Ntwali Evode barushaga aba APR FC Djihad Bizimana na Buteera Andrew cyane.

Byatumye nyuma y’iminota ine gusa, AS Kigali itsinda igitego cya kabiri, cya Mubumbyi Bernabbe, ku mupira yahawe na Ntwali Evode, umusore ukiri muto ariko wigaragaje muri uyu mukino. Igice cya mbere kirangira AS Kigali iri imbere n’intsinzi ya 2-1.

Mu gice cya kabiri, Yves Rwasamanzi yakoze impinduka, akuramo Faustin Usengimana wakoze ikosa ryatanze igitego cya kabiri cya AS Kigali, asimbuzwa Ngandu Omar (murumuna wa Ally Niyonzima). Innocent Habyarimana bita DiMaria asimburwa na Sibomana Patrick Papy.

APR FC yahise itangira gusatira igaragaza inyota yo kwishyura ibitego yari yatsinzwe. Ntibyatinze kuko ku munota wa 53, Issa Bigirimana yahinduye umupira wasanze Muhadjiri Hakizimana mu rubuga rw’amahina, ahindukiza Steven Ntaribi warindiye APR FC n’umutwe. Amakipe yombi anganya 2-2.

Nyuma y’iminota 10 gusa. Maxime Sekamana yahaye Muhadjiri Hakizimana umupira uvuye muri ‘corner’, ahita arenza umupira ba myugariro ba AS Kigali  barimo Tubane James na Nshutiyamagara Ismail Kodo, ugera kuri Issa Bigirimana wawuteye ku giti cy’izamu, ugarutse uhura na Buteera Andrew, awusubiza mu izamu agaramye.

Barishimira igitego cya gatatu Buteera Andew yatsindiye APR FC
Barishimira igitego cya gatatu Buteera Andew yatsindiye APR FC

Evode Ntwali wakinaga hagati muri AS Kigali yagoye APR FC, aha yageragezaga kwaka Sibomana Patrick umupira
Evode Ntwali wakinaga hagati muri AS Kigali yagoye APR FC, aha yageragezaga kwaka Sibomana Patrick umupira
Sebanani Emmanuel Crespo wagowe Ngabo Albert yasimbujwe nyuma y'iminota 31 gusa
Sebanani Emmanuel Crespo wagowe Ngabo Albert yasimbujwe nyuma y’iminota 31 gusa
Ntamuhanga Tumaine mu gice cya mbere yari yagoye abo hagati ba APR FC barimo Bizimana Djihad
Ntamuhanga Tumaine mu gice cya mbere yari yagoye abo hagati ba APR FC barimo Bizimana Djihad
Tubane James yagoye Innocent Habyarimana, bituma asimbuzwa mu gice cya kabiri
Tubane James yagoye Innocent Habyarimana, bituma asimbuzwa mu gice cya kabiri
Usengimana Faustin wakoze amakosa yavuyemo igitego cya kabiri cya AS Kigali, yahise asimbuzwa
Usengimana Faustin wakoze amakosa yavuyemo igitego cya kabiri cya AS Kigali, yahise asimbuzwa
Kodo yagerageje kugarira neza ariko birangira ikipe ye nshya isezerewe mu irushanwa yateguye
Kodo yagerageje kugarira neza ariko birangira ikipe ye nshya isezerewe mu irushanwa yateguye
Evode Ntwali na Rutanga Eric barawurwanira ku mutwe
Evode Ntwali na Rutanga Eric barawurwanira ku mutwe
Ndoli JC wavuye muri APR FC niwe munyazamu wa mbere wa AS Kigali
Ndoli JC wavuye muri APR FC niwe munyazamu wa mbere wa AS Kigali
Ndayisaba Hamidu 13, na Evode Ntwali 5 bagize uruhare mu gitego cya kabiri cya AS Kigali, barashimira Mubumbyi wagitsinze
Ndayisaba Hamidu 13, na Evode Ntwali 5 bagize uruhare mu gitego cya kabiri cya AS Kigali, barashimira Mubumbyi wagitsinze
Abakinnyi ba Rayon sports, Manishimwe Djabel, Nsengiyumva Moustapha na Savio Nshuti Dominique barenye uyu mukino
Abakinnyi ba Rayon sports, Manishimwe Djabel, Nsengiyumva Moustapha na Savio Nshuti Dominique barenye uyu mukino

Amafoto I. ISHIMWE/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Aha nta pardon nubwo yateguye iri rushanwa. iyo ibimenya kare iba yaratsinze Vita club ikiteganyiriza.

  • Abahungu ba APR FC mwakoze cyane muri intwari mukomereze aho rwose tubari inyuma

Comments are closed.

en_USEnglish