Digiqole ad

Ishyamba si ryeru mu rugaga rw’abakora ubuvuzi…No guterwa ubwoba

 Ishyamba si ryeru mu rugaga rw’abakora ubuvuzi…No guterwa ubwoba

Nyuma y’aho bamwe mu banyeshuri baari mu itorero ‘Intagamburuzwa’ ikiciro cya Gatatu bagaragarije Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ibibazo biri mu rugaga rw’ababyaza n’abaforomo, bamwe mu bari mu rugaga rw’abakora umwuga ujyanye n’ubuvuzi (RAHPC/Rwanda Alhed Health Professions Council) nabo bavuga ko amafaranga bakwa kugira ngo bakore uyu mwuga ari menshi ndetse ko ntaho Minisiteri y’Ubuzima  iyateganya. Ngo n’ugerageje kugaragaza ibimubangamiye ashyirwaho iterabwoba.

Abakorana n'uru rugaga rw'abavuzi bavuga ko imikorere yarwo ibabangamiye
Abakorana n’uru rugaga rw’abavuzi bavuga ko imikorere yarwo ibabangamiye

Ni amakuru atangwa na bamwe mu banyamuryango b’uru rugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, bavuga ko bamwe muri bo batabasha gushyira mu bikorwa uyu mwuga baba barize igihe kinini kubera amafaranga y’imirengera bakwa kugira ngo bahabwe uburenganzira.

Abemeye gutanga aya mafaranga nabo barataka, bakavuga ko bamwe muri bo bamazemo imyaka itatu ariko ko gukorana n’uru rugaga bisa nk’umutwaro uremereye kuri bo.

Aba bakozi batashatse ko imyirondoro yabo imenyekana, bavuga ko nta tegeko rihamye ryatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima rigaragaza amafaranga ntarengwa bagomba gutanga nk’abagize urugaga.

Bamwe muri aba bakozi bavuga ko umubare w’aya mafaranga agenwa n’itsinda ry’abantu ku giti cyabo ariko ko ubwinshi bwayo bugaragaza ko baba bagamije kwigwizaho imitungo.

Bavuga ko iryo tsinda ari ryo rigena ayo mafaranga yose bakwa nyamara iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ari ryo ryari rifite ubwo bubasha nk’uko mu gice cyaryo cya III, ingingo ya 46, kuri 26 page ibigaragaza.

Umwe muri bo agira ati « Iri tsinda riharanira inyungu zaryo kuruta iz’abagize urugaga, mu ibaruwa ryanditse yerekana amafaranga tugomba gutanga ryanze kugaragaza ingingo iri mu itegeko irebana n’umubare w’amafaranga agomba gutangwa kuko ntayo Minisiteri yigeze ishyiraho.»

Aba bakozi banavuga ko badahwa umwanya mu myanzuro ibafatirwa, bavuga ko nta nama y’inteko rusange ijya itumizwa bakabibonamo uburiganya bugamije kubanyunyuza imitsi.

Ngo iyo hagize ushaka kugaragaza ibimubangamiye afatwa nk’ushaka kwigomeka ku rugaga, bakavuga ko ibi ari akarengane bakorerwa kuko mu gihugu kiyobowe muri Demokarasi umugenerwabikorwa ari we ugira ijambo ku myanzuro imufatirwa.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Umwanditsi w’uru rugaga, Ndahiriwe Jean Baptiste avuga ko hashize igihe gito Urugaga rugiyeho kandi ko Leta nta mafaranga yari yatanga yo gufasha Urugaga, bityo imisanzu yakwa abarugize ari ngombwa kugira ngo rubone uko rushinga imizi.

Gusa na we yemera ko amafaranga asabwa abagiye kwinjira muri uyu mwuga ari ikibazo cyagombye kuganirwaho na Minisiteri ifite Ubuzima mu nshingano zayo ikaba yabaha ubwunganizi kugira ngo aya mafaranga akurweho.

Ndahiriwe avuga ko nta tegeko rihari ribemerera gutumiza inama rusange ko hakorwa Kongere (Congres/Inama ya nyobozi) gusa.

Mu gihe bamwe mu bagize uru rugaga bavuga ko  batajya batumizwa muri izo Kongere, hari amaburuwa Umuseke ufitiye kopi agaragaza ko hari abagiye bahamagazwa kugira ngo bagire ibyo babazwa kandi buri wese ngo akazinjira ku isaha ye kugira ngo abazwe ukwe.

Bavuga ko ibi ari nko kubakanga no kubatera ubwoba, ko bibateye impungenge ndetse ko bishobora kubaviramo gutakaza akazi kubera ububasha burenze Urugaga rugaragaza ko rubafiteho.

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima ifite ingaga enye zishamikiye ku buvuzi ariko abakora uyu mwuga bavuga ko ari yo yari ikwiye kuzigenzura kugira ngo zitarenga imbibi z’umurongo w’amategeko agenga imikorere y’abakozi ba Leta.

NDAHIRIWE Jean Baptiste Ushinzwe Ubwanditsi muri R.A.H.P.C avuga ko aya mafaranga yari akwiye kuvaho
NDAHIRIWE Jean Baptiste Ushinzwe Ubwanditsi muri R.A.H.P.C avuga ko aya mafaranga yari akwiye kuvaho

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.Rw

125 Comments

  • Aka karengane karakabije kuba umuntu yakwicara apapanga uburyo azakuramo abantu 100 millions zidasoze cg zigire ubusobanuro. Ndetse.abakarebereye abaturage nka MINISANTE na REB igasinyira ibyo bintu byabantu bakeneye kwigwizaho imitungo batakoreye. Biri gutera benshi kuhabo nabi bapfanye ubumenyi bahawe abenshi ku nkunga ya goverment .

    • Nka UR ikwiye gutanga ubusobanuro bwukuntu abantu ku giti bakora evaluation ku banyeshuri yahaye ubumenyi ikabashyira ku isoko ryumurimo yemeza neza ko bafite ubumenyi buhagije yarangiza igasinyira ko bakwiye gukorerwa izindi evaluations. Nukwivuguruza gukabije ndetse umuntu atatinya kuvuga ko harimo amacenga .Abakozi burugaga ni abarimu ba kaminuza hafi ya bose uhereye kuri register warwo!!!! Yarangiza ngo bakoze audit basanga abanyeshuri UR isohora batashoboye ngo none urugaga rwemerewe kubakoresha exam!!! Ni selfauditing kuko nibo babigisha barangiza ngo ntibashoboye. Ngo nibatange 100milles kugira babone certificate. Ni ruswa yahinduye isura vraiment.

      • nizereko utitwako warangije kaminuza, niba wumvako hari ikigo kitakorerwa igenzura, nabarangije Havard ibyo bizamini barabikora kanswe UR, ibi ni ibintu biba kw’isi yose, ahubwo mujye musoma mumenye uko bigenda nahandihose

        • Wowe wayirangije urumva bikwiyeko abantu barangije kwiga amasomo ye agakora ibizamini agahabwa diplome ye,hanyuma agakora ikizamini cy’akazi akagitsinda nyuma abantu bagaturuka hirya ngo kugirango wemererwe gukora ako kazi watsindiye banza utange amafaranga tugukoreshe ikindi kizamini kugirango tuguhe icyemezo cyo gukora ako kazi cyiyongera kuri ya diplome n’amanota wagize utsindira akazi, ubwo urumva bisobanutse wowe?!!!

        • NGO nahandi birahaba, haramaze! ahandi se baca abantu amafaranga utamenya irengero ryayo? umuswa niwowe ahubwo soma neza usobanukirwe!

          • Uyu wiyita Mahoro ashobora kuba arumuswa kabuhariwe.Ngo Harvard, kereka niba ari kuvuga harvard yo mu rwa Gasabo.Arhahamudulilah.

    • Akabazo k’amatsiko; Kuva Option ya SCIENCES INFIRMIERES/NURSING yavaho, bivuze ko abiga kuvura babihera muri Kaminuza; Sinzi niba banabikora babikunze(?)

    • na Muzehe yarivuviyengo abize bakopera icyo kizami kigekiberekana, ubwo nawe uri umwe muri abo, ngirango ninayo mpamvu yizo ccusation zuzuye amaranga mutima, Pole sana, wige neza icyubutaha uzagitsinda

    • Dushimire cyane president uha umwanya abanyeshuri n’abaturage muri rusange bakaganira, kuko ikigaragara ni uko president hari ibintu bamuhisha atajya amenya kandi yabimenya bigakemuka, ugasanga nababikoze babuze ubusobanuro bwimbitse bwo kubisobanura, bikarangira babihagaritse. Kubona na REB itazi ibyo byose bibera inyuma y’amarido!!!!!??? Jye hari ibintu bijya binyobera:

      1. Ni gute abantu bicara bagakora ikigo gishinzwe kugenzura abanyeshuri, nabo ubwabo barize amshuri atari menshi? Hashyizweho ngo ibintu byitwa za “Councils” iz’abaganga ko arizo zihaye gukorera avaluation abarangije ni ukuvuga ko aribo biga bakopera? Bigishwa n’abarimu badashoboye? Ubwo mbese ireme ry’ubuganga rirakemangwa muri make daa!! Pharmacy na Nursing nibo bakwiye gusubirishwamo ibizamini kugira babone akazi, kandi bakishyura amafaranga y’umurengera se?

      2. Muri make ni ukuvuga ko kugira ngo ubone akazi ugomba kubanza gukoreshwa ibizamini bya evaluation kugira ubone uko utanga ayo mafaranga! Nonese bavandi, Kaminuza itanga impamya bumenyi itabanje gukoresha ibyo bizami? Ni ukuvuga rero ko kaminuza ihindurwa 0, hagashingirwa kuri evaluation ya za Councils!! Uretse ko zose atariko zikoresha evaluation!! Sindabona Media High Council (MHC) ikoresha abanyamakuru evaluation, keretse niba bo wenda batiga muri UR cg ngo bagengwe n’ayo mategeko.

      3. Nshimye wenda ko iyo umuntu agiye kwiga hanze, aba agomba kuza agahuza amanota n’ibyangombwa yabonye n’ibya MINEDUC (Equivalence)! Ariko se mbwira nawe, niganye n’umuntu muri UR murusha n’ubwenge, ngiye hanze gukora specialization, ngarutse mu Rwanda, ngo ubwo mbere yuko mbona akazi nzagende wa muntu ankorere evaluation**** Banange hehheh!!

      4. Ibindi bibazo nibaza: Ibyo bigo bishyirwaho na bande? Bashingira kurihe tegeko? Bahawe uburenganzira nande bwo gukorera evaluation abanyeshuri barangije za kaminuza?? Bafite ubuhe bushobozi n’ubumenyi bwo gukora izo evaluation? “Cyane ko abarimo usanga mwariganaga unabarusha”, Ubundi hajyaho Council kugira irengere abanyamuryango cg izabavuganire mu gihe habaye ikibazo mu banyamuryango, bose bakayigiramo inyungu ingana! Kuki ziriya zishyuza?? Ntibashyiraho contribution ingana, buri wese akazanakuramo inyungu ingana n’iyundi??

      5. Inama: Jye numva niba hashakwa uko bakora Evaluation habaho gahunda ihamye ya leta, hagategurwa ibizamini bizajya bikorwa n’abanyeshuri barangije za kaminuza batitaye ku amshami barangijemo, kandi bigatangwa n’abafite uburenganzira bwo kubaza abanyeshuri (REB/MINEDUC)! Naho kurobanura bamwe bagakorerwa evaluation, jye numva byazatujyana mu kintu kimeze nka discrimination cg hakabaho kutubaha inzego z’uburezi! Ndumva uretse inzego z’uburezi, n’izitanga akazi ntabandi bantu bakemererwa gukoresha ibizamini batabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe. Uretse ko tutamenya ayo mafaranga icyo akora naho ajya, ubwo abashinzwe izo za Council bajye bitaba PAC babigaragaze, banayasorere erega kuko binjiza menshi!! lol

      NB: Jye ni uko ntekereza kuri ibyo bibazo biri muri MINISANTE na MINEDUC/REB, niba uko ntekereza hari icyo byica, munyihanganire peeeee!! @Umuseke.rw Comment yanjye ni ndende ariko mubabarire muyirekure! Thx

      • Ubivuze neza, ku bwange ariko, nsanga iby’izi council bidasobanutse neza, ahubwo aho guteza urujijo n’urwicyekwe, MINISANTE yagombye gushyiraho uburyo buhamye bwo gukoresha ibizamini by’akazi, hanyuma uwagatsindiye ntiyongere kurushywa mu buryo ubu cyangwa buriya, naho ubundi iby’izi councils tubihange amaso da! Gusa uwo iki gitekerezo cyababaza yarazishyigikiye, yihangane yemere ko abantu twungurana ibitekerezo.

      • Mwiriwe neza. Njye mfite ikibazo uzakibonera igisubizo azakimpe. Abo bari muri urwo rugaga bashinzwe gukorera evaluation abasoje amashuri y’ubuforomo n’ububyaza, bo bajya gushinga urwo rugaga ninde wabakoresheje examen cg iyo evaluation? Bakorerwe igenzura bitaba ari ukunyuzuza imitsi ya rubanda byaba bibabaje.Thanks, God bless you.

  • Bayobowe na Maj nyine! Bihemba za Millioni, inzu ya fake bayikodesha 3000 dollar ikwiye ibihumbi 400 Frw gusa barangiza bakadukanga ngo bazayoboore ubuziraherezo. Amaze kuzana abakozi b’imburamumaro bafitanye amasano ya hafi, umukobwa akoreshaa nawe ni mucuti we bakoranaga Faical. Muzi amakuru makuru make ahubwo mwe mwa bantu mwe mwaattinze kubibaza ahubwo

  • wahora Niki ngo baruta ministeri zose kuko minisanté ntikopfora na mineduc nuko abantu se ngo ko diplome aribo bazemeza iyobayihakanye nyine biba bikurangiranye ubu ntiwabona akazi muri Leta batakuzi urumva amake utanga ni 50000 yo gukora ikizamini 40000 yo gusorera diplome noneho bakaguca amande 3000 ya buri kwezi k’ubukererwe urumva udafite hejuru 100.000 ntiwakwigora kubareba kandi ubwo sinabaze 20000 yo kwiyandikisha ubu twarumiwe turabyihorera ikizaba kibe tuzapfe tudakoresheje diplome twigiye

    • Murakoze kuduha uyu mwanya ngo dutange ibiteketezo Ku kababaro tumaranye imyaka myinshi. Njye nari naragize ngo byaremejwe ko tugomba kurengana kuri ubu n’igihe tuzapfira! Cyakora Perezida Wacu Imana izamurengere! Abo batekamitwe baratuzengereje batubuza epfo na ruguru tubura aho twavugira. Nawe se nta general assembly ibaho ngo dutange ibitekerezo

  • Ubujura bwahinduye isura. Umuco wadutse wo kwambura abanyarwanda amafaranga bitwaje ingaga, koperative, ishyirahamwe ukwiye gucika. Iyo ugenzuye usanga abayobora ayo mashyirahamwe nta bumenyi bwihariye bafite, nta degree, nta certificate, akazi kabo ni ugushyira mu mifuka ibivuye mu mitsi y’abandi. Ugasanga uwakoze, uwavunitse ashakisha imibereho, ufite n’ubwo bumenyi agomba kwishyura frs adashira kugirango abashe kubaho no gukora. Birababaje.

  • Ikibabaje nukumva ngo Minisante yarasinye REB irasinya UR irasinya. Bikwiye gukurikiranywa.kuko bose bafite uko babiriramo. Leta ikurikirane kuko hari uburiganya bukabije kugeza aho umuntu certificate imuhagarara 200milles .Diplomes.muri iki gihugu zataye agaciro nibo bakora validation yazo bamaze kubonamo ayo bifuza yose. Birababaje cyane kandi urubyiruko nirwo rwibasirwa.ntanaho kuyakura rufite kuko ruba rutarakandagira mukazi . Mbese ni nko kunnyuzurwa cg ruswa yubundi bwoko.

  • Nta assemble General yemewe mu ngirwamategeko bishyiriyeho kugirango bajye biyongeza manda yo kutuyoboza igitugu ntawe uvuga ubuziraherezo. abantu barenga ibihumbi mirongo bayoborwa nta huririro bagira batangiramo ibitekerezo by’uko babayeho? Ibi byaradushobeye kuko nta jamboabari mu nganga zikora iby’ubuvuzi zihabwa

  • Mwahora Niki KO twumiwe koko! Ubuse tuzarenganurwa ryari koko? Mwumve namwe NGO ejobundi dufite exam Kuri 26 ,27 28 December ya counsol NGO utarishyuye 50000fr NGO nta exam azakora twibaza niba ahubwo Ari umusoro wa diplome twaruhiye imyaka itanu yose . NGO ruswa yaracitse? Ahubwo bajye bavuga KO yahinduye isura . dukeneye kurenganurwa kabisa!

    • Ariko ubundi ibi byemezo bifatirwa he he ? Kuki baba bashaka kurya imitsi yabantu bavunikiye ubwabo?

      • Uzajye kubibza ba afande buzuye aho bafite imiturirwa hirya no hino mu Rwanda no hanze bazagusubizako iyo bafite idahagije.

  • KUBERA UKU GUTESHA UMUTWE ABAGANGA BIZAGENDA BIDUCA INTEGE TURI BENSHI KANDI AKAZI SIBWO KAZAKORWA NEZA KUKO MINISANTE YARADUTERERANYE KUKO BARI BABIZIRANYEHO NA MAMAN MINISANTE. BA NYAKUBAHWA MUDUTABARE RWOSE DUKORE TWUZUZE INSHINGANO TUVURE ABANYARWANDA NTA GAHINDA TUMARANYE IMYAKA 3 KUVA URU RUGAGA RWAJYAHO MU GIHE TURIRA ABARUYOBORA BARUNDA IBIFARANGA UMURENGERA MU MIFUKA YABO?

  • Eeeeeehhh mwarashize kabisa kwishyura diplome mwaruhiye imyaka n’iyindi ibyo bifaranga? Abo bazitaba bo se bakoze iki ku buryo buri wese asaba kubazwa ukwe nk’ubazwa n’inzego z’iperereza? Uko ni ugutera ubwoba ntabwo ibyo bikorwa gutyo iyo umuntu afite icyaha araregwa

  • Nyakubahwa Perezida wacu yayoboye urugamba rwabohoye urwanda ndetse ubu yatugejeje kuri byinshi harimo iterambere nibindi byinshi.ariko birababaza kuba afite bamwe mubayobozi nkaba bo mungaga bari kwica abanyarwanda urwagashinyaguro batitaye kumbereho bafite bakabambura nibyabatubze .mwibaze umushomeri wakwa 100,000 ngo abone ibyo byangombwa.ugashyiraho ahubwo no kubeshyerwa ngo watsinzwe kugirango wongere utange andi Frw ukore indi exam.nibaturengabure cg tuzatonde umurongo kuri presidence tububwire HE kuko primer minister ntacyo yabikozeho kuko afite copie yandikiwe nabanyeshuri bigitwe ibaza iki kibazo.so council nirekere ayo yariye arahagije.

  • Ruswa yihinduye isura ahubwo. Kumva ngo minisante yabahaye ububasha,REB ibaha ububasha na UR ibaha urubuga rwo gutanga ikizami ku banyeshuli bayo birababaje.

  • ntangingo cg itegeko baheraho badukiriraho baduca aya mafaranga birirwa barya kandi urebye nta nayo wasanga babitse ku makonti kandi barabeshya ngo nta muntu wadutegurira ibizami mu Rwanda? bkazana abo bapanze kuyamira ababita amahanga ibizamini bya leta bindi se byo bitegyrwa gutyo Mineduc ikora iki

  • ubuse abantu baba babaho gutya ukizera service nziza ahubwo mwari amabuye

  • pooooole sana bana. ubwo muterwa ubwoba gusa ntacyo mwihangane!!!! ikibazo wenda bazagisuzuma. cg babakubite abo bazitaba nyine nabobazitabe nta kundi kuko si buri wese wemera ibitekerezo byo gihindura imikorere imufite akaryo

  • ahubwo UR minedic nibegure bareke izo council arizo zishingwa uburezi kuko buri programme iba ifite culculum yemewe na minedic kandi ikigishwa nabarimu babifitiye ubushobozi bemewe na UR igatanga diplôme zemewe ndibaza ushyinzwe kwe évaluant undi kuko nabo bayoboye izo council bize muri UR ese ko médical doctors ko badakora ibyo bizame bo ntibiga muri UR Turi insina ngufi nyine kandi nabo bafite urugaga kandi bo baba bizeye nakazi

    • Byose ndabishyira kuri Honorable Dr Binagwaho utaragirwaga inama.
      Barangiza ngo kwa Muganga bari gutanga service mbi, aba bantu birwa muri izi stress ubu ntibadukorera batari muri mood y akazi.

  • ariko hari akabazo nibaza niba abo bayobora ingaga bakoresha ibizamini ngo banyomoze Leta niba yemera diplome zifite agaciro bo izabo zagenzuwe na bande mbere y’uko bihesha uburenganzira bwo gutesha agaciro ama diplome

    • Diplome zabo ninkizabandi bose. Nta na degree barusha abo bapyinagaza babacucura na duke twakabasindagije ngo bafatishe ubuzima. Gusa ngo barasinyiwe. Birababaje kumva curruculum ijyaho ninzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ryayo zihari . Abantu ku giti cyabo wamara kubona diplome waruhiye bati yisorere. This is a kind of corruption@Transparency international

  • Erega turi ingaruzwamuheto nukubyemera tugahebera urwaje, tugategerezako imvura ihita banaba mama.

  • Umuntu watinyutse kugaragaza aya makuru Uwiteka amuhe imigisha itagabanije, twari twaritinyiye kubivuga daaaa.Major n abo bakorana twabonaga Minisante yarabahaye inzu yo kutagaragurizamo agati, kugeza aho tubona ko bizakemurwa n Imana. Twibwira ko igihe ari iki.

    Abo batugenzura bavuga ko bize hanze za masters, bazagenzura kko amakuru atambuka avuga ko usanga baraforoze n ibyangombwa.
    Gusa Minisiteri yarabaduteje.

  • Baganga dusangiye umwuga biragaragara koko ko mwababaye kugira amafaranga make muhembwa, bamwe yewe ntanubwo muhemberwa levels zanyu hanyuma mukarenga mukakwa ayo mafaranga nikibazo.Rero ndabona leta ariyo ikwiye gukemura iki kibazo ndetse ikirengera ikiguzi cyose cyayo mafaranga naho RAHPC irarengana.
    abayoboye batowe namwe inshingano bafite nugushyira professions zose kurwego rwa standard, ibiri gukorwa hano mu Rwanda ahandi bimaze imyaka nimyaka bikorwa ntagishya rwose council iri gukora ahandi kidakorwa.iyo niyo standard gusa ubushobozi bwacu biratugora kujyana nabyo.icyo nsaba nuko council yakoresha assembly igatumiza abantu bose bagasobanurirwa neza bakamenya nimpamvu yizi examen.
    leta irabizi ko ihemba make abaganga nishyiremo amafaranga council nazo zoroherwe ze kuvumwa nabo zikorera ataruko council izaca amafaranga kugirango ibyo yasabwe gukora bikorwe.

    • Ariko muzageza he guhora mujijisha, ibyo mwita ngo ni standards s ibintu by abakoloni bashaka kutubuza gutera imbere??? umuntu wize iwacu,akarihirwa na leta akarangiza neza with competitiveness, agakora ikizami cy akazi, uramushyira mu zindi procedures ngo bitange iki?? aravura abanyarwanda kandi abikora neza, uvuye hanze mutizeye ibye nimumugenzure, ariko mwifata magouiles zanyu ngo mwihishe mu indorerwamo zidasobanutse.

      plzzzz Alpha urambabaje

    • NGO ni za Standard maye ! ariko izo standard mukangisha Ni ukugira ngo mubone uko musahurira mu nduru!

  • Ariko Mana kuki abantu batigira urugero rwiza ku mukuru w igihugu, ubwo kandi bategereje ko azamanuka akajya no muri izo ngaga. Babipanze na Maman Minisante nyine, none aho ahagarikiwe urabona ko ibintu byose bitangiye kujya ku mugaragaro. Gusa birababaje kubona umuntu nka Major wahawe amafunzo ahagije ya cyanageshi, kandi ingabo zacu zisobanutse, ananirwa kuba indorerwamo n isura nziza y igihugu.hONORABLE MINADEF AMUHAMAGAZE amuganirize,unfortunately ngo ubu ni retired, nkeka byaba inkomoko yo gukora ibisa bitya. Binavuga ko no mu gushyiraho abayobozi mu ngaga mwajya mureba fresh and committed minds.
    tks

  • Nyakubahwa perezida wa Repubulika dukunda, twarakwitoreye kandi tuzagutora, turakwinginze dukize aba bajura; aya mafaranga angana atya ajyahe? akoriki? ibi bizami dukora nyuma ya diplome ya kaminuza nibyo kumara iki? nukuri ibi birenze guhohotera ikiremwa muntu! Ese urwego rurusha ububasha inzego za leta Ni urwego cg Ni agatsiko k’iterabwoba? njye bamaze gutuma nzinukwa uno mwuga.

  • Ibibikwiye gusubirwamo kuko ni akarengane gakabije.

    • Ihangane Nyakubahwa yumva vuba, ejo azagutabara. Ariko ko ntacyo council iri gutangaza?? cg byose biri kuvugwa ni ukuri? kuko baravuga ngo qui ne dit rien concoit.

      Afurika ni ibi bitubuza gutera imbere.Ubwo babikopeye mu bazungu kdi? kki twumva ko tudakwiye gukora systems zacu zitunogeye, ubu abayobozi nk aba bategera abagenerwabikorwa bizageza he?//

  • @ Kayinamura Wilson, vana umusaza muri ayo manjwe yanyu. Ku myaka 20, Paul Kagame yabonye ko uburenganzira bwe barimo kubunyukanyuka, ahita yiyemeza guhagarika amashuri ajya kuburwanira, ku myaka 37 afata igihugu dore uyu munsi aragitegeka ! Paul Kagame ni urugero rwa determination, no kumenya kurwanira icyo ushaka kugera ukigezeho.

    None rero mwa baswa mwe niba mudashobora kwigobotora ingoyi y’agatsiko k’abantu 3 babazirikiye muri iyo association, kandi mwitwa ngo mwize universities, ese aho mwashobora kurwanya umuntu umeze nka Habyarimana mukamuvana ku butegetsi mugasubirana uburenganzira bwanyu ?

    Nimureke gutera urusaku kuri internet, mugaragaze ibikorwa n’ubutwari byanyu (kuko intore ntiganya, ishaka ibisubizo), niba kandi mutabishoboye, nimuceceke, you got what you deserve.

    • Aca mambo we, Ntabwo uri ari urugamba rw amasasu. Ubu turi mu nzira nziza twaharuye, bizakemurwa mu mahoro. Iki si ikibazo cyatuma haba panic. abo bayobora nabi nibeguzwe, hageho abashoboye kwita ku rugaga. tks

  • Alpha reka nkwibarize gahunda yo kudashingira kubikorwa hanze tukigira wowe ntabwo bikureba (iby’iwacu)gacaca,umuganda,ubudehe,…ubu ni ubwambere wakumva double standard ibyo with standard ni ibiki uzi icyo tuvuga nk’u Rwanda kubyitwa democratie, political space ,ngirango njya ujya kuzana standard z’amahanga ujye umenya umurongo twahisemo wenda wambwira ngo Leta niyo yabashyizeho nonese muri status wanyereka ahanditse guca amafrw cg gukoresha ibizamini

    • Alpha arasinziriye mubabarire, ntajya asoma.

  • Just withdraw consent and stop obedience.
    Ntabwo abantu (mortals) nkamwe bashobora kubambura uburenganzira bwanyu ngo mujye aho musakuze gusa uboshye hari uwo mutegereje uzaza kubakemurira icyo kibazo.

    Abantu mwitwa ko mwize kweli, biteye isoni pe !

  • Badepite ntumwa za Rubanda mudutabare mutuvugire iyi council ihite ihagarikwa with immediate effect, abayiyobora batabwe muri yombi babazwe ubujura bamaze imyaka itatu bakorera abanyarwanda! iyi si council ahubwo ni agatsiko k’amabandi yo kwiba into atavunikiye.

    • Wivuga urakaye, nubwo ubabaye gumya wihangane birakemuka vuba.

    • hahahah ihagarikwe kuko yqkubwiyeko izagukoresha ikizamini!!hh? birababaje kubona abantu barangiza kaminuza bagifite imitekerereze nkiyo, itegeko rishyiraho council riba ryarashyizweho nabo badepite iyo ribategeka gukoresha ibizamini kandi rikongerahoko umutungo wayo uzava mumisanzu yabanyamurwango reta, ayo frw aba ari ngombwa yenda icyarebwa ni igabanyuka ryayo na abo badepite uvuga ahubwo barebe uburyo leta yaha councils ubushobozi bwa frw bwabafasha gukora

  • Abanyamakuru nabo ntago ari shyashya. batangaza inkuru aruko bahawe amafaranga. ndibuka ubwo twumvaga kuri radio flash fm bavuga ku kibazo cya banyeshuli bize i Gitwe, ko bahawe impamyubumenyi ariko zidafite content byavuzwe na Silas Rwakabamba, nyuma abo bana b u rwanda basubizwa kwiga umwaka umwe ibyo bise bridging kd basubiyeyo ngo bijejwe ko bazarangiza bagahita babaha practising license, ikibabaje ntazo barabona kugeza ubu kd basubirayo bishyuye amafaranga ibihumbi magana atandatu(600000) nyamara mbere barishyuraga ibihumbi 450,noneho nishuli bizeho risa naho ryabatse amafaranga yumurengera aho banisshyujwe amafaranga yo kwiga kuri dossier zabo kd bari basanzwe bahiga.

    baje kurabgiza kwiga ,bajya gusaba RAHPC LICENSEkugira babone ukjo ba competa nabandi ntibazibaha kugeza magingo aya.

    igitangaje nta rwego na rumwe rwa leta batezeho basaba kurenganurwa (MINISANTE,MINEDUC,HEC,PARLIAMENT,NDETSE NA PRESIDENCE ) Arikon nt rwego rwabajishe kubarenganura. kd ibitangaza makuru byose byari bibibizi si numva impamvu ubu aribwo bibutse kubitangaza.

    birababaje.

    • Akazi kabo ni uko bagakora kandi hari icyo bitanga

  • Ubundise uretse kwigiza nkana ababayobewe ko UR abenshi twiga dufashashwa na REB???ESE ibi abayobozi b’urugaga bavuga ni EAC harya ubundi EAC itarazamo ibizamini ntibyakorwaga?ESE ababiteguraga bavagahe?iyo turufu yo kutubwira NGO EAC ni iterabwoba ritunvikana ESE Nina bashaka ko ibizamini bikorwa nibyo koko ariko bekubigira umushinga ndonke ngamiza mutungo.Harya NGO ni Evaluation ngenga makaminuza????none mukunva umunyeshuri wirya akimara mubuzima bwaburi munsi ayo ma frw yakwa asohotse ISHURI aba ayakuyehe koko??Ni ikiguzi se cyo kumwohereza gukora umwuga we???mubishakire irindi zina naho ubundi ntibyunvikana twe turabona bidakwiye ni habeho uburinganire kuriburiwese duhabwe amahirwe yogufasha abanyarwanda hatabayeho ibiguzi.

  • ibi ni ugusuzuguza igihugu cyacu kandi ni ugufata nabi umujyambere .imagine ibi ntawe bifiteho inyungu kuko bamwe twize turi imfubyi tumaze kuriha na SFAR inguzanyo twahawe ariko ikibabaje ni ibintu bigira ingaruka kuri diplome umuntu aba yaravunikiye abantu bamwe bagashaka no kutubuza gutera imbere .Dutanga umusoro wa leta kandi igihugu nacyo ntikifuza ko abacyo barwara bwaki.Tuguteze amaso ntore izirusha intambwe mutabare naho abantu bamwe bazatuma uru rwanda rwacu ruhindura isura kandi atariyo ntumbero ufite.Bravo P.Kagame Welcome in 2017. WINN and LOOK forward for our future.

    • Major we nashyire umupira hasi kuko muri iki gihugu ntawuruta amategeko kandi na generale iyo akosheje baramuhana nkawe ibyo yitwaza ngo ni major.azavaho afunzwe kuko ntawurya akabanyarwanda ngo kamugwe amahoro.nzabandeba numwana wumunyarwanda

  • uburyo bwiza bwo kuyirwanya ni ukudatanga imisanzu tukareba icyo bakora niba baduhagarariye nitwe tuzahomba ariko niba batafukorera bazicuza kuko bazabura ibyo barya ariko icyo mpamya nuko ntakintu na kimwe bavuga bamariye abagenerwabikorwa uretse kubasahura ibaze ko ntahantu wabona amafrw bahembwa ngirango imishahara ishyirwaho n’abanyamuryango cg Leta ariko nibo bihemba ninabo bishyizeho cyane ko bavuzeko nta burenganzira bafite bwo gutumiza congres nonese bagiyeho bate bazarangiza manda gute ?ikindi ko bari bateguye amatora bakayimura nta mpamvu batanze bavuga gute ko batemerewe guhamagaza inama?kandi amabaruwa atumiza inama tuyafite

  • Namwe burya nta byanyu!!imyaka yose mumaze se kuki mutabivuze ko abaganga muri benshi ijwi ryanyu ko ryari gusuzumwa? ahubwo ubu mugaraggaje ko mwize ariko hari icyo mubura mwatinye nde se?

  • Mwihangane umuti warabonetse ntimwumvise i jambyt?o rya His Excellence? uzongera kubatera ubwoba ninde?

  • ibi bizamini bikorwa mubihugu byose, mureke kuvuza induru, niba tuvugako turi kujya muri EAC kwisoko rihuriweho, kugirango habeho mituel recognition nurujya nuruza rwabakoz nuko tugira standards zimwe, uwakwereka amafaranga yishyurwa mubi di bihungu ntimwakongera kuvuga

  • mwe mushaka gukwepa ibizaminj muri muri babandi baba biga 1 mucyumweru nubundi kubera politic yokudasibiza na promotion automatique, mwajya mukazi mukamara abantu, yenda amafaranga yagabanywa ariko ibizamini kabiriya ntaho bitaba, nabarangije Havard mbere yokwemererwa gukora muri USA barabikora

    • reka kubeshya aho ngo havard wowe wabona utazi nuko passport imeze naho ibyo uvuga kwiga rimwe mu cyumweru waba unsetsa kuko niwowe utazi aho isi igeze waba Uzi IYAKURE icyo aricyo wowe uracyashaka kwicara Ku ntebe amasaha imbere ya mwarimu ibintu byashaje kera ubuse uwakubaza uko habumuremyi na Binagwaho babonye Doctorats wabisobanura .biragaragaza ko ukiri muri analogue ikindi niba urwanya abiga weekend kuki Leta itanga izo bourse muri make mwaje gukosora Leta ikindi kuki mukoresha ikizamini bose n’abize gahunda y’iminsi 5

    • Ariko ba sha mwibwira ko amashuri yanyu aruta ay abarimu babigisha? izo standards muzana ni neocolonialism; ntimuramenya methodology nshyashya y abazungu. Bazatudindiza mpaka. ibyo babikoreye kgrango batunanize na kaminuza zacu bazice amazi,none natwe twarabumviye twirwa turyana.

      Nyamye abayobozi batareba kure
      Oyeeee HE Paul Kagame
      Twigire twiheshe agaciro.

  • ibi bintu birababaje : kongera gukoresha ikizami umuntu ufite diplome yemewe na leta ni kimwe nkuko koperative y’abamotari cg iyabashoferi yajya ikoresha ikizami cya driving license kubantu n’ubundi basanzwe bafite permit bakoreye !

  • John ndabyumva ikintu cyose kikwaka amafaranga utayafite gitera ikibazo.ndanakeka udatinye Examen ahubwo ufite ikibazo cya mafaranga Right.u Rwanda rero ntago ari isole turakorera mwisi yabaye umudugudu yitegura kugira market imwe. None niba wumva utajya muruwo murongo wo guhatana murwego rwagutse ahubwo umuntu akavuza induru ngo examen ayo namaranga mutima adafite fact.Dore rero inama iruta izindi mutakire leta itange ikiguzi cya mafaranga musabwa.council zaziye igihe ndacyeka abajyaga bahimba diplome baguha ubuhamya nibindi ntabasha kurondora hano.Education ntago ari local ni universal kdi yazanywe nabo mwita abaclonie none se uratanga igitekerezo ngo tuyireke? Ibyiza bakora tuzahora tubigana kugeza kundunduro naho ibibi byo tuzabyanga tubisimbuze ibyacu byiza.Naho ibyo councils zirigukora ziri Right rwose, Leta izi ubushobozi bwa bana bayo nigire icyo ikora kuricyo kiguzi cyayo mafaranga.Councils nazo nizikoreshe general assembly zidusobanurire ibijya mbere.Naho uza akavuza induru ntacyo ashingiyeho ntacyo bimaze ntanaho byatugeza ntanicyo byahindura.mwese se muzakora mu Rwanda niba se utujuje ibisabwa na council uzakora muyihe si.Mvuze byinshi munyihanganire

    • Ikibazo si amafrs sha??? ibizami bigiye gukorwa nta nubwo no mu igazeti ya leta bigaragaramo, arko murabeshya imitwe yanyu yaravumbuwe. Nimwemere ko mutsinzwe muhe council Leta iyibafashe

      Ariko ba sha mwibwira ko amashuri yanyu aruta ay abarimu babigisha? izo standards muzana ni neocolonialism; ntimuramenya methodology nshyashya y abazungu. Bazatudindiza mpaka. ibyo babikoreye kgrango batunanize na kaminuza zacu bazice amazi,none natwe twarabumviye twirwa turyana.

      Niyamye abayobozi batareba kure
      Oyeeee HE Paul Kagame
      Twigire twiheshe agaciro

  • ubuyobozi butekereze uburyo bwadufasha kuko nakarengane cyane, niba bavuga ko basanze nta bumenyi buhagije hakaba harimo promotions zisotse bwambere ubwo bushakashatsi bwakozwe bakiri abanyeshuri? examen bajye baziduha tutararangiza kwiga kuko usanga ahantu hose harakazi bagusaba licence yurwo rugaga kandi kuyibona bisaba amafaranga menshi, rwose mugerageze murebe ibiteza abantu Bose imbere ataribibateza imbere mwenyine!

  • yemwe mperutse kujya gusaba kubonana na Nyakubahwa Paule KAGAME umukuru wu RWANDA nkaho batwemereye ngo duhure baduhuza nabandi ngo bashinzwe kwakira ibibazo ari bahamagaye urugaga ntungurwa nokumva batangiye kudushinze kugumura rubanda nsabye ko banyereka uwo nagumuye arabura nyuma nongeye kubaza igisubizo natanze kwa minisitiri wintebe ntungurwa no gusubizwa ndengana ariko ntabubasha bafite bwo kundenganura ngo ningane inteko nshinga mategeko ubu naho hashize amezi arenga 5 ntarasubizwa ndibaza ninde urenganura urengana cg buriwese ajye yifatira umuntu amurenganye amategeko ntacyubahirizwa .

  • Muraho neza abokuri ururubuga nkoranya mbaga.
    Mbanje kubashimira mwese Cyane Cyane abanyamakuru kubwitange mwagize nK’abanyamakuru Biyemeje kuvugira abanya RWANDA muri rusange .

    Ikibazo kuhantu bose biga imyuga yo kuvura, gishingiye kukuba ama diplomes yabo afite ubuziranenge buhagije bwayemerera gukoresherezwa hano Mu gihugu cyacu Cyirakomeye Cyane kuko cyibasiye bamwe byumwihariko Nkabiga Nursing Sciences, Biomedical Laboratories Sciences, Ariko bikaba ibabaje uburyo aingaga zibikora Nka RAHPC, NCNM zitinyuka gukoresha Logo National Ya MINISANTE kumatangazo yazo akoze uburyo bwa Education nkaho bagashyizeho Logo ya MINEDUC, kandi utwo dushya bazanye ntibanarebere kuri RWANDA Medical Council yaba doctors yakababereye intangarugero muguteza imbere abaganga nyirizina ibahesha ishema ribatambutsa ahariho hose kwisihose no mu RWANDA batigera narimwe barushya benakokageni abanyeshuli basoza amasomo ya Medicine, kandi Nubundi ugasanga nomukazi batazigera barusha agaciro abaganga, cyangwa ngo babategeke nkuko bo babereyeho gushyira mubikorwa ibyo abaganga DOCTORS bababwiye gukora, ugasanga Bisuzuguza Ubwabo baniyemererako barimo abadakwiye gukora iyomyuga yabo kandi bararangirije amasomo muri kaminuza zemewe mu RWANDA! !!Hhhhhh.
    Please mbasabye kumva neza ko uburenganzira bwa muntu kurikikibazo buharenganira, ntanayandi nahitamo ahari, usigiriza ubwiza bwizo Councils zose arebere Urugero kuri Council yaba Doctors mu RWANDA. Ntakindi muteze kuzakora ngo mubigezeho ahubwo muraryanisha abana b’u RWANDA mukanatesha Agaciro imiyoborere myiza Nyakubahwa President Wa Republic Yu RWANDA yaharaniye nkuko haruguru mwabikomoje ho maze mukamutera urujijo ngo Council zaziye Igihe? ???Niba Council zikora kuriya zitarebeye kuyazibanjirije ariyo Rwanda Medical Council barata Igihe kuko niyo ibyabo bitasubirwamo kuriyi nshuro Nubundi bitasubirwamo ikindi gihe kuko birakabije. Igisubizo cyirambye nibajye gukora copy paste muri RWANDA Medical Council Ejo bose batangazeko bahinduye imikorere batararakaza umuyobozi wacu dukunda Cyane kurusha abandi H. E Paul Kagame, bavugire kumaradio yose na Television zose ko basanze imikorere yabo itaranogeye abagenerwa bikorwa bazo, bakaba basubitse byagateganyo ibizamini bakoreshaga nibyo biteguraga gukoresha maze batangaze ko Kuva uyumunsi Licences izarizozose ziba zitakiri itegeko kubashakisha Akazi hirya no hino, kujeza Igihe MINEDUC Izaba imaze kuvugurura imikoranire yabo na MINISANTE binyuze muri Za Councils zabobanyabwenge barangiza kwiga ibyubuzima, hakajya Habayo budget ya Leta igenewe izo Council kandi zikabaho zidatunzwe nabazishyura ibizamini (business mbi saaaana) kandi zikajya zijya muri MINEDUC kwaka Ama lists abanyeshuli bemerewe kuzakora iyomyuga mu RWANDA Ubundi zikabandika zidahuye nabo ahubwo zihuye na MINEDUC gusa,Ubundi zigatunga imibare zifuzako zaba zizi ninacyo registration bivuze, Naho proof of Registration umuntu akayihererwa Ubuntu kuko imprimantes en couleurs ntizibuze muri MINEDUC ikajya izibemprimira mujyiye zoherejwe Nka soft copies kuma e-mails yabatanzwe kuma list yaba nyeshuli ba graduatinze muri universities zemewe na MINEDUC banyiri izo proof of registration zikoherezwa as soft copies kuma e-mails yabo, .

    Ikindi nanone, MYICT ibishyizemo agatege, byahita bikemuka, Izo Councils zose zirimo na NCNM, na RAHPC,zikajya zikoresha online registration system ikana generating Soft copy ya proof of Registration, hakemererwa gusa kwiyandikisha murugaga runaka abatanzwe na kaminuza bigagamo bakoze final exam bakazitsinda neza amalistes akoherezwa muri buri Council anyujijwe muri MINEDUC ikaba ariyo iyashyikiriza MINISANTE arinayo bigaragarako ifite Councils z’ibyubuzima Munshingano zayo, bigaca akavuyo kose nubugome nububushomeri hagakora diplomes gusa mugihe cyogushaka akazi umuntu akomekaho iyo proof of registration Yaje online kuri e-mail yuwiyandikishije wese, ibihugu cyacu cyikarushaho kuturyohera twese abanyarwanda hatarimo ibibibazo. Naho ukeneye hard copy yakozwe na Council yiyandikishamo akayibona kubuntu igakorwa kuri budget ya Councils zibazaragenewe na MINISANTE izishinzwe, nkuko MINEDUC igenera HEC amafaranga cg budget yo gukora Diplomes hardcopies zishyikirizwa abarangije kwiga Ntakindi kiguzi bibasabye .
    Councils zigakora Licenses kubantu zijyendeye kubiyandikishije online babyemerewe nanyuze kukuba bari kurutonde ruri muri MINEDUC (urworutonde cg ayo malistes
    MINEDUC nayo ikajya iyasaba Za kaminuza zayo hirya no hino mu RWANDA,Ikongeraho nabize iyomyuga hanze y’igihugu cyacu bayigaragarije ko bizeneza ikabayaranabahaye equivalence nkuko abobavanywe mumakaminuza ibayarabahaye diplomes, licenses zigatangwa Nka certificate of registration kandi bifite wese ntasabwe ko imuhesha Akazi kuko ntawayibona icyogihe atarabanje kuba afite diplomes cg equivalence ya MINEDUC, licenses uwiyandikishije wese akayihabwa nkuburenganzira bwe akayibika nkuko izindi certificates zibikwa ikajya muri CV ye, iherekeza Diplomes ya MINEDUC) “Uwangira Minister wa MINEDUC ngo nkwereke, narara mbikemuye rwose pe! !!!!!

    Naho MINISANTE yo izajya yisanga mungorane itagakwiye kujyamo, reba cyera ikivugako ifite amashuli yigisha nursing sciences 5 uburyo byateshaga abayarangijemo umutwe Ngaho ntibemerewe graduations ceremonies nibindiiii, Ariko aho ayomashuli iyarekuriye akinjizwa muri MINEDUC urabonako abayarangijemo banejejwe nuko nabo bemerewe kwambara ayo makanzu! !!!kandi bakaba bahabwa diplomes zizewe zanditseho MINEDUC naryo rikababera ishema aho gutunga ibyemezo byanditseho MINISANTE urangije kaminuza koko? !!!bigasankaho MINISANTE ariyo MINEDUC!! !!??Usesenguye neza usanga kandi Nka NCNM ibizamini bya NCNM byaratangiriye murariya mashuli 5ya ri aya MINISANTE!!! !Ubundi izindi councils nazo zivuka ziyikopera mugutanga ibizamini kubanyeshuli bize ibyo zihagarariye zibikora zitabanje kubishyiramo ubushishozi buhambaye, none birazigarutse!!! Nkuko MINISANTE yarekuye ariya mashuli 5 ya Nursing Sciences harimo Nka Byumba School of Nursing and Midwifery, Nyagatare School of Nursing and Midwifery, Nka Kibungo School of Nursing and Midwifery, Nka Rwamagana School of Nursing and Midwifery, na Kabgayi School of Nursing and Midwifery Ubu akaba amwe asigaye yigenga Nka Rwamagana na Kabgayi andi akinjizwa muri University of Rwanda Nka Kibungo, byumba, Nyagatare, andi akaba yarabonye iterambere akivana kubukoroni bwo kwigisha gusa A1 akaba asigaye yigisha A0,ninako Izo Ngaga Za ma Councils zidashinga ntizinabyine zidusebereza intiti Za MINEDUC zikwiye gukurwa ho ubushobozi zahahwe na MINISANTE bwo gusuzuma ubumenyi batesha diplomes Za MINEDUC Agaciro, maze hagakurikizwa online registration hagendewe kumalistes yavuye namakaminuza agashyikirizwa MINEDUC Naho MINISANTE nayo ikabapangira imirimo ikoresheje diplomes gusa.
    .Umunyeshuli wese ugaragaza ko yarenganijwe na Council iyariyo yose agomba guhabwa Agaciro kibyo avuze, hatitawe kumaranga mutima benshi bafite banga ko isura yizo councils uko zaba zikora zose zishyirwa ahagaragara ,ibyo bitagenda neza byari bizwi gusa nabobabitangaje bene byo, bigomba kumvikana, kuko biramutse bidakemutse, Nubundi byazateza ibindi bibazo bikomeye Cyane kurusha ibyo byateza Ubu bakiri mumaguru mashya.
    Urugero : Muri National Council of Nurses and Midwives (NCNM) arebwa nibyemezo iyo NCNM ibafatira ntibabyishimiye habe namba, kandi NCNM ntitorwa nabo ica akayabo kamafaranga,ikaba igizwe nabayobozi bafatira ibyemezo ibihugu cyose cy’u RWANDA kubijyanye Nakazi ka nursing cg midwifery,ntahantu usanga batanze itangazo ry’akazi nguburemo kuba umuntu agaragaza license yo muri urwo rugaga ubushake cg utabishaka utegetwse kubaza kwerekana icyo cyemezo, diplomes zo zikaba zitakijyira Agaciro iyo udafite license y’urugaga.
    NB: Ibijyanye na Standards Za EAC n’handi ,ibyo bizamini bitangwa yagakwiye kuba bifite ishami ribitegura muri Committee zabayobora uwo muryango mugari wa EAC bikanyuzwa muri Ministeri Za Educations Zo muri buri Gihugu cyiri muri EAC, nyuma ibyobizamini bigahagararirwa hano mu RWANDA na MINEDUC gusa. Bigafatwa nkuko twafataga ibindi bizamini bya Leta twagiye dukora byasozaga buri kiciro cyamashuli. Kuba Ubu hari abiga muri Kaminuza zitwigisha zemewe na MINEDUC zemejwe na HEC, zikaba zisohora abanyeshuli bizewe na MINEDUC, haba iza Leta cg iza private, ntagishya cyizaba cyirimo, bihinduke bityo vuba na bwangu, MINEDUC ishyireho ikizamini cya Leta cyabasoje amasomo yubuzima bw’abantu muri rusange, icyo kizamini gikorwe nkuko twagiye dukora ibisoza primary 6 ,Tronc Commun, Senior 6, nkuko twabihuriragaho nabize mumashuli ya Leta nabandi bize mumashuli yigenga, tugakora dushaka inota fatizo kuri buri somo,nanone Leta yigire hamwe nisanga koko izi councils zadutse zikenewe, zamburwe na Presidency y’igihugu cyacu Ubwo uburenganzira bwo gukoresha ibizamini byitirirwa standards Nubwo guca akayabo kamafaranga abashomeri nabategekwa kurinewing izo mpapuro zabo , bushyirwe muri MINEDUC guhera irijambo H. E yavuze rigisohoka kuko ntazaryivuguruza ho icycyo kwaba ari ukurota ko ibyo yatangarije isiyose yabisubira mo abivuguruza, nuko noneho, ayomafaranga yakwa yabaye imbarutso yokubona ko na Minister w’Urubyiruko N’ikorana buhanga MYICT azineza ko akokarengane gahari kamafaranga akayabo gacibwa nizo Council ahereye kuri National Council of Nurses And Midwives (NCNM) yaboneyeho no kumenyesha umukuru wigihugu cy’u Rwanda ko ahubwo hari ibizamini bategeka Nabyo bitagakwiye, H. E Paul Kagame asa nutaruziko ibibintu byamafaranga acibwa bitazigera birorera izongaga zigifite Ubwo bubasha bwo gukoresha ibizamini arinacyo kigaragara ko kuba Honorable Minister w’Urubyiruko N’ikorana buhanga MYICT yaba yarafitiye intumbero atanga amakuru inyongera yibizamini (nyongera gaciro cg nteshagaciro diplomes zitangwa namakaminuza yemewe na MINEDUC ). Ubu rero, ababa murububuzima ntabwo bakeneye ubazanaho ibyo bya standards babeshyeshya imbaga yabanya RWANDA, nibaharire icyitwa education na evaluation ya standards ministeri ibifite munshingano zayo, inabonereho gutunganya curriculum zayo zitazajya ziyikoza isoni mugihe abarangije kaminuza bajyeze mukazi hano mu RWANDA cg Hanze y’u RWANDA. Abitwaza ngo harabagira diplomes zinkorano, Nubundi zinkorano bekuziha Councils ngo zibe arizo zizi higa mubanyabwenge ba MINEDUC, keretse niba MINEDUC igaragazako itishoboreye kurobanura diplomes ziri muri icyi gihugu izivangura nizo zinkorano, zitesha Agaciro izo yatanze, ikibwirako Councils arizo zizabikora neza ntibe yarazisabiye budget muri Gouvernement y’u RWANDA ikazituma kuba ibigo byigenga bikanahabwa ububasha bwimikorere binyuze mukunyunyuza imitsi abanyeshuli yatangarije ibihugu cyose ko ibahaye intiti.aho rero niho ruzingiye, ingata, niho ibibibazo biza vuba bikajya kumitwe yabantu kugiti cyabo, babiteza batabanje kureba kugaruka bibizateza kandi byumwihariko bagasebya ubuyobozi wigihugu cyacu, ariho H. E Paul Kagame yavugaga atumva neza ko iyi ari inkuru yimpamo, amaze kubyiyumvira, asubiza nkuko buri muntu utekereza neza Cg urebwa Niki kibazo yabyishimira ,aravugako MINEDUC, MINISANTE, na MYICT, bagomba kwihutira gukemura ikikibazo.

    • URAKOZE CYANE PE.HARI IBINTU BIRAMBIRANYE KANDI NTIBAKARINDIRE KO H.E PAUL KAGAME SZA NGO IBIBAZO BIKEMUKE BIGARAGAZA MISSMANAGMENT Y’ABAYOBOZI BAMWE NA BAMWE.

  • Turasaba abayobozi bigihugu ko bahagurukira MINISANTE kuko binagwaho yateje ibibazo byinshi muriyi ministere kuva kuri central level kugera kuri health center.byatumye abakoramo barabaye abameke.
    1,izo za concouls
    2.ubusumbane nivangura mukazi :health profetional, others health profetional, others.irivangura rishingiye kuki kweli
    3.kwishyiriraho imishahara uko bishakiye kubera bigererayo.e.g aba nurses,pharmacists, human RES
    4.Kutazamurwa muntera kd hari itegeko rya leta kubakozi ba leta ribiteganya,bakitwaza PBF ,kd iyo PBF muzabaze ibyayo yifatira abo twavuze abandi tugafata intica ntikize. kd nayo yarahagaze.

  • Nge mbona izo ngaga zitari zikwiye kureba abaganga babyize gusa kuko hari nabandi Bantu birirwa babunza imiti abandi bakavuga ko bavura indwara zose kandi ntahobabyize,niba ikigamijwe ari ukurinda abanyarwanda abakora umwu w’ubuvuzi batarabyize hanyuma nibirangira bajye bareba abaganga babyigiye.

  • Yoooo! Mwihangane kabisa, mukwiye kubaho mu buzima buyuje nta stress kuko namwe ibyo mukora birakomeye! ubuse muri kuvura mute nako gahinda hamwe nudufaranga Tuzi muhembwa duke tutazabageza Ku bunani!!!?mbese abo bayobora izo ngaga bo bazirimo?? Bazirimo gute batarakoze ibyo bizami byamananiza??? Mana tabara abanyarwanda

  • Ibyo Alpha avuga ni ukuri, umuntu arava mu Rwanda yajya gukorera hanze nka UK, USA, SA,…akabanza agasabwa ibyemeze byerekanako yanditse muri council yaho avuye, koyakoze ibizamini biteganywa byose, u Rwanda si akarwa ukwako, councils zikora regulation y’umwuga,zikagira inama kandi zikagenzura universities, ibizamini nibumwe miburyo bwokuzigenzura ngo harebwe niba ziri kurwego rusabwa, ibyo byatumye ibigo nka MT KENYA, bibagarikwa byagateganyo ngo bibanze byuzuze ibisabwa none byarabyujuje, abavana hanze ama diplome bacurishije,…imvamvu yama councils zirumvikana yenda ikibazo nuko abayayobora batabanza gusobanurira impamvu zibikorwa byabo.

    • hhhhhhhh….. ibyo uvuga ubihagazeho?
      ese iyo council ifite ubushobozi bungana bute bwo gutanga ikizamini? ni izihe international credit ifite? mujye mureka gukinga ibihu mu maso y’abantu. ngo international standard !!!!?

    • Nkuraho ibitekerezo byawe bipfuye, indi myuga ko ijyayo ntiyemererwa gukora?? si ya manyanga n umuzimu w ubwenge butindi byirwa bizerera muri afurika bitubuza kureba kure ndetse no kwiyizera???

    • @ Kanyarwanda: iyo umunyeshuri akoze ibyo bizamini bya council ngo akabitsindwa, umwanzuro wawe ni uwuhe ku ishuri yizemo? Niba se council arizo zigenzura amashuri makuru HEC yo bite byayo? MT Kenya ntabwo yahagaritswe na council, yahagaritswe na HEC.

      Uziko koko hano hashobora kuba hari abantu barimo kuyobya uburari na Kanyarwanda arimo. Izo ngero utanze z’ibihugu, bamwe muri twe twabigezemo, turahiga kdi tuhakora n’akazi. uko za council zaho zikora ntabwo ari ubwiru, keretse icyo kora niba urimo kubwira abataragira amahirwe yo kuhagera (ndavuga aho hanze).

      Bene data dusangiye umwuga, ikibazo cyanyu ndacyumva, jye naragerageje ndananirwa, ndazibukira, gusa jye nafashijwe nuko nari mfite aka degree kigiye hejuru kuburyo rwose nkora akazi nta rugaga narumwe mbarizwamo yemwe na equivalence ntawigeze ayinsaba kuko bari bakeneye umuntu ufite ubwo bumenyi, ariko mu byukuri uko councils zaco zikora ntibisobanutse at all, udashaka kubyemera afite izindi mpamvu ze bwite ariko jye sindi kumwe nawe.

      Mukomere kumuheto bavandimwe!!!

  • ikibazo si ibizamini bya buri kanya bitanacyemura imitangirwe yaa servisi zo kwivuza mu Rwanda mibi. hari ukunyereza iyo misanzu itagira control bakanatera abantu ubwoba ntibafashe abayitanze. Ese bose bafashe icyemezo cyo kwanga kuyatanga bahagarikwa bose kuvura?

  • uravuga utaratumizwa ngo warigumuye ugaterwa ubwoba ngo iyo diplome yawe twahita tuyihindura igipapuro !!!!? sha narumiwe koko. Uru rwego ahubwo njye mbona rwarihaye ububasha buruta ubwa leta

  • Ahubwo baturebere no muri council y’abaganga (ordre des médecins)naho harimo gukabya cyane ku mafaranga basaba buri mwaka!Kandi iyo watinze baguca amande kuburyo budasanzwe kugeza ubwo contribution yawe yikuba inshuro nyinshi!Twibaza uwabahaye ubwo burenganzira bwo gutanga igihano nk’icyo kandi nta handi biba!

  • Niba n’ibihugu byateye imbere bibamo .Abayoboye abagize izo ngaga nibahembwe na Leta bareke kwiba abachomeri.Ibizami bikorwe byateguwe hagendewe kuri couriculum y’ibyo bize.Babace aya inscription gusa.urigero n’a 10 000 Utsinzwe ajye akora repêchage y’ibyo atatsinze kugeza igihe abitsindiye.naho ubundi biriya ni ibujura.Nibikomeza gutyo abashoboye kuva mû Rwanda bazaruvamo.Kandi haveho akarengane KO kuvuga ngo uwize hanze atange menshi kuko twese turareshya imbere y’Imana n’amategeko.Mwiduhohotera mutazakurura imitwe y’ibyihebe mû Rwanda.kandi buri mwaka ikizami kibe.Ni gute waba ufite equivalence ukamara imyaka 6 utemerewe gukora mu rwanda uri umunyarwanda???????Upigane ku kazi utsinde ;bakwime akazi ngo ntiwemerewe.Bitugeze ahantu.Turabasabira ku mana tutaretse na Nyakubawa Paul Kagame.Imana ibibafashemo.

    • Ese ubu ntibabona ko batemerwa n abo bayobora???? bagiye neza bakareka kuduteza abalejiyo,…………………

  • Muraho neza yemwe!

    njyewe sintekereza ko gukoresha ibizamini abakirangiza kaminuza ngo harebwe ubushobozi bwa bo ari ikibazo!
    ibibazo mfite ahubwo ni ibi:

    1. Abo bo mu rugaga nubundi ni abarimu muri izo kaminuza zigisha abo bana, baba baragiye bababaza, babasanga no murugaga bakababaza.ibyo ni ibiki?
    2. ubu intero n’ inyikirizo y’agatsiko kayoboye uruganga iravuga ngo bashyizweho na leta none turabarwanya, kandi nitwe twabatoye ntabwo bashyizweho naleta nkuko babivuga.Icyashyizweho na leta ni urugaga, ariko abaruyobora nitwe twabatoye mu nteko rusange yabereye muri alpha palace hotel. tumaze kubatora badoda itegeko ribabeshaho ubuziraherezo! ubu ngo nta assemblee generale icyemewe! kandi niyo batorewemo! Mandat ya bo yararangiye ariko banze kuvaho bahora batumira inama y’ubutegetsi nayo yarangije manday yayo ngo niobongeze undi mwanya wo guteggura amatora. so, illegal people bakongeza mandat ya illegal people for ever and ever! Leta ikwiye kudutabara ikaba ihagaritse ibikorwa bya Ruriya rugaga hakabanza hagatorwa abayobozi buri wese yibonamo!naho ubundi ibintu birakaze da! Erega ni ibyo muvuga ngo HE yavuze ko bagabanya amafaranga, barakubwira ngo yabivugiye ku rugaga rw’abaforomo ngo RAHPC yo ntibiyireba!!! urabazi ariko?

    • Ako gatsiko ngo ni council gakorera Kicukiro gotebera Prezida wacu Pahulo Kagame service mbi zivugwa mu buvuzi nizo ko kaziri inyuma nigute diplome zemewe muRwanda ziteshwa agaciro? Mineduc igomba gusabwa ibisobanura Abadepite kuki basinziriye ?

    • Byapfuye kare mutora abantu batagira amategeko abagenga. Ubwo se mwabatoye mukurikije iki ? Iryo tegeko se badoze remejwe nande ? Mwari kuba mwarabanje gushyiraho amategeko, hanyuma mukabona gutora abayobozi. Na Leta burya iyo ijya gushyiraho ikigo irabanza igashyiraho itegeko rizakigenga hamwe na structure zacyo.

      Mwe rero ibyanyu biracuramye, ariko ikigaragara ni uko abanyarwanda mwasagutswe n’ubwoba, nta kuntu mushobora gutegekwa n’abantu bari illegal, ngo namwe mubure kuba illegal, urwo rugaga rwagombye guseswa, hakajyaho urugaga rumwe gusa rubumbiyemo izo nzego zose z’ubuvuzi (ababyaza, abaforomo, abaganga, na ba doctors niba narwo rubaho), kuko ntabwo twazajya tugira urugaga kuri buri kicyiro cy’amashuri cg cy’ubuvuzi (generalists, pediatricians, surgeons, nurses, anesthetists, ortho, dentists, gynecologists, radiologists,…) ubow inzo ngaga zose ministeri yo yamenya izigenzura gute ?

  • Harakabaho umuseke.rw ! Ubuse ibya Major damascene Gasherebuka byazamenyekanye gute ? Nugerageje gusobanuza ,amukubita convocation akaicisha nokumukoresha we ,ukibaza nibagusobanuza bivuze kowishe akazi ahukorera! Afite ububasha burenze! Birabaje , kubona akazi kakabaye gakorwa na minisante ( mwitegeko) karahariwe umuntu kugitike nawe ukunze ibintu birenze ukwabandi!
    umuntu kwicara ati hagomba kubaho iki kikabaho pe! nakamana! ubuse agirango inteko ishingamayegeko ibiraho iki? igitekerezo cya major nintaviguruzwa! Rwose mutabare ,harakarengane!

  • iyo ushatse kuvuga baguca intege ngo bariya Bantu bashyigikiwe n’ibukuru!!! ubwoba bukakwica. aka ni akarengane pe! iyi council itumariyiki?

  • Ubuyobozi nibureke kurebera kuko birarenze pe!!!!!!!!! niba urugaga rugizwe nakagatsiko runaka kataregeje abantu 10 kavuguruza minisiteri iyoborwa naminisitiri nazakaminuza ziyobowe ninti duha abana bacu ngo babahe ubumenyi tubizeye nyumango ubumenyi bahawe ntibwuzuye ngo agatsiko karusahurira mumifuka kasanze ntabumenyi. ese niba Nyakubahwa ayamakuru amugeraho yakuyeho izo minisiteri nizo kaminuza hagakora abo bagize urugaga ko nubundi abakozi bakora muribyo bigo bahembwa menshi, ko wenda narubanda nyamwishi rwantaho nikora, rutagira aho rukura ubwisungane mukwivuza ntibwahabwa ayo ahebwa abakora aho. nanone nkibaza nti gute agatsiko gatesha agaciro ibyo minisiteri yeje ese ubwo sugusuzugura leta? ese niba ubuyobozi bwose bwigihugu (guhera kukigo cyigishije kugeza muri perezidase)buzi icyi kibazo bugatuza ntibugikemure ese ubwo twe nkabaturage tuzajya kwivuza kumuntu ufite agahinda ko akorera rubanda ese ubwo azakuvura neza. ikindi ese kurengana biremewe ntugire ukurenga nura.
    Nyakubahwa Perezida w’Igihugu cyacu cyu Rwanda (PAUL KAGAME) twe nkabanyarwanda turakwingize niwowe ukemera ibyananiranye none dore niki gikemure kuko turazi nizako ufite ububasha bwo kugikemura.
    Mubyukure Urugaga rwananiwe gukemura icyi kibazo
    Minisante nayo nuko kuko amabaruwa asaba kurenganurwa barayabonye
    Minedic nayo nuko kuko amabaruwa asaba kurenganurwa barayabonye
    Minisitiri w’Intebe nawe nuko kuko amabaruwa asaba kurenganurwa barayabonye
    abo bose ntibagikemuye ahari wenda reka tuvugeko kikiri munzira kitarager kubo kigomba kugeraho arikose cyikamara amezi 6 munzira.
    Ubu amkuru ahari nuko no munteko nshinga mategeko cyahgeze twizereko bo nkuko arintumwa zarubanda.
    Murakoze bantu mufite icyo kibazo muhumure mukore akazi neza nabatagafite bitewe nuko mutahawe icyo cyangombwa bigiye gukemuka.

  • aba Bantu bararya bakarya n’akataribwa! aka ni akarima biherewe ko gusaruramo ntacyo bashoye. tekereza guhora nyuma ya buri myaka ibiri umuntu atanga 50,000 utamenya aho arigitira! aba Bantu bakwiye gushyikirizwa inkiko bakabazwa aho ayo mafaranga ajya! ibi ni ubujura mbisubiremo ni ubujura !

  • Turatabaza HE perezida wa Repubulika kuko niwe wenyine waturengera; twatewe n’abajura biyitirira leta, barica bagakiza. muri make bihaye ububasha burenze ubwa leta! Ni agahugu kabo biyoborera uko bashaka ,bishyiriyeho amategeko . ngo ntibasimburwa, bategura amatora bagasubika uko biboneye, mandat yabo yararangiye banga kuvaho! nimuturenganure .

  • YEMWE IBIRAHA RWOSE BIRASEKEJE BURIWESE ARAVUGA UKO YUMVA IBINTU ARIKO NI DEMOCRATIE KOKO BURI WESE AVUGA IBYO ASHAKA.GUSA NDABONA HANO ABENSHI MURI MWE INGAGA MURI KUZIREGA ARIKO BIRUMVIKA NKUMUNTU WIZE BAMUHETSE KUGEZA ABONYE DIPLOME NTIYAKWIFUZA EXAMEN IGENZUWE KUBURYO BWO HEJURU.UMUNTU WIZE ECONOMIE AKAJYA KWIGA NURSING MURI CONGO CG I BURUNDI NTIYAKWIFUZA INGAGA,UMUNTU WIZE MURI PHILIPINE ARI NURSE AKAZA ARI SURGEON NTIYAKIFUZA INGAGA.UMUNTU WIZE ELECTRICTE AKAZA ARI MEDECIN GENERALISTE NTIYAKWIFUZA INGAGA YAZA AHA KURU RUBUGA AGASHYUSHYA URUGAMBA.
    ARIKO INAMA IRUTA IZINDI IBYO URIKUVUGA BIFITE EVIDENCE/PROOF UBU UHAMAGAWE ATI DUSOBANURIRE NEZA.UBU SIWOWE EJO UZARANGIZA UGATANGIRA KURUSHYA LETA NGO WABUZE AKAZI KATWAWE NABANYAMAHANGA KUKO WOWE UTUJUJE IBISABWA YEWE UTANEMEWE KWINYAGAMBURA.
    SINSHIGIKIYE KO HAKWA AMAFARANGA YUMURENGERA KDI ABANTU NTABUSHOBOZI BAFITE ARIKO EXAMEN ZIGOMBA KUBA TUGAHUZA NIBYO ISI IDUKENEYEHO TUKAYITEMBERA NTA RWIKEKWE.ABENSHI MURI MWE MWIRIRWA MUVUGA NGO MUFITE MASTERS KDI ARI FRAUD MWAKORESHEJE ARIKO KUKO MUZI KOKO INGANGA ZABATAHUYE MURACA INYUMA YA EXAMEN MUKAZISEBYA!NIBANGAHE SE MURI KAMINUZA YU RWANDA ABANYAMAHANGA BARI BAMAZE IMYAKA BAHEMBERWA MASTERS BADAFITE ARIKO AHO INGANGA ZIMAZE GUTERERAMO BAMWE NTIBAMENYEKANYE
    INGANGA ZIRAKENEWE MU RWEGO RWO GU PROTEJA UMWUGA,ABATURAJYE B’IGIHUGU.UMUNTU ARAZANA DIPLOME AVANYE MUBUHINDE WAMUBAZA ATI WAGIYEYO ATI HOYA WIZE GUTE SE ATI ONLINE, PRATIQUE SE WAYIKOZE GUTE KO MBONA HARIHO AMANOTA AGAKANURA.
    ABENSHI MURAVUGA ARIKO NA NAMAKURU AHAGIJE KOKO MUFITE INGAGA ZIKWIYE GUTANGA AMAKURU AHAGIJE MUBURYO BWOSE KUKO POOR COMMUNICATION NIYO ITEJE IBIBAZO

    • Ariko sha uwo mwuga uvuga urahuzi?? uruta hypocrate na Nightinghale n izindi ntwari zabidutanzemo, ibyo bagupakiyemo ngo uze kuyobya uburari,kubera ko mwirwa muyasangira.MWESE TURABAZI . Gusa buriya nibagera mu gihome bazize ibyo birwamo uzabafasha kuyishyura. Bariya bakozi Major n abambari be bashyizeho tuyobewe amasano bafitanye????

      Murabesya nta cyahishwe cyitazahishurwa/// ese ubu aba bantu bose bataka barigiza nkana. PLZ be patriotic.

    • Icyo isi igukeneyeho ni ukuyisiga ari nziza kuruta uko wayisanze, si ukwisenyeraho nk ihene ukiba abantu kubera inda nini yakunaniye.

      Be a Ghandian practitionner

  • Ariko bavuze ko utarize ikiganga adakwiye kwinjira muri uwo mwuga byaba bisobanutse aho kubigenderaho ushaka iindonke nka Major niba koko ibyo bavuga ari byo? njye sindi umuganga ariko hari umuntu wize indimi twiganye umu arii muri america hafi kuba Doctor

  • ngewe ndibaza nti reka tuvuge ko council umuntu ayikoze agahabwa licence,ese iyo umuntu bamubwiye ngo licence yawe yabaye expired kandi uri mukazi ese ubumenyi buba bwaragabanyutse cg ngewe mbona bwakabaye bwiyongera.aha abacuruzi baba benshi!ariko iyo umuntu ashatse gucuruza mu mwuga wacu burya biba byapfuye mba nkwambuye!

    • Ese nyine koko, ko ntunze Categorie yo gutwara imodoka nkayikoresha ikampa 450,0000Frw on Actros, ko twishyura 5000Frw pour cinq ans??/ Abajura babakinze amakarito mu maso.

  • Ibi bintu birimo ibintu byinshi: Gukurura ruswa, kubangamira abantu bize amashuri amashuri yabo akaba impfabusa, kubangamira ihame ryo kwishyira hamwe ku bushake, gusuzugura MINEDUC no kubangamira uburenganzira bwa muntu.

  • mbega wowe ubwo rero baragushutse ngo council ikumenyekanisha mu rwego rw’isi maze na HE ntayizi cg ntabwo wumvise ko yasabye ko isobanurwa muri cya kiganiro yabaye abanyeshuri ubu koko na UR iracyari kwimenyekanisha muri UNESCO NONE NGO RAHPC IRAZWI wasetsa n’uvuye gushyingura…pe

  • mbega wowe ubwo rero baragushutse ngo council ikumenyekanisha mu rwego rw’isi maze na HE ntayizi cg ntabwo wumvise ko yasabye ko isobanurwa muri cya kiganiro yabaye abanyeshuri ubu koko na UR iracyari kwimenyekanisha muri UNESCO NONE NGO RAHPC IRAZWI wasetsa n’uvuye gushyingura…pe ikindi niba mudushakira ibyiza mwaretse twe tubifitemo inyungu tukabyikorera mbese uteganya guhunga cg kujya hanze akaba ariwe ushaka iyo nyongera ya diplome ikindi kuki mubikora kuri diplome za Leta y’uRwanda Wenda wambwira uti muba mureba ko bataziibye batarigeze biga kuki mutabirekera noteri wa Leta wemewe mwe mwemeza imyimerere ya diplome gute?by’agahomamunwa mugakoresha ibizamini mu bushobozi ki?

  • Yves ibyo uvuze birumvikana, uri umuntu w’umugabo. bikurikijwe ntacyo byakwica

  • Aka ni akumiro! Abadepite dufite mu Rwanda barasoma bagasesengura ibyanditse nibura?
    Birababaje mu gihugu kivuga ko ari intangarugero mu iterambere naho ari uguteka imitwe.
    Badepite akazi kari aha ,abaturage barababaye. Comptoir pharmaceutique zarafunzwe ariko abavuzi ba gakondo basigara bakora… mbega abanyarwanda.Iyi systeme y’ubujura tuzayikizwa n,iki koko?sinanze ko urugaga rubaho ariko ako kayabo k’amafranga umuntu atanga ni ayo kujya he? Vol calcule’.Iyi systeme yose ni iy’amabandi.Bambe ngo no kubona imbuto yo guhinga uyiguze nabyo nabyo ngo ni ukujya mu rugaga rw’Inkeragutabara, kugira ngo ubone ifumbire ni uguca mu rugaga utanga amafr yawe unahenzwe,,,aka ni agakabyo,ni ugusuzugura abaturage birenze ,kubera kubabikamo ubwoba ngo uvuze mumurase ,nibyo nyine,mu Rwanda nta manifestation ariko mumenye ko abo bose bataka mukicecekera mubitse des bombes a retardement. A bon entendeur Salut.

  • Ariko abo batanga ibyangombwa bo bize iki?cg bize he abandi batize? Nge abantu mujya munsetsa rwose, ko nta numwe ufite na PhD yaba ari ukuriye council cg uwo mwanditsi, bo ni bantu ki basumba abandi? abo bana baha ibizamini ko bigishijwe nabantu bafite za PhDs, none ngo abantu batanafite izo degree ngo nibo batanga ibizamini. Nge narumiwe rwose banyarda, muvaneho abo bantu biba abana burda.

  • @BOSCO HAKIZIMANA,
    Muvandimwe wowe ndumva uhamya neza ko MINEDUC yagaragaje kudashobora gutahura abiyoberanya nkabashoboye nabafite ibyangombwa byibicura no, ukavugako ibyananiye MINEDUC ubu mwebwe(Za Councils izo uvugira kuko urigaragaje ntiwemera akababaro abavugiwe na Umusele bafite) mubigeze kure mubikemura ,arinako mugwiza imitungo musahura abatishoboye bavuye muma kaminuza yizewe nka University of Rwanda, mubimisha imirimo ngo muracyaba genzura, ese urumva umuntu urangije kwiga muri University of Rwanda yaga kwiye kukunyura imbere ngo ubanze usuzume diplome ye???Nonese niba mama uwo umwubashye nubwo mutabikora gutyo, uwo we wazanye ibyangombwa byibihimbano uri police ngo ura mukurikirana?inshingano za Council niba ariziriya uvuze, byaba byiza bazimuriye muri MINEDUC, kandi zikagenerwa Budget na Leta, bitagombye gukurura umuteka no mukeya gutya.
    Ahubwo barebe neza ko Minisiteri y’Umutekano itagakwiye kuza muri iki kibazo.

    Ndumva biri mo kumvikana ko utari wemera ibibazo Council ziteje zitanasize abo zivugako zigenzura, buri myaka 2, cg 3 ngo hishyurwe andi mafaranga.Ibi ntaho byageza umu Nyarwanda ukeneye iterambere twazaniwe na President wacu dukunda cyane, Nyakubawa Paul Kagame.

  • Nkuyemo ibintu bitatu
    1:Iyo council nta support ya banyamuryango bayo ufite, mbega ntibayishaka, ibi bigaragaza ko ikora nabi cyangwa abanyamuryango batazi neza uburyo yagiyeho, kuricyi numva izi nshingano za professional assessment zakorwa na leta, ikigire ikigo cya leta kuko bigaragara ko imikorere yiyi council ari mini.
    2;Ingingo yakabili nuko Examen aringombwa,ntanimpamvu yogutinya examen gusa bigomba guca mumucyo kandi examen igatangwa nabantu babikwiye koko,babifitiye ubushobozi.
    3:Amafranga yakwa nimenshi cyane, nambere yuko bamwe bavuga ngo leta nifashe iyo council nibabanze bagaragaze uburyo ayo mafranga akoreshwa, ntibikwiye kwitwaza council kugirango kunyungu nabantu bake.

    • Icya4: bagomba kubazwa kugirango basubize amafaranga yose bibye abana b’uRwanda

  • uzajye kuli google,ncnm,uzasanga witwa student malgre diplome ufite.kugenzura diplome no gutanga ibizamini nibyo ahubwo ikibazo ni cash nyinshi zisabwa kandi niyo ufite iyo licence haraho,usaba akazi ugakora ikizamini .evaluation aho aliho hose mu kazi ni ngombwa.amafaranga?kulihira ikizami inshuro2?gutinda kubona izo licence nikibazo.jye mbona uyu mushinga ali mwiza aliko wizwe muburyo budafitutse ngo unogere abo ureba

  • abaganga muzarira,nabaturage mushinzwe gufasha barire kubura mutuelle amaherezo azabayahe

  • Turatabaza ngo Perezida HE Paul Kagame yumve uku kurira kwacu aduhoze kuko twugarijwe n’amabandi yiba Ku mugaragaro! aba bantu bihaye ububasha bwo kwiba bakabeshya leta ngo ni council mpuzamahanga. uriya mu major uyiyobora we ameze nk’abanyagitugu isi yagize mu kinyejana cya 20; tekereza umuntu wandikira umukoresha wawe ngo asabwe kukumenyesha ko ugomba kwitaba! iyi council yihaye ububasha burenze ubwa leta ! kuburyo twe dutekereza ko hari izindi ngufu bishingikirije twe tutabona.

  • Perezida wa Repubulika nawe yaragowe! mbonye izi comments zose abenshi baratabaza perezida kuko ntarundi rwego bizeye. ibi ni bibi cyane Ku gihugu cyacu kuba abanyarwanda Bose yaba abize n’abatarize ntabushobozi babona muzindi nzego , ibi bituma izindi nzego zibaho nkabaringa! mugihe nuwibwe igitoki yumva ko azarenganurwa na perezida ibi ni bibi cyane.

    • @Mukarwego nonese niba abandi bashyikirizwa ibibazo ntibabikemure uragira ngo bigende gute? ahubwo twe tujye dushima Imana kuko dufite perezida wumva ibibazo kandi bigakemurwa.

    • menya utasomye neza nta rwego batabigejejeho (ministeri w’intebe,inteko ishingamategeko)ariko urumva kurega urugaga ruyobowe na Majoro ntibiba byoroshye iyo umuregera umu siviri niyo mpamvu HE nk’umugaba w’ikirenga akaba na Prezida wacu ariwe utegerejweho amakiriro

    • umuseke mwakoze kumva akababaro kacu mukagatangaza! ibi bintu bimaze kungera ahantu kuburyo utabyumva! tekereza gutunga diplome umuntu akajya ayisorera buri myaka 2 ugatanga ibifaranga by’umurengera bikigira mumifuka y’abantu Ku giti cyabo!

  • Muraho mwese? dore jye uko mbona ibintu :
    1.urugaga rurakenewe ariko rwo kwaka amafaranga yumurengera

    2,umuntu ukirangiza ntakakwe ayo mafarnga angana atyo bajye bategereza nibura abone akazi cg se bibe forever nta kuvuga ngo buri mwaka ajye atanga amafaranga.ayo mande nayo ni akarengane.

    3 kuki baka amande? ngo wakererewe kwiyandikisha

    4 gutanga 20000frw ngo kwiyandikisha, nyuma yamezi ngo 50000frw yo kuguha license, kuki utatanga aya license bKabikorera rimwe uje ukuzuza dossier isabwa byose bigakorwa byakwanga??

    5 abantu bakora muri izo ngaga bose bakora ahandi, unajyayo ntubabone, cg ugasanga bahafite umunsi umwe gusa mucyumweru, nyamara bagahrmbwa bya bifranga dutanga batanakora, kuki batashaka abakozi bari permanent ?

    6kuki abandi mugihugu badasorera izo ngaga? ubu se ba comptable, ba ITs, abanyamakuru,nabandi banyamyuga benshi ko badakora ibyo bizami bya Council baba bakora naboli ngo nuko batabikoze?

    7 ibyo bibazo biri muvuzi gusa yaba Allied, za nursing.. mwaretse tukazandikira inteko ishinga amategeko tukandika ibibazo dufite twebwe abagenerwabikorwa byaba ngombwa na perzida wacu akabimenya??

  • Mutubarize abo bantu birirwa badutesha umutwe dusiba akazi ngo tubirukeho tubahe frs kandi ntibazi nibyo dukora ejo bundi bandikira abayobozi ngo batwirukane kandi twarabishyuye ubuse koko abo bantu ni bantu ki batubuza akazi tumaze 15yrs mu kazi ka laboratory twarize none ngo baratwirukanye ni bantuki batubuza amahoro mutubarize kweri.Duhora dushima Nyakubahwa kuko we yumva ukuri kandi vuba Imana imurinde iteka.

  • Dukore hashtag Ku mukuru w’igihugu ibi bitekerezo byose bimugereho Wenda hagira igikorwa.

  • hari ibintu njya nibaza bikanshobera:
    .aya mafaranga atangwa ajyahe? ko nta training nta workshop, nta conference , iki kitwa council kimariye iki aba members? ubu leta yo ntibona ko ibi ari umuyoboro wo gusahura abantu bitwaje ikintu kiraho cya baringa kitagize icyo kimaze: ubu service zihabwa abarwayi zariyongereye kubera council ? nongere mbaze iyi council imaze iki? RAHPC yo Ni umwaku kabisa

  • @Gashugi icyo kibazo nanjye njya nkibaza, iyi council imaziki niba nabayigize batazi icyo ibamariye? kuki leta irebera abantu bahohotera abandi?

  • Njyewe gashwiriri inama natanga:
    1. Nibakureho amafaranga yishyuzwa maze basigarana inshingano ya evaluation maze murebe ko ikibazo kizaba kidakemutse. Nabonye barikungahaje bafite namamodoka ya council, ayo mafaranga akuweho babura icyo bakora bagataha. Icyakora bihangiye imirimo da.
    2. Nihashyirweho uburyo bunoze kuko nta transparency igaragara muri ibi bintu. Harya Transparency Rwanda ko itagira icyo ivuga kuri ibi bintu, irebe ko nta ruswa, akarengane, nibindi…

  • Ariko se ninde wabazirikiye muri icyo kintu mwita association (ntazi) ku buryo umuntu ashobora gusahurwa abireba akarekera aho ngo ategereje President. President se natagira icyo abikoraho muzabigenza mute ? Kuba association itegekwa n’uwitwa major, ntacyo bivuze na mba, major can be challenged and actually disobeyed. Nimwange agasuzuguro, mwese muyivemo hanyuma murebe ko hari ubashyiraho agahato, nahagira ukabashyiraho n’akazi mube mugaharitse. Asyii !

  • hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh, ariko namwe ntimugakabye,ubwo ariya mafaranga ni menshi?inoti y’ijana umuntu ajyana mu kabari iminota 15 agashira nta na ka broshette ariye?

  • Ark njye mbona abaganga bo mu Rwanda bakwiriye kujya bahabwa exam mukazi hakajyamo abagashoboye nkurikije ukuntu bamaze iminsi bakora amakosa wagirango baba barize nabi reba nkubu ukuntu bari gukwepa exam

    • Monsieur, l habit ne fait pas la Moine. ikizami si cyo gituma haboneka abakozi bazima. Dufite ministere ishinzwe abakozi, tukagira ishinzwe uburezi, ibindi byihuruza ni ibyo gukama abana b u Rwanda.
      Ibyacu bibaye nk iby abamotari peee

    • mucyo biragaragara ko ibyo UVUGA utabisobanukiwe kuko nubundi ibizamini birakorwa ntawe ujya mu kazi atabikoze bya usoma neza wumve ikivuzwe turi kuvuga ibizamini bituma ubona icyo bita licence gituma ngo diplome yemerwa mu Rwanda naho ibyo gupfa byo mu bitaro kubyitirira ubuswa bw’abavuzi ni ugukabya kuko hari n’aboherezwa mu Rwanda bavuye mu burayi bakaza barapfuye

  • mubure kujya gutegura Exam muririrwa muvuga ejo muzavuga ngo zabatsinze.
    Niba mwarize ikibazo kirihe?
    wenda babagabanyirize amafaranga naho kwanga exam ntabirimo

    • Kalimu wikwitiranya ibintu kugirango urangize kwiga uba ukoze ibizamini bitaro munsi y’100 ni gute UVUGA ko abantu batinya ikizamini soma neza ikibazo ni uko gikorwa cyane amafrw ndetse n’igihe cyo kubikora n’impamvu yabyo nibura iyo biba ari ikizamini gituma ujya mu kazi si ukugitsinda ugakomeza kuba umushomeri ikindi kitumvikana ayo mafrw acibwa abantu ashingiye ku rihe tegeko wasobanura ute ukuntu umuntu asorera. diplome kandi asanzwe atanga TPR(UMUSORO KU MUSHAHARA) ikindi utavuzeho bafite bushobozi ki bwo gukoresha ikizamini no kugikosora (aha ndavuga ubushobozi mu bumenyi)wasobanura ute ukuntu umuntu ufite licence akosora umuntu ufite Doctorat cg master’s, aha siniriwe mvuga umutekano w’ibizamini n’amahame yo gukosora IKI KIBAZO NICYO GITUMA ABENSHI MU BAKORA BATSINDWA KUKO UKOSORA NAWE NTA BUSHOBOZI ABA AFITE KUKO GUKOSORA NTABWO ARI IBINTU BYOROSHYE KERETSE ARI CHOIX MULTIPLE NAHO ,GUKOSORA IMVUGO BISABA UBUSHISHOZI RWOSE BARIYA BADAFITE CYANE IYO UKOSORA UMUNTU MURI KU RWEGO RUMWE CG AKURUSHA UBUMENYI

  • JYE AHUBWO MBONA UMUKURU W’IGIHUGU ATARASOBANUKIWE NEZA IBYABIRIYA BIZAMI.KUKO NTIYARI KUBYIHANGANIRA MBA MBAROGA

  • ibyo byo we HE yagize ngo bakora ikizamini ngo babone akazi ntaziko ugitsinze akomeza kuba umushomeri

  • hahahhhhhhh…. ibi birenze kuba ubujura ahubwo ni ubugegera, ngo license yabaye expired! kuki leta yemera ubu bujura koko?

Comments are closed.

en_USEnglish