Digiqole ad

Turashaka kwibutsa abantu ko urufatiro rw’ukuri ari Yesu- Light Gospel Choir

 Turashaka kwibutsa abantu ko urufatiro rw’ukuri ari Yesu- Light Gospel Choir

Abazitabira iki gitaramo bazibutswa ko umwami Yesu Kristo akiri ku ngoma

Umuyobozi wa Kolari ‘Light Gospel Choir’, Rutagengwa Emile avuga ko igitaramo kiswe ‘True foundation Concert’ cyateguwe n’iyi kolari kigamije kwibutsa Abanyarwanda ko ipfundo ry’ubuzima bwabo ari umwana w’Imana ‘Yesu Kristo’ kandi ko akiriho.

Abazitabira iki gitaramo bazibutswa ko umwami Yesu Kristo akiri ku ngoma
Abazitabira iki gitaramo bazibutswa ko umwami Yesu Kristo akiri ku ngoma

Iki gitaramo kiswe‘True foundation Concert’, kizaba kuri iki cyumweru, taliki ya 18 Nzeri, kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, kikazabera mu itorero Bethesda Holy Church ku Gisozi.

Muri Timoteyo 2:19, hagira hati “ Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo ‘Uwiteka azi abe, kandi ngo Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye’.”

Ni ijambo ry’Imana ryanditswe mu bihe byo hambere ariko rishushanya ubuzima bwa none. Kolari ‘Light Gospel’ ivuga ko iki gitaramo cyayo kizatangirwamo ubutumwa bwo kuburira Abanyarwanda kugarukira Imana kuko muri iyi minsi abantu bakomeje kwijandika mu byaha.

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke, Rutagengwa Emile uyobora iyi Kolari yavuze ko iki gitaramo kizaba ari icy’umwuka ndetse ko yizeye ko hari benshi bazagandukira Imana kubera ubutumwa buzagitangirwamo.

Ati ” Urufatiro rw’ukuri ntabwo ari amazu meza, ntabwo ari amafaranga, nta n’ubwo ari amazina yabo, ahubwo ni Kristo Yesu, ni byo twifuza kwibutsa abantu.”

Avuga ko  abazitabira iki gitaramo bazataha basizwe amavuta n’umutima ukomeye kuko imbaraga z’Imana zizigaragariza muri iki gitaramo.

‘Light Gospel Choir’ ifite intego yo kwagura ivugabutumwa, haba mu Rwanda no hirya no hino ku isi binyuze mu butumwa buba bukubiye mu ndirimbo zayo.

Hashize amezi atatu batangiye iri vugabutumwa ryihariye ryo gufasha Abanyarwanda kugarukira Imana, ku nshuro ya mbere bagiye mu karere ka Bugesera ndetse bakazanakomeza na nyuma y’iki gitaramo giteganyijwe kuri iki cyumweru.

Aba baririmbyi bamaze imyaka itatu bakora umurimo wo guhimbaza Imana, bakaba bafite indirimbo z’amajwi nyinshi na Album y’amashusho baherutse gushyira hanze.

Biteganyijwe ko umuririmbyi Patient Bizimana umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza azifatanya n’iyi kolari muri iki gitaramo.

Iki gitaramo kandi kizanitabirwa n’itsinda ryo kuramya n’isanamitima ‘Healing Worship Team’, n’abayobozi b’itorero ‘Bethesda Holy Church’ bazaba bayobowe na Bishop Rugamba.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish