Digiqole ad

Amanyanga mu gutanga inyongeramusaruro yavugutiwe umuti

 Amanyanga mu gutanga inyongeramusaruro yavugutiwe umuti

Min Mukeshimana avuga ko amanyanga mu gutanga inyongeramusaruro yahombyaga Leta atari macye

Gahunda ya ‘Nkunganire’ yo gutanga inyoneramusaruro ku bahinzi yakunze kumvikanamo ibibazo byo kunyereza imitungo yabaga yashyizwe muri iyi gahunda ndetse bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bagiye bagiye baryozwa kunyereza iyi mitungo. Ubu hashyizweho ikigo ‘Agro Processing Trust Company’ kitezweho gukemura ibi bibazo.

Min Mukeshimana avuga ko amanyanga mu gutanga inyongeramusaruro yahombyaga Leta atari macye
Min Mukeshimana avuga ko amanyanga mu gutanga inyongeramusaruro yahombyaga Leta atari macye

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Kabiri w’iki cyumweru, yemeje ikigo ‘Agro Processing Trust Company’ kitezweho kurandura amanyanga yagiye yumvikana muri gahunda ya ‘Nkunganire’ yo guha abahinzi inyongeramusaruro.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gelardine wagarutse kuri ubu buryo bushya, yavuze ko Leta ari yo yatangiye igeza ku bahinzi inyogeramusaruro.

Avuga ko nyuma y’aho Leta yeguriye ba Rwiyemezamirimo iyi gahunda bajyaga bajya gushaka izi nyongeramusaruro bakanazigeza ku bahinzi, hatangiye kumvikanamo uburiganya kuko aba bashoramari bumvikanaga n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakarigisa izi nyongeramusaruro.

Min Gelardine uvuga ko aba ba rwiyemezamirimo bajyaga baza kwishyuza inyongeramusaruro za baringa, yagize ati “ Habagamo kwishyura ibitakoreshejwe, kuko abakorana n’abahinzi bashoboraha kuduha urutonde rw’ibyakoreshejwe kandi bitakoreshejwe.”

Mukeshimana uvuga ko iyi gahunda ishorwamo amafaranga menshi ya leta bityo ko agomba gukoreshwa neza, avuga ko hari n’aho byagaragaye ko rwiyemezamirimo yashoboraga guatangaga raporo ko yatanze ibilo 500 by’inyogeramusaruro  nyamara yatanze ibilo bitarenga 50.

Avuga ko MINAGRI yahise ishaka uko yahangana n’ubu buriganya. Ati “ Mu mezi atanu ashize twahise dushaka ikigo cyaba aho hagati. Uwazinjizaga yazijyanaga akaziha ‘agro dealer’, kandi icyo ni cyo cyadutezaga ikibazo, kuko yavugaga ko yatanze nyinshi, uwayinjije yakwishyuza menshi, aragaruka bagabane.”

Min Mukeshimana avuga ko iki kigo ‘Agro Processing Trust Company’ cyemejwe n’inama y’Abaminisitiri kizajya gikora akazi ko kugeza ku bashinzwe guha abahinzi inyogeramusaruro (abazwi nka Agro Dealers).

Iki kigo kandi cyahawe inshingano zo kuzajya gikurikirana kikamenya ko inyogngeramusaruro zageze ku bo zigenewe ndetse kikazana urutonde rw’abazibonye.

Min Mukeshimana avuga ko hazanatangizwa ikoranabuhanga rizafasha abahinzi mu bijyanye no kunguka ubumenyi bahabwa amahugurwa mu buhinzi n’ubworozi, harimo kumenya amakuru ajyanye n’aho amatungo ari, amakuru y’ingenzi ku buhinzi n’ibindi.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish