Digiqole ad

EAC ko dufite ibigo byinshi kuki nta Komisiyo yo kurwanya Jenoside ihari?- Nyirahabineza/EALA

 EAC ko dufite ibigo byinshi kuki nta Komisiyo yo kurwanya Jenoside ihari?- Nyirahabineza/EALA

*Min Busingye ati “ Nta gihugu cyo mu karere gikwiye kwemera kuba indiri y’abakoze Jenoside.”

Mu biganiro bamwe mu badepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) bagiranye na Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda kuri uyu wa 15 Nzeri, Hon Valerie Nyirahabineza yavuze ko mu karere hakwiye gushyirwaho imiryango n’ibigo byihariye byo kurwanya Jenoside. Ati “ Kuki tudafite ikigo nka CNLG/ Komisiyo yo Kurwanya Jenoside.”

Hon Nyirahabineza yibaza impamvu hadashyirwaho komisiyo yo kurwanya Jenoside ku rwego rwa EAC
Hon Nyirahabineza yibaza impamvu hadashyirwaho komisiyo yo kurwanya Jenoside ku rwego rwa EAC

Aba badepite ba EALA bagize itsinda ryihariye, bari mu bushakashatsi bwagutse kuri Jenoside, ingengabitekerezo yayo no kuyipfobya, bakaba bazasura ibihugu bitandukanye bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Valerie Nyihabineza uhagarariye u Rwanda muri EALA, avuga ko abaturage bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba badafite amakuru ahagije kuri Jenoside ku buryo uwaza ayibashishikariza bamwamaganira kure.

Ati “…Ntibazi icyo Jenoside ari cyo, uko yinjizwa mu bantu, uko itegurwa, uko bayihembera, ntibanazi ingaruka  yayo ku mutekano, ku buzima n’imibereho y’abaturage.”

Iyi ntumwa ya rubanda rwo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba wumvikanaga nk’utewe agahinda no kuba mu karere hakomeje kumvikana ibibazo by’umutekano mucye, avuga ko ibihugu bigize uyu muryango bikwiye gushyiraho ingamba bihuriyeho zo kurwanya Jenoside.

Hon Nyirahabineza avuga ko Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba washyizeho bumwe mu buyobozi n’ibigo bihuriweho n’ibihugu biwugize birimo Nyobozi yawo na za Komisiyo ariko ko mu bijyanye no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo byirengagijwe.

Uyu mudepite wagaragazaga ko hakwiye impinduka mu bijyanye n’uko EAC irwanya Jenoside, yagize ati “ Dufite ibigo/imiryango (Institutions) byinshi ku rwego rw’akarere, ubu dufite za nyobozi, dufite za Komisiyo, kuki tudafite ikigo nka CNLG, Komisiyo yo kurwanya Jenoside ku rwego rw’akarere?“

Nyirahabineza uvuga ko ibi biri mu byo we na bagenzi we bagiye gutangamo ubuvugizi, avuga ko ingamba zikenewe ari izitandakanye n’izisanzwe zishyirwa mu kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo.

Avuga ko EAC ikwiye gushyiraho amategeko yihariye y’amahoro agamije kurwanya Jenoside. Ati “ Bisaba ubuvugizi, imbaraga nyinshi, bisaba ibiganiro n’umuhate w’abayobozi bacu.”

Min Busingye avuga ko nta gihugu cyo mu karere gikwiye kwemera kuba indiri y'abakekwaho gusiga bahekuye u Rwanda
Min Busingye avuga ko nta gihugu cyo mu karere gikwiye kwemera kuba indiri y’abakekwaho gusiga bahekuye u Rwanda

 

Nta gihugu cyo mu karere gikwiye kwemera kuba indiri y’abasize bahekuye u Rwanda-Min Busingye

Ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba biza ku isonga mu kuba bicumbikiye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Igihugu cya Uganda kiza ku mwanya wa mbere ku isi, gicumbikiye abantu 147 batangiwe impapuro zo ku bata muri yombi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibarizwamo abantu 145, Kenya icumbikiye 21, mu gihe Tanzania n’u Burundi byombi bicumbikiye abantu 26.

Iri tsinda ryihariye ry’Abadepite bagize EALA biyemeje guhangana na Jenoside, bazanasura ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba kugira ngo bashyire hanze icyaba umuti n’urukingo by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri Johnston Busingye waganiriye n’aba badepite, avuga ko bimwe mu bihugu byo mu karere bikomeje kugaragaza intege nke mu gufasha ubutabera bw’u Rwanda gucira imanza abakekwaho gusiga bakoze Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni imwe.

Ati “ Nta gihugu na kimwe gikwiye kwemera kuba indiri y’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane igihugu twaba duhana imbibi.”

Min Busingye avuga ko Jenoside ari icyaha kidasaza bityo ko uwaba agikekwaho wese n’aho yaba ari hose akaboko k’ubutabera kazagera aho kakamushyikira akaryozwa uruhare rwe. Ati “ Byaba ejo, byaba ejobundi, byanze bikunze abo bantu bazagezwa imbere y’ubutabera.”

Hon Martin Ngoga avuga ko EALA izakomeza gutanga ubuvugizi bwo kurwanya Jenoside
Hon Martin Ngoga avuga ko EALA izakomeza gutanga ubuvugizi bwo kurwanya Jenoside
Aba badepite ba EALA basobanuriwe uko Abanyarwanda bikuye mu bibazo basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi
Aba badepite ba EALA basobanuriwe uko Abanyarwanda bikuye mu bibazo basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi
Min Busingye yabwiye aba badepite ko uruhare rwabo rukenewe mu guhangana n'ingengabitekere ya Jenoside
Min Busingye yabwiye aba badepite ko uruhare rwabo rukenewe mu guhangana n’ingengabitekere ya Jenoside
Bizeje abatuye EAC kutazongera guhura na Jenoside
Bizeje abatuye EAC kutazongera guhura na Jenoside

Photos © M.Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • bayishyireho bazanayiguhe uyitegeke urabishoboye .

  • Kuki nta komisiyo iriho umuntu ashobora kuregera iyo yasagariwe murikimwe muribyo bihugu bya EAC? niriho ntacyo ikora? Uyu mudepite arikurangaza abantu gusa yivugiribyashatse abangaba turabarambiwe sinzi nubashyiraho icyaba yabaciye.

    • byose birashoboka, courage

  • Uyu mudepite kuva u Rwanda rwinjira muri EAC, yahise agirwa umudepite muri EALA, imyaka ibaye 10 ari umudepite none umva ibyo arimo kuvuga, none se yajyanye muri iyo nteko igitekerezo cyangwa umushinga wo gushyiraho iyo Komisiyo barabyanga, none se nkuhagarariye u rwanda mu myaka 10 amaze ntiyarakwiye kuba amaze kumvikanisha aho jenoseide ituruka muri bihugu bigiye uwo muryango. natubwire ibyo yakoze muri iyo myaka yose, turebe niba icyari priorité ari ikihe niba kumvikanisha genoside yakorewe abatutsi kitarikuza mu byambere>

  • Aba ni abo kurya cash gusa. Nk’uyu nari narayobewe iyo yagiye kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish