Digiqole ad

Hugue: Bosco Ntaganda watangiye kwiyicisha inzara yavuze ko yiteguye gupfa

 Hugue: Bosco Ntaganda watangiye kwiyicisha inzara yavuze ko yiteguye gupfa

Jean Bosco Ntaganda avuga ko yiteguye gupfa

Uwahonze ari umuyobonzi w’inyeshyamba za M23 zarwaniraga mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Bosco Ntaganda uri kuburanishirizwa mu rukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC, kuri uyu wa Kabiri yabwiye Umucamanza ko yiteguye gupfa.

Jean Bosco Ntaganda avuga ko yiteguye gupfa
Jean Bosco Ntaganda avuga ko yiteguye gupfa

Mu cyumweru gishize, Jean Bosco Ntaganda yakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara mu kwamagana uburyo afunzwemo.

Jean Bosco Ntaganda wahoze ayobora umutwe w’inyeshyamba za M23 arashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyaha by’ibasiye inyokomuntu byakozwe n’uyu mutwe yari abereye umuyobozi mu burasirazuba bwa Congo mu 2002 na 2003.

Ntaganda yavuze ko kuba adashobora kongera kubona umugore we n’abana be uko bisanzwe byatumye yiheba ngo ni yo mpa yiteguye no gupfa.

Mu rwandiko rwa Ntaganda rwasomwe n’umwunganizi we, agira ati “ Nta buryo mfito bwo kubona umugore wanjye n’abana banjye ukundi meze neza. Niyo mpamvu nta bindi byiringiro. Niyo mpamvu niteguye gupfa.”

Ntaganda kandi yasabye umwunganira mu mategeko kutongera kumwunganira no guhagarika akazi kose kerekeranye n’amategeko yakoraga mu nyungu ze.

Abacamanza batatu bari bagize inteko iburanisha bakiriye bakiriye nyandiko banayigaho.

Bosco Ntaganda yahagaritse kurya mu cyumweru gishize yamagana  icyemezo cyo gukurirwaho telefone ndetse n’uburenganzira bwo gusurwa byose byariho kuva muri 2014. Kuberako ngo yagerageza kuvugana n’abatangabuhamya.

Kuri uyu wa kabiri Bosco Ntaganda yakuriranye iburanisha ry’uyu munsi ku buryo bw’amashusho ari ho afungiye, nyuma y’uko ibizamini bya muganga bigaragaje ko atameze neza ku buryo yatwarwa mu cyumba cy’iburanisha.

Urabanza  rwa Ntaganda rwatangiye kuburanishwa mu  mwaka ushize mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rukorera I Hugue mu Buholandi.

Ntaganda ashinjwa ibyaha 13 byerekeranye n’ibyaha by’intambara ndetse n’ibyaha 5 bijyanye n’ibyaha byo guhutaza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Ibyaha byakorewe mu burasirazuba bwa Congo mu ntara ya Ituri birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu abagore, guhohotera ikiremwamuntu no gukoresha abana mu ntambara.

Reuters

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ntabwo yishe cyangwa yicishije bake.Ahubwo niba ashaka ko bamufasha gupfa bamugilire vuba.

  • Arakarimbuka gusa nta kindi akwiye ! Hanyuma se we imiryango yarimbuye yari yabanje kubaha ibiryo barabyanga ? Imbwa gusa. No kwanga kurya k’umujenisideri guhindutse news koko ! Iyi si irarwaye.

  • Ambwire mutwerere umugozi mwiza hanyuma akemure ikibazo. Burya koko babivuze ukuri ngo abagizi ba nabi nibo bamenya gutabaza ni ijwi riranguruye!! Ubu aka kanya yibagiwe ibyo yakoreye aba congoman mu ntambara zu urudaca yashozaga yigamba ubutwari mu bwicanyi none ati mutampaye ibi ni ibi ndiyahura!! Azabaze abafungiwe Arusha uko babayeho wenda yacisha makeya. Ruriye abandi rutamwibagiwe!!

  • Ntagada imana ikubabarire kuko amahano wakoreye abanye Congo siyoroshye

  • Ubuse abo yiciye ababyeyi bo ntibari abana. Akure aho gutera iseseme none se niwe ugira abana wenyine. Ese iyo atekereje yumva abana b’abandi bo atari abantu.
    Ni ashikame niba ari umugabo yishyure ibibi yakoreye ikiremwamuntu

  • sha muravuga ibyo mutazi wagirango muri mwebwe muri kumuvuga ibyomwafatanije gukora cg akaba yarabikoreye aho mwarimuri ndunva mutagira icyo muvanga abari arusha bazi icyo bakoze kd bazi nabo babikoreye kd ntimururukiko mutegereze icyo urukiko ruzemeza ngomumutize muzabanze mwiyahure mwenyine nubundi ntakundi mwarikuvuga

Comments are closed.

en_USEnglish