Digiqole ad

Abahanga bariga uko abantu baganira n’ibiremwa bidasanzwe byitwa ‘Aliens’

 Abahanga bariga uko abantu baganira n’ibiremwa bidasanzwe byitwa ‘Aliens’

Ibiremwa byitwa Aliens biravugwa ariko nta we uramenya umubumbe bibaho

*Ngo bishobora kuba intandaro y’irimbuka

Abahanga mu by’ubumenyi bagiye gushyira hanze porogaramu yo kugerageza kujya bavugana n’ibiremwa bitazwi (bizwi nka Aliens). Gusa abandi bahanga bamagana uyu mushinga bakavuga ko kuvugana n’ibi biremwa bishobora kuzaba intandaro y’irimbuka ry’ibiremwamuntu.

Ibiremwa byitwa Aliens biravugwa ariko nta we uramenya umubumbe bibaho

Aba bahanga bibumbiye mu itsinda METI bavuga ko uyu mushinga witezwemo porogaramu izafasha abatuye Isi gukurikirana ‘Aliens’ no gutumanaho n’ibi biremwa.

Bavuga ko mu mwaka wa 2018 ari bwo abantu bashobora kuzajya bavugana na ‘Aliens’. Ngo “ …Abantu bazabasha kuvugana na byo aho gutegereza ko biza kutuvugisha ari byo.”

Kuri uyu mushinga utari mushya mu bitekerezo, aba bahanga mu by’ubumenyi bakunze kuburirwa ko koherereza ubutumwa ‘Aliens’ bishobora kuzakururira Isi amakuba.

Umuhanga Stephen Hawking  uri mu bagira inama aba bashaka gukora iyi program, avuga ko gutumanaho na Aliens bishobora kuzatuma habaho iherezo ry’ikiremwamuntu.

Umuhanga w’Umunyamerika, Christopher Columbus yavuze ko yahuye na ‘Aliens’, ariko ko yasaga nk’utakiri umuntu, akavuga ko uyu mushinga uzafasha abantu gutumanaho na Aliens bizatuma umuntu adakomeza kuba umuntu.

Prof. Hawking avuga ko ikintu cyose gishobora gutuma abantu bagirana itumanaho na Aliens byatuma abantu bisanga mu Isi itagira gukura.

Aba bahanga bifuza gukora uyu mushinga wa program izatuma abantu batumanaho na Aliens, bazawutangiza miliyoni imwe y’amadalari, arimo azubakishwa imashini izifashishwa kohereza ubutumwa (transmitter).

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • nibihangane bazabikoreho naraciyeho

  • UMUNTU AMANIKA AGATIYICAYE YAJYA KUKAMANURA AGAHAGURUKA! REKA DUTEGEREZE TUREBE

  • BAREKE BAKOZE AGATI MUNTOZI, NUBUNDI UKOZE MUNNYO ARANGIRIZAMO UKUBOKO. ESE KOBAHEREYE KERA BASHAKA ICYARANGIZA ISI BAKABA BARAKIBUZE, URETSEKO NUBUNDI ITAZARANGIRA IMANA UBWAYO ITAYISHYIZEHO IHEREZO ARIKO INGARUKA ZIBYO BAGIYE GUKORA TUZAZIBAMO BYANZE BIKUNZE

  • erega Paulo yarabivuze ko ahantu ho mw’ijuru hatuyeyo abatware b’aba nyabubasha n’imyuka mibi efeso 6:10-15 kdi rwose birasanzwe ko n’ubundi kuva kera abantu bagirana ubumwe n’iyo myuka.sauli se ntiyagiye andori kubashakayo?ahubwo n’uko bigiye gushyirwa mw’ikorana buhanga naho rwose abantu bamwe basanzwe bakorana

Comments are closed.

en_USEnglish