Digiqole ad

Gicumbi: Abayobozi b’imirenge ngo ntibazongera gufata Itangazamakuru nk’umwanzi

 Gicumbi: Abayobozi b’imirenge ngo ntibazongera gufata Itangazamakuru nk’umwanzi

Abanyamabanganga Nshingwabikorwa biyemeje ko batazongera guhangana n’Itangazamakuru

Abayobozi b’Imirenge yo mu karere ka Gicumbi barahiye ko batazongera gufata Itangazamakuru nk’umwanzi wabo, biyemeza kuzakorana n’Abanyamakuru batahiriza umugozi umwe, byaba ari ibibi bikamenyekana bigashakirwa umuti ariko n’ibyiza bikamenyekana.

Abanyamabanganga Nshingwabikorwa biyemeje ko batazongera guhangana n'Itangazamakuru
Abanyamabanganga Nshingwabikorwa biyemeje ko batazongera guhangana n’Itangazamakuru

Mu biganiro byabahuje, aba bayobozi n’Abanyamakuru bavuga ko uku guhangana hagati yabo byakunze kugaragara mu minsi yatambutse, abayobozi bagatunga agatoki Itangazamakuru gutangaza ibitagenda gusa, Abanyamakuru nabo bagashinja abayobozi kubima amakuru.

Abayobozi b’imirenge bagasaba Abanyamakuru kujya banatangaza ibikorwa byiza biba byaragezweho mu mirenge babereye abayobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenl avuga ko  nta mpamvu yo kuba Umuyobozi   w’umurenge yakwanga gutanga amakuru  kuko biba ari inyungu z’abaturage.

Avuga ko  nta murenge ukwiye kutagaragaza Ibikorwa byabo keretse mu gihe bigaragara ko amakuru akwiye gutangazwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Uyu muyobozi wakomye urusyo agakoma n’ingasire, avuga ko Abanyamakuru na bo bakwirinda kujya bibanda kuri byacitse gusa.

Ashishikariza abayobozi b’imirenge n’Abanyamakuru gukorana, akavuga ko Abanyamakuru bakwiye kumva ko amakuru bagomba kuyabona baciye ku bayozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, Nkunzunwanda John avuga ko mu myaka yatambutse Itangazamakuru n’ubuyobozi byakunze gusa nk’aho bihangana, gusa akavuga ko igihe kigeze ngo bahindure aya mateka mabi.

Avuga ko bikwiye ko Itangazamakuru rikwiye kujya rifatanya n’ubuyobozo mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo guhindura umuryango nyarwanda ukomeye, akanasaba Itangazamakuru kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’abatuye akarere ka Gicumbi.

Ati “Tubakeneye (abwira Abanyamakuru) kurusha uko mudukeneye kuko umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina, dufatanye guhindura abaturage haba muri gahunda z’isuku, imirire mibi, n’Ibindi bitandukanye mwagiramo Uruhare.”

Uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi n’Itangazamakuru bose bakorera abaturarwanda bityo ko badakwiye guhangana ahubwo bakuzuzanya bashaka umuti w’ibibazo byugarije umuryango.

 

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish