Digiqole ad

Nigeria umukecuru w’imyaka 80 yuriye ipoto y’amashanyarazi ngo yiyahure

 Nigeria umukecuru w’imyaka 80 yuriye ipoto y’amashanyarazi ngo yiyahure

umukecuru w’imyaka 80 bamusanze yuriye ipoto y’amashanyarazi

Umukecuru w’imyaka 80 basanze yuriye ipoto y’amashanyarazi ashaka kwiyahura gusa Imana ikinga akaboko kuko bahise bamutabara bakamumanura.

umukecuru w'imyaka 80 bamusanze yuriye ipoto y'amashanyarazi
umukecuru w’imyaka 80 bamusanze yuriye ipoto y’amashanyarazi

Uyu mukecuru ngo bamusanze yamaze kwizengurutsaho intsinga z’amashanyarazi ajyana umuriro mu ngo z’abaturage.

Abakora mu kigo cy’amashanyarazi, bavuga ko uyu mukecuru adasanzwe akora iby’amashanyarazi ahubwo ko bakekako yari agiye kwiyahura.

Abantu bo muri ako gace kabereyemo iki gikorwa baje gushungera uyu mukecuru wari wimanitse ku ipoto y’amashanyarazi.

Ku rundi ruhande hari abakeka ko uyu mukecuru yari yibereye mu migenzo ikunze kugirwa n’abatuye iki gihugu cya Nigeria.

Abantu bo muri aka gace bakaba bari kwibaza igishobora kuza kuba ku muntu watabaye uyu mukecuru bakeka ko yari yibereye mu migenzo y’abarozi.

Bahise bamutabara baramumanura
Bahise bamutabara baramumanura
Bamwururukije bamusaba kutazongera gukinisha ibi bintu
Bamwururukije bamusaba kutazongera gukinisha ibi bintu

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish