I Burasirazuba, ADECCO ngo yiteguye gufatanya mu kuzamura imibereho y’abaturage

Umuryango utegamiye kuri leta witwa ADECCO uratangaza ko ugiye kurushaho gukorana n’ubuyobozi bw’uturere tugize intara y’Uburasirazuba kugira ngo abatuye iyi ntara bakomeze gutera imbere. Uyu muryango umaze imyaka 13 ukorere mu ntara y’Uburasirazuba, wagiye ugira uruhare mu bikorwa bigamije kunganira ubuyobozi mu kuzamura imibereho y’abaturage. Umuyobozi w’uyu muryango, Munyandinda Emmanuel wongeye gutorerwa kuwuyobora avuga ko […]Irambuye

Kigali: Abakorera mu nzu 968 bazafungirwa mu mezi 3 kuko

*Ngo hari aho basangaga inzu ari urusengero kandi nyirayo yarandikishije ko ari Boucherie, *Ngo abafite amazu yemerewe gukorerwamo batangiye kugabanya ibiciro, *Igihe nikigera batarimuka, Busabizwa ati « Nta kindi ni ukubafungira. » Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko inzu 968 ari zo zimaze gutahurwa ko zikorerwamo ibikorwa bibyara inyungu kandi zarubakiwe guturwamo. Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali […]Irambuye

ICC yakiriye ikirego kirega Museveni kwibasira inyokomuntu

Abadepite bane bo mu ishyaka rya FDC (Forum for Democratic Change) ritavuga rumwe na Leta ya Uganda baregeye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha ICC ikirego kirega Perezida Yoweri Kaguta Museveni ibyaha byibasiye inyokomuntu. Uru rukiko rwatangaje ko iki kirego cyakiriwe. Aba badepite bo mu gace ka Kasese ko mu burengerazuba bwa Uganda, barimo Winni Kiiza wabwiye ibinyamakuru […]Irambuye

Pasiteri Mpyisi ngo ibyabaye nyuma yo gutanga k’Umwami Kigeli ni

*Ngo kuba umwami azatabarizwa mu Rwanda ntawundi bishimishije nkawe… Pasiteri Ezra Mpyisi wabanye n’Umwami Kigeli ari umujyanama we, avuga ko kuba Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse ko umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa mu Rwanda ari inkuru nziza kuri we kurusha abandi bose. Avuga ko ibyakurikiye gutanga k’Umwami ari igitutsi ku […]Irambuye

Kayonza: 5 bayobora koperative y’abahinga umuceri barakekwaho kunyereza miliyoni 8

Abayobozi batanu ba Koperative ‘Duterimbere Murundi’ y’abahinzi b’umuceri bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza batawe muri yombi bakekwaho kunyereza umutungo w’abanyamuryango ungana na miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda. Mu batawe muri yombi harimo Perezida w’iyi Koperative, umucungamutungo n’abandi batatu bari muri komite nyobozi y’iyi koperative Duterimbere Murundi. Umuvugizi wa Police y’u Rwanda […]Irambuye

Abantu ntibakumve ko guhera ku busa ari amakabyankuru-Rwiyemezamirimo

Rwiyemezamirimo ukiri mu kiciro cy’urubyiruko ufite kompanyi ya business mu by’Ikoranabuhanga avuga ko iyo abantu bumvise ko umuntu yahereye ku busa muri business babifata nk’amakabyankuru, akavuga ko ntawe ukwiye kubifata nk’ibidashoboka kuko na we hari aho amaze kugera kandi yaratangiriye ku gitekerezo gusa. Aime Ndongereye w’imyaka 32 avuga ko yatangiye akoresha umukozi umwe uhoraho ariko […]Irambuye

Komisiyo y’Uburenganzira ngo ntishobora kwakira utukana nubwo yaba yahohotewe

*Abahesha b’Inkiko baramutse batandukiriye hari uburenganzira bw’abantu bwahazaharira, *Ngo agaciro k’umutungo washyizwe mu cyamunara kagenwa n’abaje gupiganwa… Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu iri guhugura abahesha b’Inkiko uko bakora umurimo wabo bubahiriza uburenganzira bwa muntu. Asobanurira Abahesha b’inkiko inshingano z’iyi Komisiyo, Umuyobozi wayo, Nirere Madeleine yavuze ko bakira ibibazo by’abantu barenganyijwe ariko ko idashobora kwakira ibaruwa irimo […]Irambuye

Kamonyi: Ngo amapfa yatumye baca ukubiri n’ubusinzi

Rwamahungu Desire utuye mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka kamonyi avuga ko mu gihe cyo hambere muri aka gace hakunze kuvugwa ubusinzi ariko ko ubu bwabaye amateka kuko ntawe ukibasha kubona amafaranga yo kunywera ku buryo yagera aho gusinda. Avuga ko kimwe n’utundi duce two mu gihugu, muri Nyamiyaga naho hagezweho n’amapfa yatewe n’izuba […]Irambuye

Gicumbi: Abakora imyuga ngo amaso aheze mu kirere bategereje agakiriro

Bamwe mu baturage bakora imyuga ibyara inyungu mu mujyi wa Gicumbi baravuga ko bamaze igihe kinini bategereje ko bubakirwa agakiriro kajyanye n’igihe ngo barusheho kwiteza imbere ariko ko amaso yaheze mu kirere. Aba barwiyezamirimo biganjemo abakora imyuga yo kubaza no gusudira bavuga ko kubakirwa agakiriro biri mu byatuma bakataza mu muvuduko wo kwiteza imbere no […]Irambuye

Huye: Ngo ntibatanga ‘mutuelle’ babuze n’icyo kurya

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye baravuga ko batanze gutanga umusanzu w’Ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante ariko ko amikoro macye yatewe n’amapfa ari yo abazitira ntibabone amafaranga yo kwishyura. Ubwitabire bw’abatanze ubwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de Sante mu karere ka Huye bugeze kuri 78% mu gihe mu mezi nk’aya yo […]Irambuye

en_USEnglish