Digiqole ad

Urubanza rwa Munyagishari rwapfundikiwe, yasabiwe gufungwa BURUNDU

 Urubanza rwa Munyagishari rwapfundikiwe, yasabiwe gufungwa BURUNDU

Bernard Munyagishari mu rukiko Photo/Martin

*Amaze hafi umwaka aburanishwa atitaba Urukiko…Yari yikuye mu rubanza…

Mu rubanza Ubushinjacyaha buruku bw’u Rwanda bukurikiranyemo Munyagishari Bernard ukekwaho ibyaha bya Jenoside birimo gufata ku ngufu abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 21 Gashyantare uru rubanza rwapfundikiwe Ubushinjacyaha bumusabira igihano cyo gufungwa burundu.

Bernard Munyagishari mu rukiko Photo/Martin
Bernard Munyagishari mu rukiko Photo/Martin Niyonkuru/Umuseke

Ubushinjacyaha bumaze iminsi buburana n’abanyamategeko bahagarariye inyungu z’ubutabera muri uru rubanza nyuma y’aho Munyagishari yitandukanyije nabo avuga ko atabemera, bwagarutse ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya bashinja, buvuga ko ibyo burega uyu mugabo bidakwiye gushidikanywaho.

Ubushinjacyaha bwasabye Umucamanza guhamya ibyaha uyu mugabo ukekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, buvuga ko uregwa yavugaga rikijyana ariko ntakoreshe uyu mwanya neza ahubwo akawukoresha akangurira Interahamwe kurimbura Abatutsi.

Mu gushinja Munyagishari, Ubushinjacyaha bwagarutse ku buhamya bwo kuba Munyagishari yaragiye mu bikorwa by’ubwicanyi we ubwe, ndetse ko yagiye atoza interahamwe zariho zitegurwa kugira ngo zikoreshwe mu bikorwa byo kuvutsa ubuzima Abatutsi.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure, yavuze ko uregwa  yagiye anitabira inama zitandukanye zategurirwagamo zikananogerezwamo umugambi wo kurimbura abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Avuga kandi ko Munyagishari yashyirishijeho Bariyeri zitandukanye, Abatusi bazifatiweho bakicwa abigizemo uruhare.

Munyagishari ukekwaho gusambanya ku gahato abagore muri Jenoside, akurikiranyweho ibyaha bitanu birimo icyaha cyo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gucura no kunoza umugambi wa Jenoside, ubwicanyi nk’icyaha kibasiye inyokomuntu n’icyaha gusambanya ku gahato nacyo nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ubushinjacyaha bwifashishije ingingo z’amategeko, bwavuze ko ibi byaha bigize impurirane mbonezamigambi w’icyaha busaba Umucamanza w’Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi guhamya Munyagishari ibi byaha byose bumukurikiranyeho.

Buvuga ko Munyagishari utemerewe igihano cy’igifungo cya Burundu y’umwihariko kuko yoherejwe n’inkiko Mpuzamahanga, bugasaba uru rukiko kumuhanisha gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha bwanatanze impamvu uregwa akwiye guhanishwa iki gihano uko cyakabaye, bwavuze ko Munyagishari waburanaga atemera ibyaha atigeze agaragaza ukwicuza ndetse ko atigeze yorohereza urukiko mu kazi karwo dore ko yageze n’aho yikura mu rubanza mu gihe kitazwi.

Bwanavuze kandi ko ibyaha uregwa akekwaho yabikoranye ubugome ndengakamere bityo ko adakwiye inyoroshyacyaha isanzwe igenwa n’amategeko mu gihe uregwa yaburanye yemera icyaha akanasaba imbabazi.

Munyagishari woherejwe umaze iminsi atitaba uru rukiko rwasabwe kumuhanisha gufungwa burundu, amaze iminsi aburana imanza z’ubujurire afite mu rukiko rw’ikirenga aho avuga ko yambuwe abavoka be (Urukiko rwo rwemeje ko bikuye mu rubanza).

Uyu mugabo waburanaga mu rufaransa, amaze imyaka isaga ibiri aburana kuri ibi byaha akurikiranyweho, kuva muri werurwe umwaka ushize yanze kwitaba urukiko avuga ko atazarugarukamo Urukiko rw’Ikirenga rutarafata umwanzuro ku bujurire bwe.

Kuburana mu mizi byapfundikiwe kuri uyu munsi, Umucamanza yahise avuga ko imyanzuro ya nyuma mu rukiko rukuru izatangwa ku italiki ya 20 Mata.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Hanyumase baje bashinjura Munyagishari bokuki mutabavuze, ese ubuhamya bwemewe nubushinja gusa mu Rwanda?

    • Iyi ni interahamwe butwi.Gushinjura ibiki?

Comments are closed.

en_USEnglish