Digiqole ad

Collective Rw igaruye igitaramo gikomeye mu kumurika imideli

 Collective Rw igaruye igitaramo gikomeye mu kumurika imideli

Ubushize hagaragajwe imideli itandukanye binogera benshi bari babyitabiriye

Itsinda ry’abahanzi b’imideli ‘collective Rw’ ryafunguriye imiryango abifuza kumurika ibihangano by’abo mu gitaramo kiteganyijwe kuwa 10 Kamena. iki gitaramo  kikaba kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, ku nshuri ya mbere ubwo cyabaga umwaka ushize cyari kitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w’Umuco na Sport, Uwacu Julienne.

Ubushize hagaragajwe imideli itandukanye binogera benshi bari babyitabiriye
Ubushize hagaragajwe imideli itandukanye binogera benshi bari babyitabiriye

mu itangazo rihamagarira abifuza kubyaza umusaruro aya mahwirwe, abagize collective Rw bavuze ko batangiye kwakira abahanzi b’imideli bose babyifuza. Ngo abifuza kwiyandikisha bashobora kubikora batavuye aho bari bakiyandikisha kuri email [email protected]

collective Rw yashinzwe mu mwaka wa 2015 n’abahanzi b’imideli bamaze kubaka izina barimo Sonia Mugabo, Teta Isibo, Mathew Rugamba, Linda Mukangoga na Candy Basomingera.

umwaka ushize, ubwo collective Rw bateguraga igitaramo nk’iki ku nshuro ya mbere bavuze ko ibirori nk’ibyo bizajya biba buri mwaka .

mu gitaramo cya mbere herekanywe imideli yahimbwe n’abahanzi b’imideli batandukanye barimo abo mu Rwanda no hanze. Mu mideli yerekanywe harimo amakanzu, amashati, amapantaro, inkweto, ibikapu, ingofero n’imirimbo inyuranye.

ku nshuro ya mbere ibirori byitabiriwe n’abayobozi bakomeye ku rwego rw’igihugu barimo Madamu Jeannette Kagame n’umukobwa we Ange Kagame, Minisitiri w’Ubucuruzi n’ Inganda, Kanimba Francois, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Madamu wa Perezida, Jeannette Kagame yari yaje kureba abamurika imideli
Madamu wa Perezida, Jeannette Kagame na Min Uwacu Julienne bari baje kureba abamurika imideli
Ngo amahirwe arafunguye kuri buri wese wifuza kumurika imideli ye
Ngo amahirwe arafunguye kuri buri wese wifuza kumurika imideli ye

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish