Mu gikorwa kiswe ‘Our Past’ cyo kumenya amateka yaranze u Rwanda, kuri iki cyumweru urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ‘Sick City Entertainment’ ry’ababyinnyi b’indirimbo zigezweho n’urundi rwavutse nyuma ya Jenoside bahuriye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rwigishwa kuri amwe mu mateka yaranze u Rwanda yatumye habaho Jenoside, uru rubyiruko rwiyemeje kubika no gusigasira […]Irambuye
Ruhango-Ku munsi wa kabiri w’ibiganiro bitangwa mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 09 Mata, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yatanze ikiganiro mu murenge wa Bweramana avuga ko Perezida Kagame yasize ubuzima bwiza yari arimo muri USA akaza kurengera ubuzima bw’Abatutsi bariho bicwa muri Jenoside yabakorewe mu 1994. Muri ibi […]Irambuye
Nsengimana Daniel uri mu kigero cy’imyaka 32 wakomokaga mu murenge wa Kanjongo ho mu karere ka Nyamasheke bamusanze yimanitse mu mugozi uboshye mu nzitiramubu, abazi umuryango wa nyakwigendera bavuga ko hari abandi bene wabo bagiye bapfa biyahuye. Mu minsi ishize umukecuru wo muri uyu muryango na we yapfuye yiyahuye nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’umurenge. Twagirayezu Zachee uyobora […]Irambuye
Kuri uyu wa 08 Mata ku rwibutso rwa Gisuna ruherereye mu Kagari ka Gisuna, mu Murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi habereye umuhango wo kuzirikana inzirakarengane z’Abatutsi zishwe kuva mu 1990 babita ko ari iby’itso by’abo bitaga ‘Inyenzi’. Izi nzirakarengane zishwe urw’agashinyaguro zagiye zitwikirwa mu byobo ku buryo muri uru rwibutso hashyinguye ivu gusa. […]Irambuye
Kuri uyu wa 7 Mata, abadipolomate basaga 200 n’izindi nshuti z’u Rwanda bahuriye I Washington DC bazirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, banagaragarizwa kuri amwe mu mateka yaganishije kuri ubu bwicanyi bwakorewe Abatutsi. Umushakashatsi kuri Jenoside akaba n’umwarimu w’icengerandimi rya nyuma y’Ubukoloni n’irya Gikirisitu muri Alabama A&M University, Prof. Gatsinzi Basaninyenzi yagiye agaruka […]Irambuye
Urubyiruko rwiga muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye rusengera mu itorero ry’Abangilikani bibumbiye mu muryango RASA (Rwanda Anglican Students Association) bakoze igikorwa cyo gusanira no kubakira ubwiherero umukecuru w’incike ya Jenoside, ruvuga ko urubyiruko ari yo maboko y’u Rwanda rw’ejo, bityo ko ibikorwa nk’ibi bikwiye kubera urugero urundi rubyiruko. Aba basore n’inkumi bubakiye uyu […]Irambuye
*Ngo guhera kuri 1 000 Frw ntibayasubiza inyuma, *Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko aba baharabika ubuyobozi,… Abaturage biganjemo abagore bo mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma barashinja bamwe mu bashinzwe kunganira inzego z’umutekano bazwi nka ‘Community Policing Comities’ kubasanga mu ngo ku minsi yabayeho ibikorwa rusange bakabaka amafaranga bababwira ko ari ukugira ngo badatabwa […]Irambuye
Uko aba yambaye mu mashuso y’indirimbo ze ni bimwe mu bituma yigarurira abakunzi batari bacye muri muzika Nyarwanda. Butera Jeanne d’Arc AKA Knowless avuga ko bitamworohera guhitamo imyenda yambara mu gufata amashusho y’indirimo kuko yitabaza abahanga muri byo, gusa ngo mu guhitamo imyambaro yambara buri munsi ni ibisanzwe kuko yifashisha indorerwamo akareba ko umwambaro yambaye […]Irambuye
Mu bihe byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bahanzi bakunze gutanga ubutumwa bw’ihumure babinyujije mu bihangano byabo nk’indirimbo n’imivugo. Muri iki gihe tugiye kwinjira mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside ku nshuro ya 23 bamwe mu bahanzi n’abanyamakuru batandukanye mu Rwanda bagize icyo bisabira Abanyarwanda n’abagizweho ingaruka na Jenoside by’umwihariko. Butera Knowless Ingabire […]Irambuye
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bamaze iminsi bari mu itorero bariho bakorera ku masite atandukanye mu gihugu, abo mu karere ka Gicumbi basabwe n’umuyobozi w’aka karere guhagurukira ikibazo cy’isuku nke imaze iminsi muri aka karere anabasezeranya ko bagiye kugabanya umubare w’inama kuko zituma badatanga serivisi neza. Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal yasabye aba bayobozi kwita ku […]Irambuye