Nyamasheke: Umugabo bamusanze yiyahuje inzitiramibu…Ngo ni uruhererekane
Nsengimana Daniel uri mu kigero cy’imyaka 32 wakomokaga mu murenge wa Kanjongo ho mu karere ka Nyamasheke bamusanze yimanitse mu mugozi uboshye mu nzitiramubu, abazi umuryango wa nyakwigendera bavuga ko hari abandi bene wabo bagiye bapfa biyahuye.
Mu minsi ishize umukecuru wo muri uyu muryango na we yapfuye yiyahuye nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’umurenge.
Twagirayezu Zachee uyobora uyu murenge avuga ko ubwo bageragezaga gutabara uyu mukecuru basanze yikingiranye agahita yiyahura, akavuga ko nta n’ikibazo yari yagiranye n’abo mu muryango we.
Uyu nshingwabikorwa wa Kanjongo avuga uru ruhererekane rwo mu muryango bikomeje kuba urujijo.
Ati ” Hari ibintu bikomeje kubera abantu urujijo ni uko kwiyahura kwe bimeze nk’uruhererekane muri uyu muryango,…
Nyirakuru ubyara se yapfuye yiyahuye, se umubyara na we yijugunye mu mugozi inshuro ebyiri bamukuramo atarapfa, ubwa 3 ngo arabacika bikavugwa ko yaba yaragiye kwijugunya mu kiyaga cya Kivu n’ubu umurambo we nturaboneka none n’uyu nawe aje yimanika.”
Umubiri wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwa isuzuma rya nyuma
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/NYAMASHEKE
1 Comment
mwibeshye kbsa ex ntag yitwa zachee yitwa zacharie
Comments are closed.