Digiqole ad

Gicumbi: Abayobozi b’imirenge basabwe guhagurukira umwanda, kugabanya inama,…

 Gicumbi: Abayobozi b’imirenge basabwe guhagurukira umwanda, kugabanya inama,…

Baraye bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’akarere bubasaba guhagurukira umwanda n’ibindi bibazo

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bamaze iminsi bari mu itorero bariho bakorera ku masite atandukanye mu gihugu, abo mu karere ka Gicumbi basabwe n’umuyobozi w’aka karere guhagurukira ikibazo cy’isuku nke imaze iminsi muri aka karere anabasezeranya ko bagiye kugabanya umubare w’inama kuko zituma badatanga serivisi neza.

Baraye bagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bw'akarere bubasaba guhagurukira umwanda n'ibindi bibazo
Baraye bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’akarere bubasaba guhagurukira umwanda n’ibindi bibazo

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal yasabye aba bayobozi kwita ku bibazo bihangayikishije imirenge bayoboye.

Ati “ Dufite Ibibazo bitatu mu ntara y’Amajyaruguru nk’uko  twanasabwe kubikurikirana n’umuyobozi w’intara, ariko mushakishe uburyo ikibazo cy’umwanda, Ruswa, n’Umutekano byabonerwa umuti mu karere kacu.”

Uyu muyobozi w’akarere  yizeje aba bagenzi be ko ubuyobozi bw’akarere bugiye kugabanya umubare w’inama basanzwe babatumizamo kuko zituma abo bayobora badahabwa serivisi uko bikwiye bikanatuma ibikorwa byose bibere mu mirenge yabo bidakurikiranwa neza.

Yasabye aba bayobozi b’imirenge kujya bahanahana amakuru kugira ngo ibibazo by’ingutu babikemure bafatanyije kuko biba byambukiranya imirenge.

Aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bavuga ko amasomo bahwe muri izi ngando bamazemo iminsi yabasigiye byinshi bigiye gukarishya imikorere yabo.

Bavuga ko bimwe mu byo bagiye gushyiramo ingufu ari ukwita ku baturage kuko ari bo bashyiriweho bityo ko bagiye kwihutira gukemura bimwe mu bibazo bimaze iminsi bitarabonerwa umuti.

Mu nyigisho bahawe kandi harimo kugendera kure ruswa, bakavuga ko hari bamwe muri bo koko bakomeje kubambika isura mbi bakira ruswa ariko ko bagiye guhwiturana kugira ngo bace ukubiri n’uyu muco mubi.

Aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 416 bamaze iminsi mu ngando zahawe izina ry’Isonga, bagiye batorezwa ku masiye atandukanye mu gihugu hose, bavuga ko biteguye kuza ku Isonga mu mikorere nk’uko iri zina bahawe ribivuga.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish