Digiqole ad

Knowless iyo ahitamo umwambaro w’umunsi akoresha indorerwamo…

 Knowless iyo ahitamo umwambaro w’umunsi akoresha indorerwamo…

Knowless aganira n’Umuseke kuwa 05 Mata yari yamabaye atya

Uko aba yambaye mu mashuso y’indirimbo ze ni bimwe mu bituma yigarurira abakunzi batari bacye muri muzika Nyarwanda. Butera Jeanne d’Arc AKA Knowless avuga ko bitamworohera guhitamo imyenda yambara mu gufata amashusho y’indirimo kuko yitabaza abahanga muri byo, gusa ngo mu guhitamo imyambaro yambara buri munsi ni ibisanzwe kuko yifashisha indorerwamo akareba ko umwambaro yambaye umubera, ngo hari n’igihe abona bitajyanye agahita ahindura.

Knowless aganira n'Umuseke kuwa 05 Mata yari yamabaye atya
Knowless aganira n’Umuseke kuwa 05 Mata yari yamabaye atya

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke, uyu muhanzikazi uherutse kwibaruka nyuma yo kurushinga na Ishimwe Clement usanzwe amutunganyizira ibihangano aragira byinshi avuga ku bijyanye n’imyambarire ye haba mu kazi (ka muzika) no mu buzima bwe busanzwe.

Umuseke: Abatabashije guhita bakubona babwire ku myambarire yawe y’uyu munsi

Knowless: Nk’uko mubibona nambaye imyenda iri mu gitambaro cya ‘Jeans’, yaba ishati ndetse n’ipantalon byose ni Jeans, inkweto ni zimwe bakunda kwita godas ariko zakozwe n’uruganda rwa Zara.

Umuseke: Ukurikiza iki iyo ugiye guhitamo umwenda wambara ku munsi?

Knowless: Ndireba, nkambara ngahindura nkongera nkambara, umuntu aba yiyizi, iyo mbonye nishimiye uko meze mu ndorerwamo ndasohoka nkagenda. Akenshi mpitamo imyenda ndi bwambare nkurikije gahunda mfite kuri uwo munsi.

Umuseke: Ukurikiza iki iyo urimo guhaha imyenda mu isoko?

Knowless: Birumvikana ndabanza nkigera nkareba niba uwo mwenda unkwiriye kandi umbereye kubera ko ushobora kugera mu rugo utigeze ukaba ‘disappointed’ (bikakubabaza) wenda rimwe na rimwe utari buwusubizeyo, iyo mbonye umwenda uteye nk’uko nshaka ndawugura.

Umuseke: Hari aba-designer bo mu Rwanda bakwambika?  

Knowless: Ntabwo ari cyane kuko njye akenshi biragorana kunkorera umwenda kuko akenshi mba mfite mu mutwe uwo mwambaro ariko ntibifuze ko hatari abahari kandi babizi, hari nk’uwitwa umuhoza milly yakoraga ‘makeup’ , ariko ubu na fashion ari kuyizamura nk’impano afite hari n’umwenda yankoreye ubushize numva ndawukunze.

Umuseke: Uvuga iki kuri fashion mu Rwanda?

Knowless: Mu Rwanda barabizi cyane  n’abantu bo hanze bamaze kubimenya hari nk’igihe ujya hanze muri ‘vacance’ cyangwa mu kazi ukumva umuntu agusabye ko wazamufasha ukamudodeshereza imyenda inaha mu Rwanda  ubundi ukamwoherereza. Aba-designer barabizi igisigaye ni ukuzamurana  ubundi nabo bagatera imbere.

Umuseke: Ni gute uhitamo imyenda wambara muri video zawe?

Knowless: Video byo biratandukanye cyane urumva haba hari aba director n’abandi bantu dufatanya, turicara tukaganira dukurije ‘scene’ ziri muri video ubundi tukabona guhitamo imyenda dukurikije uko tuza gukina muri iyo video, tukagendera no ku gitekerezo naririmbye muri audio.

Yari yahinnye agapantalo
Yari yahinnye agapantalo
Knowless yaganiriye n'Umuseke yambaye imyambaro ya Jeans
Knowless yaganiriye n’Umuseke yambaye imyambaro ya Jeans

Photos © I. Ishimwe/Umuseke

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish