Digiqole ad

Gicumbi: Bibutse abishwe batwitswe babashinja kuba Ibyitso

 Gicumbi: Bibutse abishwe batwitswe babashinja kuba Ibyitso

Bunamiye izi nzirakarengane zishwe urw’agashinyaguro zitwitswe

Kuri uyu wa 08 Mata ku rwibutso rwa Gisuna ruherereye mu Kagari ka Gisuna, mu Murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi habereye umuhango wo kuzirikana inzirakarengane z’Abatutsi zishwe kuva mu 1990 babita ko ari iby’itso by’abo bitaga ‘Inyenzi’. Izi nzirakarengane zishwe urw’agashinyaguro zagiye zitwikirwa mu byobo ku buryo muri uru rwibutso hashyinguye ivu gusa.

Bunamiye izi nzirakarengane zishwe urw'agashinyaguro zitwitswe
Bunamiye izi nzirakarengane zishwe urw’agashinyaguro zitwitswe

Abiciwe muri aka gace, bagiye bazanwa bababwira ko bagiye kuburanishwa ku rukiko rukuru rwa Byumba ariko bagezwayo bakicwa urw’agashinyaguro, bamwe bakabatera ibyuma, abandi bakabajugunya mu byobo bakabatwikisha amapine y’imodoka.

Abatanze ubuhamya barimo abagiye baharokokera bavuga ko babazanaga bashinjwa kuba ibyitso by’abo bitaga ‘Inyenzi’ bavuga ko ari umwanzi w’igihugu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibehereho myiza y’abaturage mu karere ka Gatsibo, Kantengwa Marie waje aherekeje  abarokokeye muri Gatsibo ahahoze ari muri Komini Murambi yayoborwaga n’uwitwaga Gatete.

Kantengwa yagarutse ku mateka y’ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe aha kuko abahiciwe babanzaga gukorerwa iyicarubozo.

Avuga ko abenshi biciwe aha baturukaga mu cyahoze ari komini Murambi kubera uyu mutegetsi witwa Gatete Jean Baptiste watangije ibikorwa byo kwica Abatutsi mbere ya 1994 akaza no kubikomereza muri uyu mwaka ubwo yayoboraga Interahamwe mu bikorwa byo guhiga no kwica Abatutsi.

Uyu muyobozi avuga ko mu gihe nk’iki cyo kwibuka abazize Jenoside, haba hanakwiye kuzirikanwa abandi bagiye bicwa bazizwa ibitekerezo byabo byo kudashyigikira imigambi mibi yo kurimbura Abatutsi.

Ati “ Turihanganisha abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, ntabwo twaje duturutse mu karere ka Gatsibo tuje  mu rugendoshuri rwo kureba ibyiza Gicumbi igezeho ahubwo twaje kureba amateka yacu kandi ntabwo tuzayahunga.”

Avuga ko kwibuka bizahoraho kuko bifasha abanyuze mu mateka mabi kutayibagirwa no guharanira ko atazongera kubaho ukundi.

Izi nzirakarengane zazirikanywe zagiye zicwa zishinjwa kuba ibyitso, amateka avuga ko uwakoraga umwuga w’ubudozi bamushinjaga ko adoda Imyenda ya Rwigema.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gicumbi, Benihirwe Charlotte yihanganishije imiryango ifite ababo bashyinguye muri uru rwibutso.

Uyu muyobozi yavuze ko bitakoroha kwimura uru rwibutso kubera uburyo abarushyinguwemo bashyinguwe gusa abizeza ko ruzakomeza gusigasirwa kugira ngo rutangirika.

Bongeye kwibukiranya ku mateka ashaririye abiciwe aha banyuzemo
Bongeye kwibukiranya ku mateka ashaririye abiciwe aha banyuzemo
Banabasabiye ku mana
Babasabiye ku mana
Urubyiruko rwishyize hamwe rw'i Gatsibo baje kwibuka ababo bishwe babanje gutotezwa
Urubyiruko rwishyize hamwe rw’i Gatsibo baje kwibuka ababo bishwe babanje gutotezwa

EVENCE NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

3 Comments

  • Oya, ntabwo ari GATETE JMV ahubwo yitwa GATETE Jean Baptiste

  • Gatsibo ifite abayobozi bungirije b’akarere bashinzwe imibereho myiza y’abaturage 2?Kantengwa Marie na Benihirwe Charlotte?

  • Sorry,ni gatsibo na gicumbi sinari ndebye neza

Comments are closed.

en_USEnglish