Karongi: Ngo itorero ry’Abadivantisiti ryabimaga aho bugama mu gihe cy’ibiganiro 

Abaturage bo mu kagari ka Gasura mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi bavuga ko iyo bitabiraga ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi imvura ikagwa batabonaga aho bugama kuko urusengero rw’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi rwegereye aho bakoreraga ibiganiro batari bimerewe kurukandagiramo kuko iri torero ryababwiye ko urusengero rwabo rutagira ikindi gikorerwamo kitari amasengesho. Kuri uyu […]Irambuye

Austaralia: UmunyaKenyakazi abaye Umunyafurika wa mbere ugiye kuba Senateri

Lucy Gichuhi, wavukiye muri Kenya akaza kwimukira muri Australia ubu agiye kwinjira muri Sena ya Australia nk’umusenateri asimbuye uvuyemo witwa Bob Day. Niwe muntu wa mbere wavukiye muri Africa ugiye kwinjira muri Sena y’iki gihugu nka Senateri. Mu cyumweru gitaha nibwo biteganyijwe ko azemezwa n’urukiko, akazarahira tariki 09 Gicurasi nk’umusenateri mushya wa Australia. Uyu mugore […]Irambuye

S. Africa: Perezida Zuma ati “ANC n’iyo yakwifuza ko negura

Perezida w’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma waraye wujuje imyaka 75 bamwe mu bamwamagana bakigaba mu mihanda bamusaba kuva ku butegetsi, yaraye abwiye abarwanashyaka b’ishyaka rye rya ANC ko nibifuza ko yegura azahita abikorana umutima utuje. Uyu mukuru w’igihugu uzarangiza manda ye muri 2019 ariko mu ishyaka rye rya ANC akarangiza manda y’umukuru waryo mu Ukuboza 2017 […]Irambuye

Abantu miliyaridi 2 bakoresha amazi yandujwe n’umwanda wo mu musarane

I Genève, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS kuri uyu wa kane ryatanze itangazo risa nk’intabaza ku kibazo cy’ikoreshwa ry’amazi yanduye, iri tangazo rivuga ko abantu basaga miliyaridi ebyiri bakoresha amazi mabi yandujwe n’umwanda w’abantu (matières fécales). Umuyobozi w’agashami k’ubuzima muri OMS, Dr Maria Neira agira ati «  Uyu munsi, abantu basaga miliyaridi 2 […]Irambuye

Huye: Mu itsinda ry’abarokotse n’abakoze Jenoside biyambuye intimba n’ipfunwe

Mu murenge wa Karama mu karere ka Huye, ababyeyi bibumbiye mu itsinda ‘Ubutwari bwo kubaho’ rihuriyemo  abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’abakomoka mu miryango yagize uruhare muri jenoside bavuga ko mbere bataribumbira muri iri tsinda bahoranaga intimba kubera ibyo bakorewe abandi baratsikamiwe n’ipfunwe kubera ibyo bakoze ariko ko ubu bamaze guca ukubiri n’ibi byombi bakaba bashyize […]Irambuye

Igihano cy’urupfu munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyazamutseho 145%

*Nigeria yabaye iya kabiri ku Isi ikurikira China… Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (Amnesty International/AI), wasohoye ikegeranyo kigaragaza uko igihano cy’urupfu gihagaze mu bihugu bitandukanye ku Isi muri 2016, kerekana ko mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara umubare w’abaciriwe urwo gupfa wikubye kabiri kuko wavuye kuri 443 muri 2015 ugera 1 086 (wazamutseho […]Irambuye

Kayonza: Mu murenge wa Murundi ngo hari abakita abandi ‘Inyenzi’

Ubuyobozi bw’umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Murundi, mu karere ka Kayonza buvuga ko muri uyu murenge hari kuvuka ibikorwa bigaragaza ingengabiterezo ya Jenoside nko kuba hari abakita bagenzi babo ‘inyenzi’ (izina ryakoreshwaga batesha agaciro abo mu bwoko bw’Abatutsi bari barahunze ubuyobozi bubi mbere ya 1994). Sekimonyo […]Irambuye

Karongi: Ngo ntibumva ukuntu bagiye kubakirwa ikibuga cy’indege batagira na

Muri Kamena haratangira imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege za kajugujugu mu karere ka Karongi kitezweho kuzamura ubukerarugendo. Bamwe mu batuye muri aka karere bavuga ko iki kibuga cy’indege kigiye kubakwa kidakenewe kurusha gare (aho bategera imodoka) bamaze igihe batagira kandi bayikeneye. Aka karere gakungahaye ku bukungu bushingiye ku bukerarugendo, gasanzwe gakennye ku bikorwa remezo nk’imihanda […]Irambuye

en_USEnglish