Iburasirazuba: Guverineri arihanangiriza abafata nabi inka za Girinka

Asoza icyumweru cyahariwe gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Judith Kazaire kuri uyu wa 05 Mata yihanangirije bamwe mu borojwe muri iyi gahunda bakomeje kurangwa no kutita kuri aya matungo bahawe. Iki cyumweru cyasojwe mu ntara y’Uburasirazuba hatanzwe inka 1 228 zije ziyongera ku zindi ibihumbi 86 zatanzwe mu myaka yatambutse. Muri uyu muhango […]Irambuye

Musanze: Umugabo n’umugore we bararegwa kwica uwo bivugwa ko yari

Alphonsine n’umugabo we Boniface bo mu mu mudugudu wa Nyakarambi, akagari ka Bumara mu murenge wa Rwaza bari mu maboko y’Ubushinjacyaha bakekwaho kwica uwitwa Ngomiraruhije Bartazard bivugwa ko yari amaze igihe kinini aca inyuma Boniface ku mugore we. Abaturanyi b’uyu muryango ukurikiranyweho kwica umuturanyi wabo bavuga ko mu ijoro ryo kuwa kabiri w’iki cyumweru umubiri wa […]Irambuye

Zaza: Yaje kubyara adafite ‘Mutuelle’ baramurangarana yitaba Imana

Mukarunyana Tawusa wari uje kubyarira mu kigo Nderabuzima cya Zaza giherereye mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma yitabye Imana nyuma y’impaka ndende zabaye hagati y’abari bamuherekeje n’abaganga bavuga ko ntacyo bamufasha kuko adafite ikarika ya Mutuelle de santé abamuzanye ngo berekanaga impapuro yishyuriyeho ubu bwisungane. Mukarunyana Tawusa bakundaga kwita Mama Regina yitabye Imana mu […]Irambuye

Burya imyambaro y’abakina film igira uruhare mu bikurura abayireba

Films ziri mu byigaruriye imitima y’abatari bake mu bakunzi b’imyidagaduro, hari abazireba kugira ngo baruhuke mu mutwe, abandi bazireba kugira ngo zibasigire isomo, hari n’abazireba kugira ngo binezeze. Abahanga mu mitegurire ya Films bemeza ko burya imyambarire y’abakinnyi iri mu bituma film ikundwa cyangwa ntiyitabweho.   Abakora uyu murimo mu mikinire ya Film bazwi nka […]Irambuye

Tanzania: Magufuli yahaye umwanya ukomeye umwe mu batavuga rumwe na

Perezida wa Tanzania, John Magufuli yahaye umwanya ukomeye muri guverinoma umwe mu bayobozi b’ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Tanzania agirwa Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’amazi n’ibishanga. Kitila Mkumbo wungirije umuyobozi w’ishyaka Alliance for Change and Transparency (ACT)- Wazalendo ritavuga rumwe na Leta ya Magufuli, yahawe uyu mwanya kuri uyu wa kabiri. Uyu murwanashyaka wa […]Irambuye

Nyanza: Hakozwe umuganda wo guhiga nkongwa mu mirima y’ibigori

Mu gishanga cya Kami giherereye mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, ubuyobozi bw’akarere n’abahinzi b’ibigori bakoze umuganda wakorewe muri iki gishanga gihinzemo ibigori bashakisha udusimba twa nkongwa dukomeje kwangiza imyaka y’ibinyampeke. Mu karere ka Nyanza abahinzi bamaze iminsi bataka ikibazo cy’umusaruro mucye w’ibinyampeke uterwa n’ibi byonnyi. Uwihoreye Clemantine uhinga ibigori mu murenge wa […]Irambuye

Kamonyi: Pasitoro arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 7

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarika mu karere  ka Kamonyi buratangaza ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Mata, police yo muri uyu murenge  yaraye itaye muri yombi umupasiteri ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarika buvuga ko uyu mupasiteri yaje aje gusura umuryango utuye mu mudugudu wa Karehe mu kagari ka Sheli […]Irambuye

Rusizi: Umugabo wacukuraga umusarani wamugwiriye ahita apfa                       

Buzindu Celestin wo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yaraye aridukiwe n’ubutaka bw’umusarani yari ariho acukura ahita yitaba Imana. Abaturiye hafi y’aho uyu mugabo yacukuraga umusarani babwiye Umuseke ko bumvise ikintu kiriduka, bakumva n’ijwi ry’umuntu utaka rimwe bakihutira kureba ibibaye bagasanga yagwiriwe n’uyu musarani. Uyu mugabo […]Irambuye

Nsabimana ucuruza ibyuma bishaje yatomboye imodoka muri ‘Babongere’ ya Bralirwa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 03 Werurwe Nsabimana Francois usanzwe agura akanacuruza ibyuma bishaje (bizwi nk’injyamani) ashyikirijwe imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubish double cabine yatsindiye muri tombola ya ‘Babongere’ ya Bralirwa . Nsabimana Francois w’imyaka 32 arubatse afite umugore n’abana babiri atuye ku Gitikinyoni mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, avuga ko […]Irambuye

en_USEnglish