Digiqole ad

Washington DC: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse abazize Jenoside

 Washington DC: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse abazize Jenoside

Kuri uyu wa 7 Mata, abadipolomate basaga 200 n’izindi nshuti z’u Rwanda bahuriye I Washington DC bazirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, banagaragarizwa kuri amwe mu mateka yaganishije kuri ubu bwicanyi bwakorewe Abatutsi.

Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bahuriye i Washington DC bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahuriye i Washington DC bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umushakashatsi kuri Jenoside akaba n’umwarimu w’icengerandimi rya nyuma y’Ubukoloni n’irya Gikirisitu muri Alabama A&M University, Prof. Gatsinzi Basaninyenzi yagiye agaruka ku bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside, asaba abari bitabiye iki gikorwa kugendera kure ibi bikorwa.

Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika muri USA,  Dr. Arikana Chihombori Quao wari witabiriye iki gikorwa yagaragaje intandaro y’urwango Abahutu bagiriye Abatutsi, anagaruka ku ruhare rw’Uhukoloni mu kubiba uru rwango.

Uyu muyobozi muri AU avuga ko bimwe mu bikorwa n’inyigisho by’Abakoloni byagize uruhare mu kurandura ubumwe bw’Abanyagihugu muri Afurika.

Mu buhamya bwatangiwe muri uyu muhango, Marcel Mutsindashaya warokotse Jenoside afite imyaka itanu, yavuze ko yanze guheranwa n’agahinda k’ibyo yabonye agashaka icyamuteza imbere n’umuryango we wari umaze gushegeshwa n’aya mateka mabi.

Uyu rwiyemezamirimo ukiri mu kiciro cy’urubyiruko ubu yashinze ikinyamakuru Umuseke Ltd kiri mu bitangazamakuru bikunzwe mu Rwanda.

Muri uyu muhango wanabereyemo igikorwa cyo gucana urumuri nk’ikimenyetsi cy’ihumure no kudaheranwa n’agahinda, Umunyamabanga wungirije mu biro by’ububanyi n’amahanga mu ishami ry’ubuvugizi bwa USA yavuze ko Amerika yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe nk’ibi byo kwibuka Jenoside.

Avuga ko USA izakomeza gushyigikira Abanyarwanda mu rugamba rwo kwiyuba no kwigira.

Ambasaderi w’u Rwanda muri US, Prof. Mathilde Mukantabana yashimiye inshuti z’u Rwanda zari zaje muri iki gikorwa, abasaba ubufatanye mu guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “ Amateka yacu aracyatsikamiwe n’abapfobya Jenoside, abahakana Jenoside bagaragaza ko batanyuzwe n’ibyabaye muri 1994, dukomeze twibuke amateka yacu y’ahashize.”

Prof. Mathilde Mukantabana yavuze ko n’ubwo Abanyarwanda badakwiye kwibagirwa aya mateka, batagomba guheranwa na yo ahubwo bagaharanira gukomeza kwiteza imbere no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ambasaderi Mathilde avuga ko abakomeje gupfobya Jenoside batakwihanganirwa
Ambasaderi Mathilde avuga ko abakomeje gupfobya Jenoside batakwihanganirwa

UM– USEKE.RW

en_USEnglish