Ubushinjacyaha busabiye Mbarushimana gufungwa BURUNDU, na we ati ‘Merci’

*Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa atigeze agaragaza kwicuza no kwemera icyaha, *Buvuga ko umwanya mwiza yari afite atawukoresheje aburizamo umugambi wo kwica Abatutsi, *Agishyikirizwa umwanzuro ukubiyemo igihano asabiwe cya burundu yahise agira ati “Merci”. Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda uyu munsi bwasabye Urukiko Rukuru guhamya Mbarushimana Emmanuel alias Kunda ibyaha bitanu birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu rukamuhanisha igihano […]Irambuye

Nigeria: Abakobwa 21 barekuwe na Boko Haramu basubiye mu ishuri

Kuwa 14 Mata 2014 ni bwo inkuru yasakaye Isi yose ko abarwanyi ba Boko Haram bashimuse abakobwa 267 babakuye mu ishuri ryisumbuye rya Chibok muri Nigeria. Mu Ukwakira umwaka ushize uyu mutwe warekuye 21 muri aba washimuse, abandi babiri batabarwa n’igisikare, ubu ngo basubiye ku ishuri kugira ngo bamwe muri bo bazakore ikizamini cya Leta. […]Irambuye

Bishop Olive wari pasiteri avuga ko atewe ishema no kuzamurwa

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje mu itorero Shiloh Prayer Mountain Church bimitse umushumba Olive Murekatete Esther wari usanzwe ari pasiteri agirwa Bishop, uyu mushumba w’Imana avuga ko atewe ishema no kuzamurwa mu ntera mu mirimo yo gukorera Imana kandi ari umugore. Bishop Olive Murekatete Esther avuga ko mu myaka yatambutse umugore atagiraga ijambo by’umwihariko mu […]Irambuye

Abiga muri kaminuza barasabwa kwiga bagamije gushaka ibisubizo by’Afurika

Huye- Mu biganiro byahuje abanyeshuri 300 biga mu mashuri makuru na za Kaminuza bibumbiye mu muryango w’urubyiruko ruharanira ineza y’Afurika (Pan African Movement) basabwe kwiga bafite intego imwe yo kuzashaka ibisubizo by’ibibazo byugarije mu duce bazaba batuyemo n’ibyugarije Afurika muri rusange. Muri ibi biganiro byabereye mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda mu karere ka Huye, […]Irambuye

Navio wo muri Uganda yataramiye Abanya-Kigali bamwereka urugwiro

Umuhanzi uturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda yaraye akoreye igitaramo mu mujyi wa Kigali agaragarizwa urugwiro n’abatari bacye bamweretse ko basanzwe bazi indirimbo ze. Uyu muhanzi wakoreye igitaramo mu nyubako ya CHIC yanakorewemo na mugenzi we Yke Benda, yegeze ku rubyiniro ahagana saa 23h45 yakiranwa urugwiro n’abari bitabiriye iki gitaramo. Navio wahise atangira kuririmbira abafana […]Irambuye

Gakenke: Abaturage barasabwa kutagora inkiko mu kurangiza ibyemezo byazo

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko mu karere ka Gakenke kuri uyu wa 30 Werurwe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Munyeshyaka Vincent yasabye abaturage bo muri aka karere kwikemurira ibibazo batagombye kujya mu nkiko gusa avuga ko n’abageze mu nkiko badakwiye gushyiraho amananiza mu mikirize y’imanza no kurangiza ibyemezo […]Irambuye

Christiano R. yarambiwe imyenda y’abandi agiye gushinga uruganda rw’imideli

Abicishije muri kompanyi ye ya CR7, Christiano Ronaldo usanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid agiye gushyira hanze imideli ye mishya izajya yambarwa n’abagabo. Uyu mukinnyi w’ikirangirire avuga ko yari arambiwe kwambara imyenda yahanzwe n’izindi nganda z’imideli. Urubuga wwd.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko uyu mushinga Christiano azawufatanya n’ikompanyi ‘Uniti Fashion ‘ isanzwe imenyerewe mu […]Irambuye

Kirehe: I Gatore haravugwa abagizi ba nabi badatinya n’abanyerondo

Mu kagali ka Curazo  mu murenge  wa  Gatore, mu karere ka Kirehe haravugwa abagizi ba nabi bitwikira amajoro bakajya kwiba mu ngo z’abaturage. Ngo aba bagizi ba nabi ntibakangwa n’abanyerondo kuko iyo bahuye bahangana Aba bagizi ba nabi bitwikira ijoro ngo baba bafite intwaro gakondo nk’imihoro, abatuye muri aka gace bavuga ko ibi bisambo bitagira […]Irambuye

Bugesera: Abagizweho ingaruka na SIDA mu nzira zo kwivana mu

Mu murenge wa Ngeruka, mu karere ka Bugesera abanyamuryango ba koperative COASIPA ( Coperative Agro Silvo Pastorale) iterwa inkunga n’ihuriro ry’abapfakazi bagizweho ingaruka na virusi itera  SIDA (Association de veuves vulnerables affectees et infectees par le HIV/AIDS (AVVAIS) bavuga ko bari mu rugamba rwo kwiteza imbere bifashishije ubunzi n’ubworozi, bakavuga ko ibi bizatuma basezerera ikiciro […]Irambuye

Ladislas Ntaganzwa uregwa Jenoside ati “Hari ibyo nzajya nemera”

*Ntaganzwa yari ku rutonde rumwe na ba Kabuga, Mpiranyi… *Yatangiye kuburana mu mizi, Ubushinjacyaha bwatangiye gusobanura ikirego, *Ubushinjacyaha buvuga ko yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi 30 000 kuri Paruwasi Cyahinda Ladislas Ntaganzwa watangiye kuburana mu mizi ku byaha bya Jenoside akekwaho gukorera mu cyahoze ari Komini Nyakizu yari abereye Bourgmestre mu 1994, kuri uyu wa […]Irambuye

en_USEnglish