Abantu miliyaridi 2 bakoresha amazi yandujwe n’umwanda wo mu musarane
I Genève, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS kuri uyu wa kane ryatanze itangazo risa nk’intabaza ku kibazo cy’ikoreshwa ry’amazi yanduye, iri tangazo rivuga ko abantu basaga miliyaridi ebyiri bakoresha amazi mabi yandujwe n’umwanda w’abantu (matières fécales).
Umuyobozi w’agashami k’ubuzima muri OMS, Dr Maria Neira agira ati « Uyu munsi, abantu basaga miliyaridi 2 bakoresha amazi mabi yandujwe n’umwanda w’abantu (matières fécales) bigatuma bandura Chorela, umwuma (dysenterie), Typhoïde na Polio. »
Akomeza agira ati « Igereranya ritwereka ko amazi yanduye atuma buri mwaka hapfa abantu ibihumbi 500 kubera diarrhée. »
Muri 2015, ibihugu byari byihaye intego 17 zo muri 2030. Imwe muri izi ntego yavugaga ko muri uyu mwaka wa 2030 buri wese utuye Isi azaba agerwaho n’amazi kandi agakwirakwizwa ahantu hose hashoboka.
OMS ivuga ko iyi ntego itagerwaho mu gihe ibihugu bidateganya amafaranga yo gushora mu bikorwa byo kubungabunga amazi n’amasooko yayo.
Uyu muryango uvuga ko mu myaka itatu ishize amafaranga ashorwa mu bikorwa by’amazi yazamutseho 4.9%. Ugakomeza uvuga ko ibihugu bikwiye kongera nibura ku gipimo cya 80%.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mazi no kuyasakaza rivuga ko kugira ngo iyi ntego ya 2030 igerweho bisaba ko mu bikorwa remezo by’amazi byajya bishorwamo nibura miliyaridi 114 z’amadolari buri mwaka.
UM– USEKE.RW