Digiqole ad

Igihano cy’urupfu munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyazamutseho 145%

 Igihano cy’urupfu munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyazamutseho 145%

Umubare w’abaciriwe urwo gupfa munsi y’ubutayu bwa Sahara wazamutseho 145%

*Nigeria yabaye iya kabiri ku Isi ikurikira China…

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (Amnesty International/AI), wasohoye ikegeranyo kigaragaza uko igihano cy’urupfu gihagaze mu bihugu bitandukanye ku Isi muri 2016, kerekana ko mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara umubare w’abaciriwe urwo gupfa wikubye kabiri kuko wavuye kuri 443 muri 2015 ugera 1 086 (wazamutseho 145%).

Umubare w'abaciriwe urwo gupfa munsi y'ubutayu bwa Sahara wazamutseho 145%
Umubare w’abaciriwe urwo gupfa munsi y’ubutayu bwa Sahara wazamutseho 145%

Uyu muryango Amnesty International uvuga ko igihugu cyazamutse kurusha ibindi mu gutanga iki gihano cyo kwicwa ari Nigeria yavuye ku bantu 171 muri 2015 ikagera kuri 527 muri 2016.

Iki gihugu kimaze iminsi cyarazahajwe n’imitwe y’iterabwoba kiza ku mwanya wa kabiri nyuma ya China iyoboye ibindi ku Isi.

Amnesty International ivuga ko ibi byatumye umubare w’abaciriwe igihano cy’urupfu wiyongera bikabije mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuko wiyongereye ku kigero cya 145%. Wavuye kuri 443 muri 2015 ugera kuri 1 086 (ni imyanzuro si ukwicwa).

Gusa AI ivuga ko ku mpuzandengo rusange umubare w’abishwe kubera iki gihano babaga bakatiwe ku Isi wagabanutse kuko wavuye kuri 1 634 muri 2015 ukagera kuri 1032 muri 2016.

Amnesty International ivuga ko iri gabanuka ryatewe no kuba mu bihugu nka Iran na Pakistan hatarishwe abantu benshi babaga bakatiwe iki gihano.

Umubare w’abishwe kubera iki gihano mu gihugu cya Pakistan wagabanutseho 73%, wavuye kuri 326 muri 2015 ugera kuri 87 muri 2016.

Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko kuva muri 2006 Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuye mu bihugu bitanu bya mbere mu guhanisha iki gihano.

Amnesty International ivuga ko abenshi mu bahanishijwe igihano cy’urupfu muri 2015 bari abafatiwe mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish