Austaralia: UmunyaKenyakazi abaye Umunyafurika wa mbere ugiye kuba Senateri
Lucy Gichuhi, wavukiye muri Kenya akaza kwimukira muri Australia ubu agiye kwinjira muri Sena ya Australia nk’umusenateri asimbuye uvuyemo witwa Bob Day. Niwe muntu wa mbere wavukiye muri Africa ugiye kwinjira muri Sena y’iki gihugu nka Senateri.
Mu cyumweru gitaha nibwo biteganyijwe ko azemezwa n’urukiko, akazarahira tariki 09 Gicurasi nk’umusenateri mushya wa Australia.
Uyu mugore w’Umunyakenyakazi Lucy Gichuhi n’umuryango we bimukiye muri Autsralia mu 1999 aza kubona ubwenegihugu bw’iki gihugu muri 2001.
Nyuma yo kumva ko agiye kwinjira muri Sena y’iki gihugu yasohoye itangazo rigira riti “ Nishimiye aya mahiwe yo gukorera Australia, aya mahirwe nyabonamo kugarurira ineza iki gihugu.”
Avuga ko atitaye ku nzira zose byaciyemo kugira ngo abone uyu mwanya. Ati “ Icyo navuga ni uko nubaha cyane amategeko n’inzira z’amatora.”
Uyu munyakenyakazi ufite abana batatu yabaye umukorerabushake mu ihurira ry’abanyamategeko b’abagore.
Gichuhi agiye gusimbura Bob Day wasezeye muri sena ya Australia nyuma y’aho kompanyi ye yo muri Autralia igwiriye mu gihombo ikagurisha ibikorwa byayo.
Mu mashusho yashyize kuri Youtube avuga ku matora y’umwaka ushize atagiriye amahirwe, yavuze ko yagiye muri Australia gushaka ejo hazaza h’umuryango we.
Ati “ Nafashije abimukira by’umwihariko abagore n’abana, mpangana na byinshi ariko byatumye baba bamwe mu bagize umuryango wa Australia.”
Nyuma yo kubura aya mahirwe yo kwinjira muri Sena ya Australia yaje kubona umwanya mu nzego za Leta aza no gusubira muri kaminuza nk’uwacikanywe (mature-age student) mu bijyanye n’amategeko.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Tujye dushyiribintu muburyo Obama nymunyamerica, uyu nawe numunya Ostralia bafite bombi inkomoko muri Kenya ntabwo bakiri abanyajenya.
Aho atari umunyakenya se nihe?upimye aamaraso wasanga yarabaye umunya australia ko nawe uvuga utatekereje?
Comments are closed.