Isuku nke, ubumenyi bucye, ikimenyane muri ‘Fashion’ bizadindiza uru rwego

Abakurikiranira hafi ibyo kumurika imideli mu Rwanda baravuga ko amakosa ari muri uru rwego nk’isuku nke, ikimenyane n’ubumenyi budahagije ku bamurika n’ababatoranya bishobora kuzadindiza iterambere ry’ubu bwoko bw’imyidagaduro bukizamuka mu Rwanda. Aba bahanga mu by’imideli bavuga ko aya makosa akunze kugaragara mu bikorwa byo kujonjora abagomba kugaragaza imideli. Muri 2011 mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo […]Irambuye

Kigali Fashion Week: 270 bifuzaga kuzigaragaza batoranyijwemo 50

Kuri iki cyumweru habaye igikorwa cyo gutoranya abanyamideli bazamurika imideli mu gikorwa ngarukamwaka cyo kumurika imideri ‘Kigali Fashion Week’. Iri jonjora ryari ryitabiriwe n’abasore n’inkumi basaga 270 ryarangiye hatoranyijwemo 50. Iri murikamideli rya Kigali Fashion Week rigiye kuba ku nshuro yaryo ya karindwi rizaba kuva kuwa 25-27 Gicurasi. Daniel Ndayishimiye uri mu itsinda ry’abari gutegura iki gikorwa […]Irambuye

CAR: 36 barimo abari mu butumwa bw’amahoro biciwe mu gitero

Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyari kigambiriye kwivugana abo mu idini ya Islam mu mugi wa Bangassou muri Repubulika ya Centre Africa cyahitanye abasivile 30 n’abasirikare batandatu bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu. Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centre Africa MINUSCA ziratangaza ko nyuma y’iki gitero cyagabwe mu mugi wa […]Irambuye

Episode 100: John abaye Papa Nelson! Martin agobotse Dovine uri

Sogokuru- “Oya ni we rwose rwose! Tambuka unsanga, Yuuuuuuh! Uraho urakoma Kabalira tujya gutaha kakavuka kakitwa Nulisoni?” Njyewe- “Inka nagabiwe na Mvuyekure wa mushagizi? Ibyo ni ibiki uvuga se Sogoku?” Sogokuru- “Iyo nka uvuga se si yo nari ndi gucira icyarire!” Njyewe- “Uuuuuh! Iya Mvuyekure se?” Sogokuru- “Niyo rwose! Ni ya yindi waragiraga cyera!” Njyewe- […]Irambuye

Morgan Freeman yasuye Ingagi mu Birunga

Morgan Freeman umukinnyi wa cinema w’Umunyamerika wamenyakanye cyane ku Isi uri mu Rwanda kuva mu minsi ibiri ishize uyu munsi kuva saa moya za mugitondo yari muri Pariki y’ibirunga asura ingagi. Umuseke wabashije kubona amafoto ya mbere y’uyu mugabo w’imyaka 80 y’amavuko ari gusura ingagi mu Birunga. Freeman wageze mu Rwanda kuwa 11 Gicurasi uruzinduko […]Irambuye

Maj Gen J. Nziza yizeje ubutabera umuryango w’uherutse kwicwa n’abasirikare

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Ntivuguruzwa Aimé Yvan uherutse kwicwa arashwe n’abasirikare babiri i Gikondo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, Maj Gen Jack Nziza wari uyoboye itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zagiye kwifatanya n’uyu muryango yawizeje ubutabera, avuga ko mu gihe abasirikare bakekwaho ubu bugizi bwa nabi bazabihamywa bazahanwa by’intangarugero. Uyu […]Irambuye

Umunyarwandakazi umurika imideli arifuza kurema ikirango cy’imyenda kizamwitirirwa

Umwe mu banyarwandakazi bamurika imideli Josephine Ingabire Kakasi avuga ko yishimira urwego agezeho muri uyu mwuga akavuga ko intego ye ari ukwagura iyi mpano ye akanayikorera mu bihugu byateye imbere ndetse ko afite inzozi zo guhanga ikirango cy’imyenda kizamwitirirwa. Josephine yatangiye kumurika imideli mu 2013, avuga ko yakuze akunda ibyo guhanga imideli ariko akaza kwisanga […]Irambuye

Rubavu: Kuri komini ‘Rouge’ hibutswe urubyiruko rwishwe muri Jenoside

Kuri uyu wa Gatanu ku rwibutso rwa komini ‘rouge’ habaye umuhango wo kwibuka no kunamira inzirakarengane z’urubyiruko zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu hose. Depite Maniraho Annonce yasabye urubyiruko kutijandika mu bikorwa bibi birimo nno kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo bazabashe kusa ikivi cyatangijwe n’abishwe muri Jenoside. Uyu munsi wahariwe ibikorwa byo kuzirikana urubyiruko rwishwe […]Irambuye

Abari guhagararira u Rwanda mu ‘festival’ y’imideli muri Guinée bimwe

Abagombaga guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco ry’imurikamideli ryiswe ‘Festival International de la Mode Guinéenne’ riri kubera muri Guinée ntibayitabiriye kuko iki gihugu cyabimye uruhusa rw’inzira (visa). Mu minsi ishize hamenyekanye amakuru ko hari Abanyarwanda batumiwe mu iserukiramuco ry’imideli ‘Festival International de la Mode Guinéenne’ muri Guinée ryatangiye kuwa 07 Gicurasi. Amakuru agera k’Umuseke ni uko […]Irambuye

Abazi Rubangura umaze imyaka 10 yitabye Imana baracyazirikana ubugwaneza bwe

Abagize umuryango n’inshuti z’umunyemari nyakwigendera Rubangura Vedaste umaze imyaka 10 atabarutse bongeye kumwibuka no kuzirikana bimwe mu byamurangaga. Abazi uyu muherwe wamenyekanye cyane mu mujyi wa Kigali no mu Rwanda bahuriza ku bugwaneza n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa byaranze uyu mugabo witahiye ariko izina rye rikaba rigicumbitse mu banyarwanda bamumenye n’abamwumvise. Rubangura izina ritazibagirana mu mujyi wa […]Irambuye

en_USEnglish